Digiqole ad

Afurika y’Epfo: Byukusenge Nathan yabaye uwa gatatu muri Mountain Bike

 Afurika y’Epfo: Byukusenge Nathan yabaye uwa gatatu muri Mountain Bike

Nathan Byukusenge (ibumoso) na Thinus Redelinghuys (iburyo).

Umunyarwanda Byukusenge Nathan afatanyije na Thinus Redelinghuys wo muri Afurika y’Epfo begukanye mwanya wa gatatu (3) muri Afurika, mu isiganwa ku magare ryo mu misozi ‘Mountain Bike’ ryitwa “The Absa Cape Epic 2016”.

Nathan Byukusenge (ibumoso) na Thinus Redelinghuys (iburyo).
Nathan Byukusenge (ibumoso) na Thinus Redelinghuys (iburyo).

Nathan Byukusenge na mugenzi we, begukanye umudari wa Bronze mu isiganwa ry’amagare ry’abasiganwa ari babiri ryaberaga mu misozi y’i Cape, ho muri Afurika y’Epfo.

Muri iri rushanwa ryabaga kuva tariki 13 – 20 Werurwe 2016, Byukusenge na Thinus basiganwe uduce (etape) turindwi n’agace kabanza “Prologue”.

Iyi kipe yabo yasiganwe ku ntera y’ibilometero 654, ikoresha amasaha 31 n’iminota 15 (31h15’), bakoreshaga umuvuduko wa Kilometero 20,93 ku isaha imwe (20,93KM/H).

Babaye aba gatatu muri Afuruka mu basiganwa mu misozi.
Babaye aba gatatu muri Afuruka mu basiganwa mu misozi.

Ni ku nshuro ya kane Byukusenge Nathan yitabira iri rushanwa, kuko yari yaryitabiriye no mu mwaka wa 2008, 2009 na 2013. Gusa uyu mwaka nibwo bwa mbere aje mu myanya itatu ya mbere.

Byukusenge yafatanyije na Thinus Redelinghuys, Umuny-Afurika y’Epfo w’imyaka 25, we wari witabiriye iri rushanwa bwa mbere.

Icyatangaje abakurikirana umukino w’amagare, ni uko aba basore bombi babonanye umunsi umwe mbere y’irushanwa, ariko ubufatanye bwabo bukabahesha intsinzi.

Byukusenge akomeje imikino nk’iyi imufasha kwitegura neza kuzahagararira u Rwanda mu mikino Olempike ya 2016 izabera muri Brazil.

Nyuma y’iri rushanwa, azerekeza muri Lesotho muri Shampiyona y’Afurika mu gusiganwa mu misozi “African Mountain Bike Continental Championships 2016”, izatangira kuva tariki 29 Werurwe kugera 03 Mata 2016.

Isiganwa The Absa Cape Epic basiganwa nk'ikipe ya babiri.
Isiganwa The Absa Cape Epic basiganwa nk’ikipe ya babiri.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish