Digiqole ad

Urukingo rwa Cancer y’umura bwa mbere

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda  igiye gutangiza igikorwa cyo gukingira abana b’abakobwa batarengeje imyaka 12 kanseri y’inkondo y’umura kuko ngo arimwe mu ndwara zikomeye zica abagore n’abana babakobwa benshi mu Rwanda ndetse no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iki gikorwa ngo kikaba kiri bukorerwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu Rwanda, uru rukingo rukaba ari ubwambere rutanzwe mu Rwanda ndetse no muri aka karere.

Indwara ya kanseri y’umura ni indwara iterwa ahanini na virus yitwa “human papillomavirus, HPV”, yandurira mu mibonano mpuzabitsina; ikaba ikunda kwibasira abakobwa, ngo 80% by’abagore bayirwaye bagana ibitaro bajya kwiyivuza yaramaze kurenga ubushobozi bwo kuba yavurwa.

Binagwaho Agnes atanga ibisobanuro
Binagwaho agnes atanga ibisobanuro byuko igikorwa kizakorwa

Dr NGABO Fidele, umukozi muri minisiteri y’ubuzima, avuga ko kanseri y’inkondo y’umura itameze nk’izindi kubera ko yo ushobora kuyirinda, mu gihe wabonye inkingo zabugenewe ku gihe, ni muri urwo rwego bahisemo gukingira abana babakobwa bari munsi y’imyaka 12, kuko usanga bo baba bataratangira gukora imibonano mpuzabitsina, nyuma ngo bakazakomeza no bindi byiciro.

Ku isi yose, abagore barwaye kanseri y’inkondo y’umura bakabakaba ibihumbi 490. Mu mwaka iyi ndwara ihitana abagore basaga ibihumbi 270; muri bo 85% ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bityo rero, iyi ndwara idafatiranwe ngo yajya itwara byibuze miliyoni y’abagore ku mwaka mu 2050, nkuko umushakashatsi bwa minisante bubigaragaza.

Hagati aho iyi gahunda yo gukingira abarwaye kanseri y’inkondo y’umura, nibwo bwa mbere, itangiye mu bihugu by’afrika, ikaba itangiriye mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri, madame Jeanette kagame, araza kuba ayitangiza mu karere ka rulindo, ku kigo cy’amashuli abanza ya kanyinya.

Abari bakeneye ibisobanuro babihabwaga

Issiaka Mulemba.

Umuseke.com

1 Comment

  • uru rubuga ni indakemwa

Comments are closed.

en_USEnglish