Digiqole ad

Ingaruka mbi z’amashereka aguzwe

Ingaruka z’amashereka zashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa internet.

Abahanga mu by’ubushakashatsi barasaba ababyeyi kuba maso mu gihe bonsa abana babo kuko ngo amashereka ashobora gutera indwara cyangwa akaba yagira microbe zishobora kwangiza ubuzima bw’umwana.

Mu gihu cy’Ubufaransa, socite ishinzwe gutunganya amata ahabwa bavutse batagejeje igihe (les petits prématurés) iratangaza ko itewe impungenge n’umuco utari mwiza wadutse wo kugura amashereka hifashishijwe itumanaho rikorewe kuri Fcebook. Bakaba bashyize ahagaragara itangazo ryo kuburira n’ubwo ngo batizeye ko ari muti waba mwiza kuri kiriya kibazo, ababyeyi baba bari kwitabira ubwo bucuruzi bw’amashereka  ko bagomba kubireka ku bw’ingaruka ashobora kugira ku bana babo.

Mu magambo ye, Pr Jean-Charles Picaud, président w’iyi association akaba yagize ati : « Mfite impungenge z’uko uyu muco utari mwiza  wo kugura amashereka wakwirarakwira ku isi, ariko gutanga iri tangazo na byo ni intwaro ikomeye mu gukemura iki kibazo kuko bituma n’abagore batari bazi ko ibi bibaho babimenya ».

Ubusanzwe umwana uvutse atagejeje igihe ntibivuga ko aba atagomba konswa n’umubyeyi we ahubwo akenshi usanga umubyeyi amubyara agahita agwa muri koma cyangwa se nawe agahita ashyirwa mu bitaro ntabone uko yonsa umwana yabyaye akaba ari yo mpamvu bahitamo kumushakira amutunga kugeza ubu nyina atoreye akabaraga akabasha kumwonsa.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

 

2 Comments

  • kuki abagore basigaye banga konsa koko?ibi byo si urwandiko?byakabaye byiza baretse kubyara niba baba bunva batazonsa abo babyaye.

  • muomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish