Digiqole ad

Abanyarwanda tubahaye ikaze muri Tanzania muze mwisanga ni iwanyu – Magufuli

 Abanyarwanda tubahaye ikaze muri Tanzania muze mwisanga ni iwanyu – Magufuli

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida John Pombe Magufuli i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Magufuli akaba yatangaje ko Abanyarwanda bahawe ikaze muri Tanzania bakwiye kuza bisanga nk’abajya iwabo.

Perezida Magufuli yaje kwakira mugenzi we Paul Kagame ku kibuga cy'indege
Perezida Magufuli yaje kwakira mugenzi we Paul Kagame ku kibuga cy’indege.

Aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru cyari kigizwe ahanini n’ijambo bombi bari bateguye.

Mu ijambo rigufi, Perezida Paul Kagame yashimiye cyane Perezida wa Tanzania kuba yaramutumiye n’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Avuga ko uru ruzinduko rwe muri Tanzania n’amasezerano anyuranye impande zombi zasinye, ari ikimenyetso cy’ubushake ibihugu byombi bifite mu gukorana bya hafi mu nzego zose, bishingiye ku mateka ibihugu byombi bifitanye ndetse n’icyerekezo cy’ejo hazaza byifuza.

Ati “Tuzakomeza gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi umaze igihe kirekire, no gukorera hamwe kugira ngo tuzamure imibereho n’iterambere by’abaturage b’ibihugu byacu na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.”

Perezida wa Tanzania Magufuli nawe yagarutse cyane ku bushake bwo gukomeza umubano w’ibihugu byombi hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’iterembere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Magufuli yashimiye Paul Kagame kuba yasuye Tanzania ku munsi ukomeye u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge ari ikimenyetso gikomeye ku mubano w’ibihugu byombi bijya guhuza amateka nk’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kimwe n’ubwo aheruka mu Rwanda, Magufuli yongeye kugaruka ku kibazo cya ruswa n’imikorere mibi igaragara ku cyambu cya Tanzania no mu nzira aho ibicuruzwa binyura biva ku cyambu byerekeza mu Rwanda.

Magufuli na Kagame biyemeje kuvugurura umubano w’u Rwanda na Tanzania (Amafoto)

Yavuze ko ibibazo bya ruswa n’andi makosa bikorwa ku cyambu cya Dar ES Salaam bari kubihashya, hagamijwe kubica burundu kugira ngo ubucuruzi bugende neza.

Yashimangiye ko abacuruzi n’abanyuza ibicuruzwa byabo ku cyambu cya Dar Es Salaam batatera imbere mu gihe bagihagarikwa kenshi mu nzira, bikabadindiza kandi binafitanye isano na ruswa.

Abayobozi b'ibihugu byombi ku kibuga cy'indege i Dar es Salaam
Abayobozi b’ibihugu byombi ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam.

Mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kandi, Perezida Magufuli yatangaje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari ingengo bateganyirije kubaka umuhanda mushya ugezweho wa Gariyamoshi uzaturuka muri Tanzania ukagera Kigali.

Yavuze kandi ko uretse imikoranira myiza irimo kubakwa hagati y’ibihugu byombi, ngo hari na byinshi Tanzania izigira ku Rwanda, by’umwihariko guteza imbere Ikoranabuhanga mu gukusanya imisoro, mu miyoborere n’ibindi. Aha yagaragaje ikibazo cy’akajagari mu gusoresha Abanyatanzania, avuga ko baramutse bahuje ikoranabuhanga mu kwakira imisoro nk’uko u Rwanda rwabikoze byabafasha.

Ati “Hari byinshi tuzigira ku bavandikwe bacu b’u Rwanda, kandi nabo biteguye kudufasha,…Abanyarwanda tubahaye ikaze muri Tanzania muze mwisanga ni iwanyu.”

Perezida Magufuli yavuze ko gahunda u Rwanda na Tanzania barimo yo kuvugurura umubano hagati y’ibihugu byombi zigamije iterambere ry’ibihugu byombi n’ababituye.

Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, umubano wa Tanzania n’u Rwanda warimo igitotsi nyuma y’uko uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete atangaje ko yumva u Rwanda rwaganira n’umutwe wa FDLR, ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda; Ndetse Tanzania iza kwirukana Abanyarwanda benshi bayibagamo badafite ibyangombwa.

Perezida Magufuli amaze gutorwa yagaragaje ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda, Perezida Kagame ndetse yitabira irahira rye.

Nyuma, igihugu cya mbere Dr John Joseph Pombe Magufuli yasuye kuva yatorerwa kuyobora Tanzania ni u Rwanda muri Mata uyu mwaka.

Magufuli na Perezida Kagame bazafungura ibiro by’Umupaka wa Rusumo

Tanzania nicyo gihugu gifite icyambu ku nyanja kiri hafi y’u Rwanda, icyambu cya Dar Es Salaam kinyuraho hejuru ya 70% y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • turabishyigikiye sana kuko bizatuma umubano utera imbere oyeeeeeeeee KAGAME PAUL

  • Ndashima cyane umukuru w’igihugu cyacu.Ntako bisa kugirana umubano mwiza n’umuturanyi kuko ali we ugutabarambere y’abali kure niho asaba umuliro niho usaba amazi iwawe yashize n’ibindi.

