Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016, abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare “Team Rwanda” yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu cya Eritrea. Abakinnyi bagiye kwitabira iri rushanwa ni Patrick Byukusenge, Camera Hakuzimana, Joseph Areruya, Ephrem Tuyushime, Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha berekeje i Asmala muri Eritrea, bayobowe n’umutoza wabo, akaba n’umuyobozi wa […]Irambuye
Tags : Team Rwanda
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY ryatangaje abantu bane bazatoranywamo uzahagararira u Rwanda mu mikino Olempike mu gusiganwa mu muhanda (Road Race). Nyuma yo kuza mu 10 ba mbere muri Afurika 2015, Hadi Janvier yatumye u Rwanda rubona itike (minima) y’imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil, izatangira tariki 5 igeze 21 Kanama […]Irambuye
Nyuma yo kwegukana “Circuit International de Constantine” Areruya Joseph w’imyaka 20 gusa, yabwiye Umuseke ko abona 2016 nk’umwaka we, kandi ko Tour du Rwanda ariyo ntego ye uyu mwaka. Uyu musore uri kwitwara neza muri Algeria, ngo abona intego ze arimo kugenda azigeraho afatanyije na bagenzi be bakinana. “Mfite ikizere ko nzatwara na Tour du […]Irambuye
Nyuma yo kwitwara neza muri “Grand Tour d’Algerie” ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yatumiwe muri “Vuelta a Colombia”. Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize, Areruya Joseph yegukanye agace kitwa “Circuit International de Constantine” rimwe mu masiganwa agize Grand Tour d’Algerie, akoresheje 2h44’12” ku ntera ya Km 105 akurikirwa na Abelouache Essaïd […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ikipe yo mu Bwongereza ikina umukino wo gusiganwa ku magare “Matrix” yatangaje ko ishaka Umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc umukobwa ukinira ikipe y’u Rwanda wenyine kugeza ubu. Matrix yemewe nk’ikipe y’ababigize umwuga n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI) mu mwaka ushize, muri uyu wa 2016 ikaba aribwo igomba gutangira imikino ku rwego rw’umugabane w’Uburayi. Team […]Irambuye
Tour du Cameroun mu gusiganwa ku magare – Abasore batandatu (6) bari bahagarariye u Rwanda muri ‘Tour du Cameroun’ bageze mu Rwanda. Barangajwe imbere na Hakuzimana Camera wabaye uwa gatatu muri iri siganwa. Na Jean Bosco nsengimana we gukanye etape imwe mu zahatanirwaga nubwo we asigaye akinira ikipe yo mu Budage. Kuri uyu wa mbere […]Irambuye
Umunyarwanda Byukusenge Nathan afatanyije na Thinus Redelinghuys wo muri Afurika y’Epfo begukanye mwanya wa gatatu (3) muri Afurika, mu isiganwa ku magare ryo mu misozi ‘Mountain Bike’ ryitwa “The Absa Cape Epic 2016”. Nathan Byukusenge na mugenzi we, begukanye umudari wa Bronze mu isiganwa ry’amagare ry’abasiganwa ari babiri ryaberaga mu misozi y’i Cape, ho muri […]Irambuye
Areruya Joseph, umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda’ iri mu masiganwa azenguruka Algerie, yabaye uwa kabiri mu gace kitwa ‘Grand Prix de la Ville d’Oran’ kakinwaga kuri uyu wa kabiri tariki 08 Werurwe. Muri rusange, Team Rwanda ikomeje kwitwara neza mu masiganwa azenguruka igihugu cya Algeria yitwa ‘Grand Tour […]Irambuye
Irushanwa ry’umukino w’amagare mu Rwanda rimara amezi 10 ‘Rwanda Cycling Cup’, ku nshuro ya kabiri rigiye kuba noneho horongewemo amasiganwa y’ingimbi (abatarengeje imyaka 18), n’amasiganwa y’abagore. Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yatangarije itangazamakuru ko bazongeramo ibi byiciro mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’ikipe y’igihugu mu bagore, no mu ngimbi. […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda” nyuma yo guhesha ishema u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Maroc aho yegukanye imidari iatatu, abakinnyi bakomereje mu irushanwa ryo kuzenguruka Algeria. Shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare yaberaga i Casablanca muri Maroc kuva tariki ya 21 – 26 Gashyantare 2016 yabaye iy’amateka ku Rwanda kuko ari ubwa mbere […]Irambuye