Digiqole ad

Abayobozi n’abanyamakuru, urugero rw’abandi mu gukoresha neza Ikinyarwanda

 Abayobozi n’abanyamakuru, urugero rw’abandi mu gukoresha neza Ikinyarwanda

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Prof. Niyomugabo Syprien uyobora Intiti nkuru mu Nteko y’Ururimi n’Umuco

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni kimwe mu birango by’umuco nyarwanda, ruhuriweho n’Abanyarwanda bose. Kubera ibibazo byabaye mu Rwanda byatumye umuco uhungabana n’ururimi rw’Ikinyarwanda rwakira amagambo menshi, Inteko y’Ururimi n’Umuco igiye gusohora andi magambo yacuzwe yitwa “Amuga”, igasaba abanyamakuru n’abayobozi kuba intangarugero mu gukoresha neza Ikinyarwanda.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Prof. Niyomugabo Syprien uyobora Intiti nkuru mu Nteko y'Ururimi n'Umuco
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Prof. Niyomugabo Syprien uyobora Intiti nkuru mu Nteko y’Ururimi n’Umuco

Ikinyarwanda kivugwa hose mu Rwanda, kandi abarutuye bakacyumvikanaho, ariko aho bigeze ubu imvugo y’umwana (abakiri bato) ntibasha kumvwa n’umukuru, cyangwa uwo mu mujyi ugasanga ntiyumvikana n’uwo mu cyaro, kandi bose byitwa ko bavuga ururimi rumwe.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mme Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda bo mu ngeri zose guhagurukira kurwanya indimi zivuka umunsi ku munsi ugasanga zituma abantu batavuga neza Ikinyarwanda.

Agira ati: “Hari imvugo zimwe na zimwe dukwiye gufatanya guca tutazuyaje kuko usanga rimwe na rimwe zigaragaza ubupfura buke, zikagaragaza icyuho gikomeye gishingiye ku bunebwe no kudashaka kumenya kwa bamwe bihutira kuvuga amagambo y’ahandi. Usanga ayo magambo atuma abato batubaha abakuru, batanaganira.”

Kwangirika kw’Ikinyarwanda ngo ahanini byatewe n’ibibazo byatumye Abanyarwanda batatana n’abasigaye mu gihugu ntibakomeza kwita ku rurimi.

Umubyeyi Clautride utuye mu karere ka Kicukiro, we avuga ko kuba ururimi rwakwangirika bitasiga umuco muzima.

Agira ati: “Umuco w’igihugu watojwe mu rurimi waranyeganyeze, umuco wangiritse ntiwasize ururimi. Ibyo byatumye ururimi ruvangirwa, byanatewe n’itatana ry’Abanyarwanda.”

Avuga ko umuntu atavuga ururi rw’aho yavukiye, avuga urw’abo bari kumwe kugira ngo bumvikane. Ku bwe ngo ibibazo byari byarateye gutatana kw’Abanyarwanda byamaze gukemuka bityo n’Ikinyarwanda nicyitabwaho ngo kizagororwa bikunde.

Uyu muturage asanga kuba abayobozi n’abanyamakuru bakorasha neza Ikinyarwanda, n’abandi babigiraho, kuko ngo ubu abanyamakuru ni bo batuma imvugo, yaba nziza cyangwa mbi ikwirakwira hose kandi mu gihe gito.

Avuga ko abayobozi iyo bakoresheje nabi Ikinyarwanda ngo hari n’abumva ari byiza bakumva bamwigana.

Prof. Sen Laurant Nkusi umwe mu ntiti z’Inteko y’Igihugu n’Ururimi n’Umuco, avuga ko uruhare rw’abanyamakuru ruzahindura byinshi mu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati : “Abanyamakuru, igihe muzavuga Ikinyarwanda neza, mukagikoresha neza, abantu bazabigana mwabishaka mutabishaka.”

Yavuze kandi ko Ikinyarwanda kizongera kikagira imbaraga nigihabwa agaciro mu mashuri, kikigishwa kandi kikitabwaho bidakuyeho ko abana bigishwa n’izindi ndimi.

 

Ikinyarwanda kigiye kunguka amagambo mashya yitwa “Amuga”

Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco, abayigize bavuga ko baboneye igisubizo ikizo Abanyarwanda babazaga iyi nteko,  ko hari amagambo akoreshwa mu myuga itandukanye ataboneka mu Kinyarwanda.

Prof. Niyomugabo Cyprien Intiti Nkuru, avuga ko inteko yicaye irema amagambo yitwa “Amuga” azajya akoreshwa mu myuga itandukanye nk’imiyoborere, ikoranabuhanga, ubuganga ndetse n’izindi ngeri nyinshi ziza uko Isi itera imbere.

Ati: “Muri iyi minsi gukungahaza Ikinyarwanda nk’uko biri mu nshingano zacu, tuzabagezaho amwe mu “muga” muzajya mukoresha,  kimwe mu bibazo mwabazaga inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ko hari amagambo mu bura mukoresha mu Kinyarwanda, tukazaba tubasubije.”

Mu misni yashize Intiti zigize Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ziherutse gusohora amabwiriza mashya y’Ikinyarwanda ariko ntiyavuzweho rumwe na benshi mu Banyarwanda.

Uyu mubyeyi ngo abona ururimi rwarangiritse ariko ngo birashoboka kurugorora
Uyu mubyeyi ngo abona ururimi rwarangiritse ariko ngo birashoboka kurugorora

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni byiza ko twongera tugakosora i Kinyarwanda kuko mubyo ukuri harimo n’ubunebwe bwa bamwe muri twe! Ikindi ni abayobozi n’abanyamakuru batitondera amagambo bakoresha kandi bakurikirwa n’abantu benshi. Ibyo butuma amagambo nka ” amakwe, amago, amanama” akwirakwizwa abantu bakumva ko bavuze neza kandi ataribyo! Inama ni inama haba mu buke cyangwa mu bwinshi, ubukwe ni ubukwe, urugo mu bwinshi ni ingo. Murakoze

  • barakoze gutekereza kubanyamakuru n’abayobozi,njye mbona ari igitangaza kugirango umuyobozi witwa ko ari umunyarwanda aganire n’abaturage hagombe umusemuzi,nyamara wavuga nabi indimi z’amahanga kuko utazizi neza bakaguseka ngo uri injiji! Banyarwanda niba dukunda igihugu dukunde n’ururimi rwacu.

Comments are closed.

en_USEnglish