Digiqole ad

Ntagwabira yateje impinduka mu batoza

Intandaro: Jean Marie Ntagwabira kujya muri Rayon Sport

Nyuma yo gutakaza abatoza bakuru aribo Ntagwabira Jean marie kuruhande rwa Kiyovu na Kalisa Francois ku ikipe ya la jeneusse, aba bombi bagahita berekeza mu ikipe ya Rayon sports, Ali Bizimungu ngo ashobora kugaruka muri Kiyovu naho Ruremesha we yaba ngo yamaze kwerekeza muri La jeunesse.

Mu ikipe ya Kiyovu,amakuru aturukayo aratangaza ko iyi kipe yiteguye gusinyisha Ali Bizimungu wahoze atoza Mukura  ngo ayibere umutoza ku mikino isigaye ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro,  mu gihe umutoza Kasa Mbungu wa SEC yamaze kubatera utwatsi.

Ku ruhande rw’ikipe ya La jeunesse yo ikaba yarasamiye hejuru induru yavugwaga muri rayon sport dore ko yamaze kwitabaza umutoza Ruremesha Emmanuel wamaze gutandukana n’ubuyobozi bwa Rayon sport ubu akaba azatoza iyi kipe kugeza iyi shampiyona irangiye.

Gusa ngo Ruremesha azakora aka kazi ari nko kubafasha kuko nta masezerano yigeze asinya, nkuko amakuru aturuka muri La jeunesse abitangaza. Iyi kipe ibonye umutoza Ruremesha yiyushye akuya dore ko yari yabanje gushakisha umutoza wungirije wa SEC witwa Musa ariko nawe akabahakanira.

Ntagwabira Jean marie na Kalisa Francois bavuye mu makipe bari barimo, ntibayasize ku myanya mibi dore ko ikipe ya kiyovu kuri ubu iza ku mwanya wa kabiri muri PNFL n’amanota 30 mu gihe La jeunesse yo iza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20 ikaba kandi iza imbere y’igihangange nka Rayon sports.

Jean Marie Ntagwabira bikaba biteganyijwe ko aza kwerekanwa uyu munsi muri Alpha Palace nkumutoza mukuru wa Rayon.

T. Fabrice

Umuseke.com

4 Comments

  • Karibu sana Jean marie,wenda wabona imitima y’aba Rayon yururuka!!!turakwizeye udukure kuri regime y’agahinda n’imihangayiko yari yratwaritsemo.kare kose se Albert we!!!

  • Sha ikaze jean marie ntagwabira muri Rayon sport ukuntu nagukundaga nkumutoza ubishoboye none uje mwikipe yange tuzazica karibu sana.

  • Ni byiza cyane nanjye ndabyishimiye Kalisa na Jean Marie nubundi ni abajamaa

  • karibu sana j mari nabona uduhanagura amarira .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish