Digiqole ad

Umukinnyi Neymar yimanye amakuru

Umukinnyi Neymar yimanye amakuru ku bimuvugwaho.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Burezile aremeza ko agitekereza aho agomba kuzerekeza umwaka utaha.

Neymar yatanzweho milliyoni 25 z’amapawundu, ngo abe yava muri Santos akinira iwabo ngo ajye muri Chelsea mu bwongereza. Uretse no kuba uyu mwana ku myaka ye 19,  ari umuhanga ngo yemerwa cyane n’umutoza Carlo Ancelotti.

Photo: Neymar da Silva Santos Júnior

Mu mikino 123 Neymar yakiniye Santos amaze kuyitsindira ibitego 61 kuva muri 2009, ubwo ni igitego mu mikino ibiri. Gusa uyu musore yirinze kugira icyo atangariza abanyamakuru kubijyanye n’ejo hazaza he.

Yagize ati: “Sinzi ibyo igihe kizaza gihatse, byose bizwi n’Imana ariko ni byiza kumenya ko ibyo nkora bishimwa, sinzi ibizaba mu Ku wa gatandatu, nshishikajwe cyane nogukora ibishoboka ngo mpamagarwe mu gikombe cy’ibihugu muri Amerika y’Epfo.” Ikipe ya Chelsea nyuma yo kugura rutahizamu Fernando Torres kuri miliyoni 50 zose z’amapawundi nyamara ntiyitware uko bari bamwiteze;

Ntawushidikanya ko yaguze neza ubwo yazanaga umwana w’imyaka 20 David Luiz, imukuye muri Portugal. Umukinnyi Neymar yerekeje muri Chelsea yaba asanzeyo abandi banyaburezile barimo Ramiles, Alex na David Luiz bose bameze neza muri iyi kipe.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

en_USEnglish