Digiqole ad

U Rwanda ruritegura inama izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda (TRTF)

 U Rwanda ruritegura inama izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda (TRTF)

Nathan Gashayija umuyobozi ushinzwe gahunda z’ubukungu muri MINEAC

Inama ya mbere izaba ku itariki ya 20/5/2016  izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda mu ihuriro ryitwa  Tanzania Rwanda Trade Forum (TRTF).

Nathan Gashayija umuyobozi ushinzwe gahunda z'ubukungu muri MINEAC
Nathan Gashayija umuyobozi ushinzwe gahunda z’ubukungu muri MINEAC

Mu ruzinduko rwa Perezida wa Tanzania  John Pombe Magufuli mu Rwanda mu minsi ishize ku butumire bwa Perezida Paul kagame, abakuru b’ibihugu byombi bafunguye inyubako y’umupaka wa Rusomo ihuriweho n’ibi bihugu n’ikiraro mpuzamahanga cya Rusomo.

Muri uwo muhango abakuru b’ibihugu bashishikarije Abanyarwanda n’Abatanzania kurushaho gushimangira imigenderanire ishingiye ku bucuruzi bugirira inyungu ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

Gusa, kugeza ubu haracyari imbogamizi mu migenderanire ishingiye ku bucuruzi bugirira inyungu ibi bihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru  kuri uyu wa gatanu, umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba,  Nathan Gashayija yavuze ko iyi nama izahuza abacuruzi ba Tanzania n’abo mu Rwanda  bizaba ari igikorwa cy’inzego z’abikorera bo mu Rwanda na Tanzania.

Iyi nama ngo ije ikurikira ibiganiro by’ubufatanye bw’ibihugu byombi byabaye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania hagamijwe gushimangira no kwagura amahirwe y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire bakabyaza umusaruro imigenderanire hagati y’ibi bihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi.”

Gashayija Nathan yakomeje avuga ko EAC imaze gukora ibintu bitandukanye, gusa ibishya ngo ni uko umucuruzi  muri iyo nama azaba yicaranye  na mugenzi we bakareba icyo bakorana.

Ikindi ni uko iyo nama izaba ari amahirwe yo kuganira ku bijyanye n’Isoko muri aka karere, ndetse bazaganira uko u Rwanda imbogamizi ziri mu kohereza ibicuruzwa zavaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru hatanzwe urugero rwa zimwe mu nzitizi  zikunze mu bucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi, zirimo kuba buri igihugu kigira amategeko yacyo, kuba ibituruka mu Rwanda biburirwa irengero ku cyambo cya Dar es Salaam bitewe nuko  u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kubiherekeza.

Indi nzitizi ngo ni ugutinda kw’ibicuruzwa bitewe n’amafaranga yishyuzwa hakoresheje icyo bita “ Chiping line” ndetse n’ibindi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo aya ni amahirwe yo  kubabwira ko babafasha  mu gukemura  imbogamizi izo ari zo zose zibangamiye ubucuruzi hagati yarwo na Tanzania.

Iyi nama kandi izafasha iri huriro (Trade Forum) gusyira mu bikorwa ibintu byose bimaze iminsi biganirwaho, ku rwego rw’ubucuruzi.

Biciye kuri iri huriro  kandi ngo bafite icyizere kinini cyane cy’uko icyambu cya Tanzania kigiye kuba kimwe mu byambu, kizafasha u Rwanda mu gukoreramo cyane. Niyo mpamvu bakangurira Abanyarwnda kumenya amahirwe menshi babyaza mu gihugu cya Tanzania.

Umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, yavuze umutekano ku cyambu cya Dar es-salaam warushijweho kugenzurwa cyane.

Iyi nama izaba ku itariki ya 20 Gicurasi 2016, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira amahirwe y’ubufatanye bw’ibihugu byombi n’ishoramari mu bucuruzi.”

Inama izakoreshwa n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), n’Ishami ry’Ubucuruzi, Inganda n’Ubuhinzi rya Tanzania (TCCIA).

Urwego rwa Tanzania rushinzwe Iterambere ry’ubucuruzi (TANTRADE) n’ishyirahamwe rya ba nyiri amakamyo muri Tanzania (TATOA) rizabigiramo uruhare.

Hateganyijwe ko inama izahuza abakora ibikorwa by’ubucuruzi barenga 100 baturutse mu nzego z’abikorera za Tanzania n’u Rwanda ndetse n’abashinzwe gushyiraho za politiki bo mu bihugu byombi.

Bityo, hitezwe ko iyo nama nirangira,  hazaba hashimangiwe umubano ku mpande z’ibihugu byombi kandi hanogejwe umubano ushingiye ku bucuruzi hagati yabyo. Hazongerwa ibicuruzwa byambukiranya imipaka mu bihugu byombi.

Uburyo bw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ngo buzarushaho koroshywa.

Haherukaga kuba inama ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Tanzania yabereye mu Karere ka Rubavu mu Rwanda ku itariki ya 30 Mata 2016. Ubucuruzi n’inganda, ni rumwe mu nzego z’ingenzi iyo nama yibanzeho kandi binatangwaho imyanzuro.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n'ishoramari muri Minisiteri y'Inganda n'Ubucuruzi, Robert Opirah
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Robert Opirah
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Steven
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Steven
Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo mu Rwanda (tourism chamber), Bart Gasana
Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rwanda (tourism chamber), Bart Gasana

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish