Digiqole ad

Areruya Joseph ngo yizeye gutwara Tour du Rwanda uyu mwaka

 Areruya Joseph ngo yizeye gutwara Tour du Rwanda uyu mwaka

Areruya Joseph niwe wegukanye “Circuit International de Constantine”

Nyuma yo kwegukana “Circuit International de Constantine”  Areruya Joseph w’imyaka 20 gusa, yabwiye Umuseke ko abona 2016 nk’umwaka we, kandi ko Tour du Rwanda ariyo ntego ye uyu mwaka.

Areruya Joseph niwe wegukanye “Circuit International de Constantine”
Areruya Joseph niwe wegukanye “Circuit International de Constantine”

Uyu musore uri kwitwara neza muri Algeria, ngo abona intego ze arimo kugenda azigeraho afatanyije na bagenzi be bakinana.

Mfite ikizere ko nzatwara na Tour du Rwanda. Abakinnyi benshi tuyihanganiramo nibo njye na bagenzi banjye turi gutsinda hano. Ndabizi benshi bumva bigoye ko Team Rwanda yayitwara uyu mwaka, kuko twatakaje bamwe mu bakinnyi bacu ariko biracyashoboka rwose. Icyambere ni uko twe basigaye dukomeza myitozo tukanumva  inima z’abatoza kandi abatoza bacu barimo gushaka abandi bakinnyi twakomeza gufatanya. ” – Areruya

Areruya Joseph yatangiye gutegurwa mo umukinnyi w’amagare kuva akiri umwana kuko se ni Gahemba Jean Marie Vianney nawe wari umukinnyi ukomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Kuvuka ku mubyeyi wakinnye uyu mukino ngo ni intwaro ikomeye imufasha kumva ko agomba gukomeza kandi ko ngo ashimira cyane se watangiye kumutoza akiri muto

Areruya Joseph yavutse tariki 23 Ugushyingo 1996. Avuga ko ku myaka 15 gusa umubyeyi we Gahemba yatangiye kumuha imyitozo ikomeye y’umukino w’amagare, kuko ngo nubwo yari akiri umwana, hari ubwo we na se bavaga i Kirehe bakagera i Rwamagana ku igare.

Muri Kanama 2012 Areruya yageze bwa mbere mu ikipe y’umukino w’amagare yo mu karere ka Rwamagana; Les Amis Sportif yashinzwe na Adrien Niyonshuti yateguye uyu musore wari ukiri muto, kugera atangiye kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu (Rwanda Cycling Cup), afite imyaka 18 gusa.

Umwaka ushize Areruya Joseph yaratunguranye yegukana Kivu Race
Umwaka ushize Areruya Joseph yaratunguranye yegukana Kivu Race

Tariki 25 Ukwakira 2015 nibwo Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya mbere mu buzima bwe. Ni agace ka Rwanda Cycling Cup, ubwo bavaga i Muhanga berekeza i Rubavu (Kivu Race), Areruya Joseph yaratunguranye  yegukana iyo etape, assize benshi bari bamaze kumenyera amarushanwa.

Uwo mwaka wa 2015,  Areruya yasoje Rwanda Cycling Cup ari uwa gatatu, akurikiye abasore ba Benediction Club Bosco Nsengimana wabaye uwa mbere na Byukusenge Patrick waje ku mwanya wa kabiri.

Uyu musore yahise atangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, kuko mu Gushyingo 2015, yitabiriye Tour du Rwanda arangiriza ku mwanya wa kabiri akurikiye Nsengimana ubu ukina mu Budage.

Mu ntangiriro za 2016, Areruya Joseph yitabiriye isiganwa rikomeye kurusha ayandi muri Africa, La Tropicale Amissa Bongo, ahita yegukanye igihembo cy’uwahatanye cyane kurusha abandi.

Areruya Joseph akomoka mu karere ka Kirehe mu ntara y’u Burasirazuba, yabwiye Umuseke ko ashimira cyane umubyeyi we Gahemba  na Adrien Niyonshuti bamutoje akiri muto. Kandi ngo we na bagenzi be bifuza gukomeza guhesha ishema u Rwanda, babinyujije mu mukino w’amagare.

Bagenzi be bamwita Kimasa kubera imbaraga akoresha
Bagenzi be bamwita Kimasa kubera imbaraga akoresha

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish