Digiqole ad

Imyanzuro ya UPR2015: U Rwanda ntirurasinya amasezerano akumira kubura kw’abantu

 Imyanzuro ya UPR2015: U Rwanda ntirurasinya amasezerano akumira kubura kw’abantu

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasohoye raporo y’igihe gito ku bijyannye n’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeje mu Isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu rya 2015 (Universal Periodic Review2015), Leta ngo ntiyasinya amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira kubura kw’abantu.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda Nirere Madeleine aganira n’Abanyamakuru

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu igenzura yikoreye, n’amakuru yagiye ikura muri raporo z’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ayo yakuye mu bantu yahamagaye bakayiha amakuru, isanga hari icyo Leta yakoze mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro yiyemeje mu isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu (UPR2015).
Nirere Maleleine ukuriye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda, avuga ko imyanzuro 14 kuri iriya 50 yamaze gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye (100%) ikaba ihagarariye ijanisha rya 22%, indi 35 ihagarariye ijanisha rya 76% iri gushyirwa mu bikorwa ntirarangira, muri raporo bandika ko ikomeza.
Imyanzuro 50 u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa mu isuzuma ngarukagihe ryabaye mu 2015 irimo iyo kurengera abana bo ku muhanda n’abana b’abakene, gukomeza umuco w’uburenganzira bwa muntu, kongerera imbaraga Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Kongerera imbaraga urwego rw’Umuvunyi n’indi.
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda yatanze ingero z’imwe mu myanzuro yashyizwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye (100%), irimo uwo kongerera imbaraga Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda (NHRC), ujyanye no kongerera imbaraga urwego rw’Umuvunyi, uwo kongera umubare wa Isange One Stop Center, zavuye kuri 7 ziba 44 n’indi.
Yavuze ko imyanzuro bavuga ko igikomeza irimo nk’uwo gushyiraho itegeko ry’itangazamakuru (kuko rikiri mu nzira yo kuvugururwa), kuvugurura itegeko rihana ibyaha mu Rwanda (iri ntirirasohoka), itegeko rijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’indi.
Kuri iki kibazo, Mme Nirere Madeleine yagize ati “Hari ikibazo cy’abana 17 000 batewe inda umwaka ushize dusanga hari hakwiye kongerwa imbaraga mu butabera, mu bijyanye no kubona indishyi, uwakoze icyaha akaryoza ingaruka zikomoka ku cyaha yakoze.”
Nubwo iriya myanzuro 14 Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu isanga yarashyizwe mu bikorwa mu buryo bwa burundu, indi ikaba igikomeza, hari umwanzuro wavugaga ko Leta y’u Rwanda “izemeza kandi igashyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kubaha uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko ‘Amasezerano Mpuzamahanga agamije Kurinda Abantu kuburwa’.”
Nirere Madeleine ukuriye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu avuga ko Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano munani ku icyenda yiyemeje, harimo ay’imbonezamubano na politiki, mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’umuco, arebana n’uburenganzira bw’umugore, arengera umwana, n’arengera impunzi.
Ati “Ayo yose yashyizweho umukono ariko hari amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’Ibura ry’Abantu, ayo ntarashyirwaho umukono. Ariko muri biriya by’amasezerano mpuzamahanga atarashyirwaho umukono, navuga ko u Rwanda rwakoze byinshi cyane kuko hasigaye amasezerano amwe gusa, hari ibihugu usanga bisigaranye abiri, bitaragera ku rugero nk’urwo u Rwanda rugezeho.”
Yavuze ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’u Rwanda yakoze ubuvugizi kugira ngo ariya masezerano asinywe, ngo bakaba bakiganira na Guverinoma. Ati “Baracyabyiga igihe nikigera bazayashyira mu bikorwa. Uwo ni umwanzuro wemewe, igihugu iyo cyemeye umwanzuro kigomba no kuwushyira mu bikorwa.”
Undi mwanzuro watinzweho hibazwa niba Leta yarawushyize mu bikorwa ni uwo “Kurengera abaharanira uburenganzira bwa muntu”, raporo ya Komisiyo y’Uburengaznira bwa muntu ivuga ko ntacyo wakozweho.
Gusa, Andrew Kananga ukuriye Ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) akaba anakuriye ihuriro ry’imiryango itari iya Leta igira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro ya UPR, avuga ko raporo batanze mu kwezi kwa mbere 2018 bahuza na byinshi biri muri iyi raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yaganiriweho none.
Kuri uriya mwanzuro wo kurengera abaharanira uburenganzira bwa muntu, Kananga avuga ko Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015, ngo rirabarengera, ndetse hakiyongeraho n’itegeko ry’itangazamakuru na ryo ngo ririnda abatanze amakuru.
Ati “Yego nta tegeko rihari ryihariye ribarengera, ariko muri rusange urebye hari amategko agenda abarengera, nta bwo uruhande rwacu nk’imiryango itari iya Leta ari ukuvuga ko nta cyakozwe, ahubwo icyo dusaba ni uko hazajyaho itegeko rirengera abaharanira uburenganzira bwa muntu.”
Mu nama Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yagiranye n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri tariki ya 25 Mata 2017, yavuze ko imyanzuro 34 kuri iriya 50 yakozweho byinshi nubwo bitari 100% yizera ko mu gihe gisigaye iriya yose izaba yashyizwe mu bikorwa nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Minisiteri.
Nyuma yo gukorerwa isuzuma mu 2011, u Rwanda rwemeye imyanzuro 67 ijyanye n’uburenganzira bwa muntu rwiyemeza no kuyishyira mu bikorwa. Igenzura rwakorewe mu 2015, iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 90%, ariko ruhabwa indi myanzuro 50 rurimo gushyira mu bikorwa kugeza n’ubu.
Mu Ugushyingo 2020, u Rwanda ruzajya mu Kanama ka UN gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UN Human Rights Council) gusobanura uko iriya myanzuro 50 rwiyemeje gushyira mu bikorwa yagenze.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi ntabwo bitunguranye. None se ko n’uyu munsi abantu baburirw’irengero waregera polisi ngo ntabyo izi kandi ariyo ibabitse. Aha ho rwose mwanze kub’indyarya musigasira indangagaciro zanyu zo kurind’igihugu n’ibyagezweho.

Comments are closed.

en_USEnglish