Digiqole ad

Team Rwanda yatumiwe muri tour “Vuelta a Colombia”

 Team Rwanda yatumiwe muri tour “Vuelta a Colombia”

Areruya Joseph niwe wabaye uwa mbere muri Circuit International de Constantine.

Nyuma yo kwitwara neza muri “Grand Tour d’Algerie” ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yatumiwe muri “Vuelta a Colombia”.

Areruya Joseph niwe wabaye uwa mbere muri Circuit International de Constantine.
Areruya Joseph niwe wabaye uwa mbere muri Circuit International de Constantine.

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize, Areruya Joseph yegukanye agace kitwa “Circuit International de Constantine” rimwe mu masiganwa agize Grand Tour d’Algerie, akoresheje 2h44’12” ku ntera ya Km 105 akurikirwa na Abelouache Essaïd (Maroc) wasizwe 1’25” bakurikirwa na Mansouri Abderrahmane (Algeria) arushwa 1’42” mu isiganwa ryo muri Algerie.

Iri siganwa, ryatangiye abasiganwa ari 57, ariko hasoza abakinnyi 13 gusa kuko muri ‘Circuit’ uwo uwa mbere afashe ahita ava mu isiganwa kuko baba bazenguruka. Undi munyaRwanda washoboye gusoza ni Uwizeye Jean Claude wasizwe na Areruya 1’44″.

Team Rwanda izava muri Algerie ikomeze kwitegura kuko tariki 13 – 26 Kamena 2016, izitabira isiganwa rizabera mu gihugu cya Colombia, muri Amerika y’Amajyepfo, igihugu kizwiho ubuhanga mu mukino w’amagare, kuko ariho havuka igihangange muri uyu mukino Nairo Quintana.

Vuelta a Colombia ni irushanwa riri ku rwego rwa 2.2, si ryo siganwa rya mbere  Abanyarwanda bitabiriye muri Amerika y’Epfo kuko muri 2015, Hadi Janvier yitabiriye ‘Tour de Rio’ ibera muri Brazil.

Abasiganwa bazengurutse umujyi wa Constantine inshuro ndwi (7).
Abasiganwa bazengurutse umujyi wa Constantine inshuro ndwi (7).
Muri 57 batangiranye n'isiganwa, abasoje ni abakinnyi 13 gusa.
Muri 57 batangiranye n’isiganwa, abasoje ni abakinnyi 13 gusa.
Abasore b'Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza.
Abasore b’Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza.
Areruya abakinnyi bagenzi be bakunda kumwita Kimasa kubera imbaraga akoresha.
Areruya abakinnyi bagenzi be bakunda kumwita Kimasa kubera imbaraga akoresha.
Areruya na Uwizeye Jean Claude nibo bashoboye kurangiza isiganwa.
Areruya na Uwizeye Jean Claude nibo bashoboye kurangiza isiganwa.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish