Digiqole ad

Inzu ya Gaddafi yarashwe

Ngo bazahagarara aruko Gaddafi yeguye

TRIPOLI : Ingabo z’umuryango wa OTAN mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere zarashe ku nzu ya Colonel  Mouammar Kadhafi, iki gitero ngo kikaba gifatwa nk’icyari kigamije kumwivugana.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabishyize ahagaragara, ushinzwe itangazamakuru wasabye ko amazina ye adatangazwa, yavuze ko iyi nzu Kadhafi yayikoreraga mo inama z’abaminisitiri. Abantu 45 bakaba bakomerekeye muri icyo gitero, 15 muri bo bakaba bakomeretse bikabije. Uyu watangaje aya makuru akaba ndetse yemeza ko hari n’abantu baburiwe irengero.

Reuters ikomeza ivuga ko guturika kw’ibisasu bikaze bigera kuri bitatu mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere, ndetse n’amateleviziyo atatu ariyo télévision libyenne, Jamahiriyah ndetse n’iya Shabaiyah. Akaba yahagaritse ibiganiro byayo igihe kigera ku minota 30 nyuma y’uko guturika kwibisasu.

Amahanga yishyize hamwe mu  kurwanya Hadhafi ngo yaba yarifuje kurasa ku rugo rwe na mbere hose, gusa ingabo za OTAN zo ngo zirasa nizishaka kwibasira umurwa mu kuru wa Libiya.

Ibihugu bya Leta z’unze ubumwe za Amerika, Ubwongereza ndetse n’ubufaransa byo bikaba byaratangaje ko ibitero bizahagarara ari uko Kadhafi  avuye ku butegetsi.

Emmanuel Nshimiyimana

Umuseke.com

1 Comment

  • man ndabeye good designed website i loved
    it

Comments are closed.

en_USEnglish