Tags : Uwacu Julienne

Kunywana no kubandwa tubigaruye twakongera tukaba umwe-Sen. Narcisse  

*Min Uwacu Julienne abona atari ngombwa kugarura ibi,…Ngo hari Girinka,… Mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage yagiranye na Minisiteri y’Umuco na Sport mu gusuzuma ihame ryo kurandura ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko hari imihango yakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere yacitse kandi yarashimangiraga isano Abanyarwanda […]Irambuye

Umuntu wese akwiye kumva ko kuvuga Ikinyarwanda bitagaragaza ubujiji –

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ugira Igiswahili ururimi rwiyongera ku zindi eshatu zari zemewe mu Rwanda, Hon Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe. Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuvuga Ikinyarwanda biterekana ubujiji, ko ahubwo umwenegihugu akwiye guterwa ishema no kukivuga. Umushinga w’itegeko ngenga ryemera […]Irambuye

Abantu 35 bamaze gukorwaho ubushakashatsi bwo gushyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko abakora ibikorwa byiza ari benshi ariko ko bose bataba Intwari. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwavuze ko mu bakandida basaga 200 batanzwe, ubushakashatsi bwarangiye hafashwe 35 bashobora kuzemezwa n’Inama y’Abaminisitiri bakongerwa mu Ntwari z’igihugu. Iki kiganiro gitegurira Umunsi […]Irambuye

Min. Uwacu Julienne yakiriye neza Hip-hop mu ndirimbo zihimbaza

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ari mu bitabiriye ibirori byo guhemba abatsinze mu irushanwa rya Groove Awards, akaba yanatanze igihembo mu cyiciro cy’uwatsinze mu njyana ya Hip-hop (Best gospel Hip-hop song of the year), ngo yatangajwe no kuba mu ndirimbo ziramya n’izisingiza Imana naho baririmba Hip- hop. Minisitiri Uwacu Julienne yashimiye abaririmbyi baririmba indirimbo […]Irambuye

Kalusha Bwalya, n’abayobozi ba CAF, bakoreye umuganda i Kigali

Kalusha Bwalya, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, akaba n’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Africa cyo mu gihe gishize, kuri uyu wa gatandatu hamwe n’abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF bakoreye umuganda murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Bari kumwe kandi na Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda hamwe n’umuyobozi wa FERWAFA […]Irambuye

Abayobozi n’abanyamakuru, urugero rw’abandi mu gukoresha neza Ikinyarwanda

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni kimwe mu birango by’umuco nyarwanda, ruhuriweho n’Abanyarwanda bose. Kubera ibibazo byabaye mu Rwanda byatumye umuco uhungabana n’ururimi rw’Ikinyarwanda rwakira amagambo menshi, Inteko y’Ururimi n’Umuco igiye gusohora andi magambo yacuzwe yitwa “Amuga”, igasaba abanyamakuru n’abayobozi kuba intangarugero mu gukoresha neza Ikinyarwanda. Ikinyarwanda kivugwa hose mu Rwanda, kandi abarutuye bakacyumvikanaho, ariko aho bigeze ubu […]Irambuye

Rayon Sports ya Volleyball ishobora kudakina Shampiyona ya 2016

Ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club nubwo yabonye umuterankunga mushya bagombaga kwamamariza muri Shampiyona ya 2016, ubu ikomeje gutakaza abakinnyi yagenderagaho umusubirizo, bikaba bikekwa ko bishobora kuzatuma ititabira Shampiyona ibura icyumweru n’iminsi 12 ngo itangire. Tariki 24 Ugushyingo 2015 nibwo umuryango wa Rayon Sports watangaje ko wabonye umufatanyabikorwa mushya wagombaga gukorana n’ikipe ya Volleyball. Nk’uko […]Irambuye

AMAFOTO: Urukerereza rubyina ibijyanye na buri Ntara y’u Rwanda

Mbere itorero ry’Igihugu Urukerereza ryaserukiraga u Rwanda ariko abantu bakaribona nk’itorero rigaragaza umuco w’Intara y’Amajyepfo bitewe n’amateka iyi Ntara yagize ahanini ashingiye ku ngoma ya cyami. Uyu munsi Urukererezabagenzi rubyina imbyino zose ugendeye ku miterere y’u Rwanda. Ku munsi w’Umuganura i Nyagatare abantu barishimye kandi batangazwa n’imbyino zabo. Nk’uko byasobanuwe n’Umusaza Straton Nsanzabaganwa, yasobanuye ko […]Irambuye

en_USEnglish