Digiqole ad

Manyinya nshya isembujwe Viagra!

Inzoga ikozwe muri Viagra ku isoko mu minsi mike!

Mu gihugu cy’Ubwongereza, ku munsi w’ubukwe bw’igikomangoma William na Kate Middleton ni bwo iriya nzoga izamurikirwa abasomyi ndetse ngo amacupa atari make yatangiye kohererezwa kiriya gikomangoma.

Mu by’ukuri urwengero rwiswe Royal Virility Performance rwashyiriweho umunsi w’ubukwe bw’igikomangoma William na Kate Middleton, buteganyijwe kuba kuya 29 z’uku kwezi.

Photo: Inzoga isembujwe Viagra mu bwongereza!

Nk’uko izina ry’iyi manyinya nako inzoga ribigaragaza, ntabwo ari zimwe zisanzwe kuko atari uburyohe gusa ahubwo ishobora gutuma umuntu hari icyo yibwira (mubirebana no gushaka gutera akabariro) !

Mu rwego rwo gukurura abakiriya rero ruriya rwengero rwahisemo kugira umusemburo wa mbere Viagra. Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun, ngo amacupa agera kuri 40 yaruriya rwengero Royal Virility Performance azatangira kugurishwa ku rubuga rwa Internet rwitwa BrewDog.com, kuri irya tariki ya 29 z’uku kwezi naho icupa rikazaba rigura amapawundi 10 (10000frw).

Muri uru rwego rero ngo amacupa amwe yohererejwe kiriya gikomangoma William ngo kuri iriya tariki y’ubukwe azabe afite umurava muri iryo joro! Uretse Viagra ikindi gikoze iriya nzoga ni chocolat, iyi nzoga ikaba ifite ubukana bwa 7,5%.

Inyungu zizava muri iyi nzoga , amafaranga azahabwa umuryango ukora ibikorwa by’urukundo witwa Centrepoint.Ikindi uru ruganda rwa Royal Virility Performance ngo niruba ruhiriwe na kiriya gikorwa, ntiruzigera rubuza ubucuruzi bw’iriya nzoga.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

1 Comment

  • ahhhhhhh, iyo nzoga ko ari hatali. nigera mu rwanda ko izatwongerera ubukana none ho tuzatera induru zivuge. ahhh, lol…….

Comments are closed.

en_USEnglish