Digiqole ad

Rayon Sports ya Volleyball ishobora kudakina Shampiyona ya 2016

 Rayon Sports ya Volleyball ishobora kudakina Shampiyona ya 2016

Rayon Sports VC yari yatwaye igikombe cya Care d’As 2015

Ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club nubwo yabonye umuterankunga mushya bagombaga kwamamariza muri Shampiyona ya 2016, ubu ikomeje gutakaza abakinnyi yagenderagaho umusubirizo, bikaba bikekwa ko bishobora kuzatuma ititabira Shampiyona ibura icyumweru n’iminsi 12 ngo itangire.

Rayon Sports VC yari yatwaye igikombe cya Care d'As 2015
Rayon Sports VC yari yatwaye igikombe cya Care d’As 2015

Tariki 24 Ugushyingo 2015 nibwo umuryango wa Rayon Sports watangaje ko wabonye umufatanyabikorwa mushya wagombaga gukorana n’ikipe ya Volleyball.

Nk’uko byari byatangajwe, Ikigo cya Star Times cyagombaga kujya gitanga miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka kugeza imyaka itanu irangiye.

Ariko uko iminsi y’itangira rya Shampiyona yegereza, amakuru atari meza aravuga ko iyi kipe  ishobora kutazitabira shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports yatakaje abakinnyi batatu b’inkingi zayo za mwamba, bagiye gukina ku mugabane w’Uburayi.

Murangwa Nelson yagiye muri Middelfart VC yo muri Denmark. Musoni Fred wari kapiteni yagiye muri Liiga Riento yo muri Finland. Mutoni Adolphe we ari muri VDK Gent (La Gantoise) yo mu Bubiligi. Hiyongeraho Kwizera Pierre Marshal wasezeye ku gukina Volleyball yo mu nzu (Indoor).

Amakuru atari meza ku bakunzi ba Rayon Sprts VC agera ku Umuseke aravuga ko n’abari basigaye muri iyi kipe bakomeje kwigira mu y’andi makipe.

Irakarama Guillaume na Karera Emille bita Dada bamaze kwerekeza muri APR VC, mu gihe Tuyishime Eugene yamaze kwerekeza muri INATEC VC.

Aya makuru ya Rayon Sports VC aje mu gihe Shampiyona ibura iminsi 12 ngo itangire kuko izatangira tariki 20 Gashyantare 2016.

Iyi kipe yambara ubururu n’Umweru, ntabwo iratangira imyitozo, ahanini bitewe no kuba nta bakinnyi ifite.

Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport, Ntazinda Erasme kuri iki kibazo, atubwira ko ubu nta makuru arambuye afite ngo twazongera tukamuhamagara.

Rayon Sports itozwa na Nyirimana Fidele yari yarangije Shampiyona ishize ku mwanya wa kabiri, inyuma ya INATEC VC.

Rayon Sports VC yari imaze kwigarurira imitima y'abatari bake mu bafana
Rayon Sports VC yari imaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu bafana
Idakinnye shampionat itaha byababaza abafana bayo benshi
Idakinnye shampionat itaha byababaza abafana bayo benshi

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Rayon sport nukwihangana turi agati kateretswe n’imana kandi sibwo bwa mbere tunyura muribi bigeragezo.Mwibuke duhangana naza Pantheres noires, nibindi byose bizahita ariko Rayons sport izahoraho.

  • Iyo si inkuru mbi ntabusa, gutakaza abakinnyi bajya i Burayi!!! None se urashaka ngo bandi batwara abakinnyi bose bakabicaza ku gatebe babe aribo baza kubatwara. Oh Rayon.

    • wapi ntago gikundiro yasenyuka byo ndabyizeye ahubwo nibagire vuba abayobozi bakureho ibyo bihuha batubwire abo baguze .
      naho uwagira amahirwe yagira abo yohereza i burayi
      oooh rayon

  • ooooh!!!! Rayooon vive RAYON!

Comments are closed.

en_USEnglish