    • Naw niyibeshya tuzamubwirakp tuzamukindura.

  • Mr.President Kagame uri uwa mbere kabisa! wish to have you 4Ever! big up.

  • sinamugereranya n IMANA ariko nanone nkurikije ubumenyi mfite namateka nagiye niga yibihangange ku isi nayo njye nzi niboneye namaso yanjye eeee PAUL KAGAME numuhanga afite impano y’IMANA yokuyobora kabisa,ntawushimwa nabose ariko imana yonyine izakumpembere kabisa courage kandi nkurinyuma kuko njyewe nibyo nubakisha umuryango wanjye mbikura kuri wowe paul kagame oyeeeeeeeeeee

  • @ Vava uvuze ukuli kabisa! H.E Paul Kagame is a gift from God to Rwandan

    • He is God Almighty!!!

  • Ese perezida Magufuli we ashobora gukora urugendo hanze yigihugu kumunsi w’ubwigenge bwa Tanzaniya?

    • Ibyo uzabimwibariza.
      Ese ubuhe bwigenge uvuga ??? Bwo guheza abatutsi ishyanga banamye ??? Bwo kurindagiza abahutu mu gihugu ??? Bwo gucupiza abatwa ???
      Mwajijutse mukarora nkuko murya raaa !!!!

      Uyu su munsi wabuza HE PK kujya kudushakira ejo hazaza heza.

      • Ejo hazaza uitazilikana amateka yiyo ntebe wicayeho ngo ugiye kurebera abantu ejo hazaza? Mureke gupfobya uwo munsi mukuru w’igihugu cyitwa u Rwanda kiri muri ONU kuva 1962.

    • CYORE WOWE SE UJE UTE UBWIGENGE SE BUBUZA ABASURANA GUSURANA AHYBWO UBU NIBWO BWIGENGE SHA UZIKO EJO NANJYE NAKOZE
      NKANSWE H.E

    • Hahhahahah!!!!! Bambarize rwose. Byerekana agaciro uwo munsi uhabwa. Ese ubundi wazakuweho bikagira inzira, tukamenya ko tukigengwa na ba mpatsibihugu.

    • Ubwigenge buzaba kuwa mbere itariki 4 july. naho ubundi uvuga ntabwo tuzi.hahahaha muracyari kuruhu inka yarariwe keraaaaaaaaaa.ngo KAGAME yasuye ikindi gihugu ahubwo nakazi yagakora nkanshwe…..

      • Ubwo bwa 4/7 busa nabwa bundi bwa 5/7..uzabujyemo wenyine.

  • Burya twe duturanye na RDC&Burundi twaragowe! Ubona nk’iyaba nari nituriye i Nyagatare nkajya nigira gupagasa hakurya? Niba hari ukuntu mwabigenza bariya ba Congolais, nako aba Zaïrois tukabinjirira bakareka tukipagasiriza mudusabe umusada. Harya barabyanze kuza muri EAC? Congz @Kagame, Congz @Magufuli mukomereze aho n’Imana ibibafashemo.

  • Ubwigengeee ahyeeee ntimukantere iseseme ubwigenge bwo kugura imihoro yo gutema abana b abantu….muzongere mubugire…ngaho naho kuwa mbere le 04 july kuko niho bwatangiriye aho twabategetse kwambara inkweto no kwoga mugasa neza…
    KABEHO RWANDA

    • Uwagusubiza yaba arwaye kimwe nawe.Répubilique Rwandaise yitwa ubu Repubic of Rwanda bivuze iki? hari benshi bitera ipfunwe bakabura uko babigenza, ese dusubire mu bwami, icyo Gihe Ndahindurwa Kigeli arahari bagomba guhinduka abamwungilije ibyo nabyo byarabananiye.Gupinga intebe wicayemo.

  • U Burundi, bwubahiriza umunsi wo kwikukira abahutu abatusti n’abatwa, abakongomani nuko, twebwe dukora agashya burigihe.Ese ibindi bihugu muri Africa nka Nigeria,Senegal,Misiri bo ntakintu na kimwe barikuveba muri indepandansi yabo? Twebwe agashya perezida azindukira mu mahanga umunsi w’u Bwigenge.Ibi muzabisobanura igihe nikigera.Gupfobya amateka y’igihugu, nukwibagirwako igihugu atari ubutegetsi mu gihe runaka.

    • Migeyo, iryo ni rya pfunwe muzahorana ryo kuba uRwanda rutakizihiza umuhoro mwatemeshaga abatutsi! Ubwo bwigenge uvuga, ababuharaniye bene wanyu bahise babica ababacitse babahungira mu mahanga! Reka nkubwire:nunanirwa kwihanganira ko u Rwanda rutizihiza umuhoro wanyu uziyahure.

    • Ngo bazabisobanura? Ubwo nturambirwa gutega abantu iminsi kuva mwatsindwa muri 1994? Ubwo bwigenge uvuga bwishe bukanamesha abana b’u Rwanda babuharaniraga icyo gihe maze ababiligi bagaha igihugu agatsiko k’abicanyi batigeze banabuharanira nibwo udukangisha?! Ubwo se twaba twizihiza iki??! Ntabyo tuzasobanura kandi kuko n’umupanga mwakangishaga ntawe muzongera gutema.

  • ni byiza gusurana ibyo bizwi hose

Comments are closed.

en_USEnglish