Digiqole ad

U 17 yatsinze Auxerre 3-2

N’akavura kenshi, ikipe y’igihugu U 17 yabashije gutsinda ikipe ya Auxerre U20 ibitego 3-2, mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu nyuma ya Saa Sita.
Ubundi byari biteganijwe ko dukina na U19, ariko byabaye ngombwa ko haboneka U20, Richard Tardy ahitamo ko nayo bayimuha agakina nayo nta kibazo. Umukino watangiye saa sita zuzuye waje kugaragaramo ingufu nyinshi, kumpande zombi.

Photo: Emmery nyuma y’umukino azamura amaboko

Tardy yari yakoresheke aba bakinnyi:

Nyezamu – Ntalibi steven
Myugariro: Rusheshangoga Michel, Ndayishimiye  Celestin, Emmery Bayisenge na Usengimana Faustin
Hagati: Turatsinze Heritien, Nsabimana Eric, Buteera Andrew, Tibingana Charles na Kabanda Bonfils
Rutahizamu: Mico Justin

Umusore Kabanda yaje kuvunika ku munota wa cumi wonyine, aba asimbuwe na Ibrahim.
Ntawabura kuvuga ubwitange, kuvugana neza ndetse no gufatanya mu kibuga aba basore bayobowe na Emmery Bayisenge bagaragaje.

Emmery ubwe yabateye Coup Franc ebyiri nziza cyane  maze Buteera Andew atsinda icya gatatu kuri pass nziza ya Mico.

Ikipe ya AJ Auxerre ikomemeza gusatira cyane igerageza kunganya ariko defence iyibera ibamba.

Amavubi U 17 bafite ibanga ngo ryo kutananirwa ngo bakaboneraho ahubwo iyo ikipe bahanganye iigaragaje kunanirwa. Uyu mukino ukaba warebwe kandi ukaba warebwe na Guy Roux umwe mu bagabo batoje igihe kinini ikipe ya Auxerre y’abato akazamura abakinnyi bazwi cyane nka  Eric Cantona, Laurent Blanc, Basile Boli, Alain Goma, Djibril Cissé, Philippe Mexès n’abandi

kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba kandi Desiré Mbonabucya akaba yazanye abankinnyi bashya muri iyi kipe aribo Victor ndetse na Rusingizandekwe Jean Marie.

Ikipe ya Auxerre U-20
Ikipe ya Auxerre U-20
U17 yabanjemo
U17 yabanjemo
Basuhuzanya
Basuhuzanya
Barimo kwishyushya mbere y'umukino
Barimo kwishyushya mbere y'umukino

Umuseke.com

10 Comments

  • bon, courage les gars.

  • woww aba bana baratunejeje kabisa. Courage

  • that is geat keep it up guys.

  • Courage . U17 barashimishije kandi baritanga mu mukino . Tubari inyuma turabashyigikiye . Mukomereze aho kugeza muzanye U17 World Cup hariya muri Mexico .

    COURAGE .

  • umuseke mukomereze ahongaho mwaje mukenewe
    tubarinyuma amavubiyo nakomerezaho nayo tuyarinyuma

    COURAGE

  • mukomereze aho tubari inyuma

  • aba babana icyo bakoze ni ukwiyasiriza ibibonobono cyangwa ipapayi!!!!!!

  • Congs guys U-17, wenda mwagarura ruhago mu mitwe y’abana, kuko wasangaga ubu inzozi z’urubyiruko rwinshi ari Microphone, ruhago ntiyari ikibabamo. None rero mwongere mubakundishe ruhago. Ok go, it’s cool

  • ikipe yacu oyeeee komereza aho kabisa tukurinyuma big up.

  • keep up the spirit young starz “tubari inyuma”

Comments are closed.

en_USEnglish