Team Rwanda yageze i Kigali ifite ishema rya Camera wabaye uwa gatatu
Tour du Cameroun mu gusiganwa ku magare – Abasore batandatu (6) bari bahagarariye u Rwanda muri ‘Tour du Cameroun’ bageze mu Rwanda. Barangajwe imbere na Hakuzimana Camera wabaye uwa gatatu muri iri siganwa. Na Jean Bosco nsengimana we gukanye etape imwe mu zahatanirwaga nubwo we asigaye akinira ikipe yo mu Budage.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Werurwe 2016, nibwo bamwe mu basore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu magare bageze i Kigali bavuye muri Cameroun mu isiganwa rizenguruka iki gihugu ryatangiye tariki 12 – 20 Werurwe 2016.
Iri siganwa ryitabiriwe n’ikipe y’abasore batandatu, barimo batatu batamenyereye amarushanwa mpuzamahanga. Hakuzimana Camera, Ruhumuriza Abraham na Gasore Hategeka, bagombaga gufasha barumuna babo, Tuyishimire Ephraim, Twizerane Mathiew na Nduwayo Eric, kuko bwari ubwa mbere basohokeye u Rwanda hanze.
Abanyarwanda bitwaye neza, nk’uko umutoza wabo, Sempoma Felix abivuga.
Yagize ati “Baratunguranye. Irushanwa ryari ririmo abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, nk’abo muri Maroc, kandi aba bana bacu batamenyereye bahanganye nabo.”
Yakomeje avuga ko ari ikintu cyo kwishimira cyane, kuko ngo u Rwanda ntirwari rufite abakinnyi bane bagiye gukina hanze y’u Rwanda, bityo rwagomba gushaka ababasimbura.
Ati “Nta handi bava rero, ni aba bana tugomba kumenyereza amarushanwa akomeye.”
Hakuzimana Camera yasoje iri siganwa ari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange asizwe amasegonda 58 n’Umunya Maroc Mohamed Er-Rafai waryegukanye akoresheje amasaha 26:19:39 muri rusange, akurikirwa n’Umufaransa Alexis Carlier wasizeho Camera amasegonda 54.
Hakuzimana yatubwiye ko yifuzaga kwegukana umwanya wa mbere, ariko ntibyashoboka. Ngo bagowe cyane n’ubushyuhe buhanitse bwari muri Cameroun.
Yashimye cyane bagenzi be bamufashaga, nubwo benshi muri bo nta bunararibonye bari bagire mu masiganwa mpuzamahanga.
Team Rwanda bageze ku kibuga cy’indege bari kumwe na mugenzi wabo, Jean Bosco Nsengimana, ukina nk’uwabigize umwuga muri BikeAid yo mu Budage.
Uyu na we akubutse muri Cameroun, aho yashoboye kwegukana agace ka gatanu k’iri siganwa, gusa yasoje ari ku mwanya wa 19 ku rutonde rusange asizweho iminota 11:22.
Photos/R.Ngabo/Umuseke
NGABO Roben
UM– USEKE.RW