Yabeshye ko atwite kubera akazi
Umunyeshuri w’umukobwa wiga muri kaminuza ya Toppenisch High School y’i Washington iherereye muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yabeshye ko atwite mu gihe kingana n’amezi agera kuri atandatu kugirango abashe kubona ibisubizo ku bibazo yibazaga ku mushinga yari afite w’akazi.
Gaby Rodriguez w’imyaka 17 wamenyekanye cyane muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, kubera ikinyoma cye, ngo yitwaje ko atwite maze asaba akazi yagombaga gukorera ku ishuri kajyanye no kwiga imvugo zikoreshwa mu kigo, ibihuha ndetse n’ibarurishamibara ari byo “Stéréotypes, rumeurs et statistiques”.
Photo : Gaby Rodriguez wabeshye ko atwite kugirango abone akazi
Ibi yabikoze mu rwego rwo kugirango abashe kubona ibisubizo yagombaga kwifashisha mu bushakashatsi bujyanye n’imibanire (étude sociale) yakoraga aho yashakaga kumenya mu by’ukuri uko umukubwa wo mu kigero cye aba yumva ameze iyo ahuye n’ikibazo cyo gutwara inda akiri mu ishuri .
Gusa ngo hasigaye amezi atatu ku gihe cyari giteganyijwe ko agomba kwibaruka uruhinja, ni bwo Gaby Rodriguez yahisemo kubwiza ukuri abanyeshuri bagera kuri 700 bigaga kuri icyo kigo abamenyesha ko nta nda yari afite. Ubu butwari Rodriguez yagize bukaba bwarabaye amateka aho yanatangajwe mu binyamakuru nka NewYork Daily News avuga ko ngo bitari byoroshye.
Yagize ati : « Nari ngiye kubireka kuko bitari byoroshye kubaho bagenzi banjye bose bampozaho ijisho. »
Iyi nkuru y’uko atwite , mu bo yayibwiye bwa mbere harimo umuyobozi w’ishuri yigagaho, Mama we ndetsen, inshutiti ye.
Solange Umurerwa
Umuseke.com
5 Comments
Uyu we ntabaho, ubushakashatsi bwe nabwo nabushyire ahagaragara.
biratangaje
urmuhatari beby.
uwo mwana ndamwemeye
ngaho da ibi se byo kandi ni ibiki?
uyu we yari asize umugani kabisa.
Comments are closed.