Digiqole ad

Min. Uwacu Julienne yakiriye neza Hip-hop mu ndirimbo zihimbaza

 Min. Uwacu Julienne yakiriye neza Hip-hop mu ndirimbo zihimbaza

Abafana benshi bishimiye igihembo cyahawe injyana ya Hip-hop

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ari mu bitabiriye ibirori byo guhemba abatsinze mu irushanwa rya Groove Awards, akaba yanatanze igihembo mu cyiciro cy’uwatsinze mu njyana ya Hip-hop (Best gospel Hip-hop song of the year), ngo yatangajwe no kuba mu ndirimbo ziramya n’izisingiza Imana naho baririmba Hip- hop.

Abafana benshi bishimiye igihembo cyahawe injyana ya Hip-hop
Abafana benshi bishimiye igihembo cyahawe injyana ya Hip-hop

Minisitiri Uwacu Julienne yashimiye abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, bavuga ubutumwa mu buryo bwiza bijyendanye n’ibijyezweho kugira ngo batambutse ubutumwa bwiza.

Yavuze ko kuvuga ubutumwa bwiza nta soni biteye, ashishikariza ababuvuga mu buryo butandukanye ko bashyiramo imbaraga.

Groove Awards ni igikorwa ngaruka mwaka, hahembwa abajyiye bajyira aho bahurira n’umuziki w’ivugabutumwa mu Rwanda.

Iyi nshuro yo habayeho gutungurwa cyane kuko hagaragaye impano nshya muri muzika ihimbaza Imana mu Rwanda, ukurikije abajyiye bahembwa.

Imbaga y’abantu benshi bitabiriye ibirori, aho abantu bagera nko ku 3000 basusurukijwe n’amakorali n’umuhanzi Owen Mwatia bita Dady Owen uzwi cyane mu ndirimbo Tobina.

Abegukanye ibihembo muri Groove Awards Rwanda yabaga nshuro ya Kane, barimo  Umuhanzi w’umugabo w’umwaka, Albert Niyonsaba, Umuhanzikazi w’umwaka, Pastor Grace Ntambara, Korali y’umwaka, Gisubizo Ministries.

Umuhanzi mwiza ukizamuka, hahembwe Arsene Tuyi, Indirimbo nziza y’umwaka, yabaye “Amfitiye byinshi” ya Gisubizo Ministries, Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka ni “Amfitiye byinshi” kandi ya Gisubizo Ministries.

Indirimbo nziza ya Hip-hop ni “Yesu ni Umwami” ya Mugema Dieudonné (MD), Indirimbo nziza y’amashusho yabaye “Arankunda” ya Gaby Kamanzi, Itsinda ribyina ry’umwaka ryabaye Shining Stars.

Ikiganiro cyiza cya Gospel muri Radio, cyabaye “Gospel Magic Mix” cyo kuri Magic Fm (RBA), Umunyamakuru mwiza w’umwaka (Radio), yabaye Ange Daniel Ntirenganya, Umuterankunga w’imena mu muziki w’indirimo zihimbaza Imana (Outstanding contributor) hatowe Alain Numa (MTN).

Umwanditsi mwiza w’indirimbo, hatowe Nelson Mucyo, Producer w’indirimbo z’amajwi, yabaye  Haragakiza Justin,  Umuhanzi mwiza muri Diaspora, yabaye Adrien Misigaro (USA), Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone), yabaye Thacien Titus (Aho ugejeje ukora),

naho Abahanzi batatu bafite impano zo kuririmba (Gifted voices) hatowe Sam Rwibasira, Clarisse Mugeni na Yves Chris Mutabazi.

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko abatanga ubutumwa bwiza badakwiye gucika intege
Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko abatanga ubutumwa bwiza badakwiye gucika intege
Daddy Oween ukomoka muri Kenya ni we muhanzi wasusurukije abari mu birori
Daddy Oween ukomoka muri Kenya ni we muhanzi wasusurukije abari mu birori
aba-niAbo muri Gisubizo Ministries bahawe igihembobamwe-mubajyize-gisubizo-ministries-moise-ndetse-na-mujyenzi-we-baririrmba
aba-niAbo muri Gisubizo Ministries bahawe igihembobamwe-mubajyize-gisubizo-ministries-moise-ndetse-na-mujyenzi-we-baririrmba
Pastor Ntambara Grace yishimiye igihembo yahawe
Pastor Ntambara Grace yishimiye igihembo yahawe
Ibyishimo byamurenze arapfukama ashima Imana
Ibyishimo byamurenze arapfukama ashima Imana
Dominic Nic umwe mu bahanzi b'indirmbo zihimbaza Imana uzwi mu Rwanda
Dominic Nic umwe mu bahanzi b’indirmbo zihimbaza Imana uzwi mu Rwanda
Thacien Titus ni we wahawe igihembo cya Caller tune
Thacien Titus ni we wahawe igihembo cya Caller tune
Theo Bosebabireba na we yari ahari
Theo Bosebabireba na we yari ahari
Pastor John uyobora Groove Awards ni we wayoboye igitaramo
Pastor John uyobora Groove Awards ni we wayoboye igitaramo
Abantu batandukanye bari baje muri iki gitaramo
Abantu batandukanye bari baje muri iki gitaramo

Amafoto/MUGUNGA Evode

MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW

en_USEnglish