Hussein Minani ushinjwa Jenoside yafatiwe i Remera/Kigali yarihinduye UmuTanzania
Uyu mugabo yahoze ari umushoferi wa Minisitiri w’iterambere ry’abagore Paulina Nyiramasuhuko Police y’u Rwanda yamwerekanye kuri uyu wa 10 Gicurasi ku Kicukiro. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye iwabo mu cyahoze ari Butare ndetse ngo n’impapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohotse. Uyu Minani ariko avuga ko nta Jenoside yakoze ndetse ko ntacyo yishinjaga kuko yari asanzwe aza mu Rwanda agasubira muri Tanzania aho yari atuye kuva mu 1994.
Minani yahoze ari umushoferi udahoraho wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore, ubu yari yariyise Abdul Hussein Kitamba, yafashwe avuye muri Tanzania aho yabaga nk’umwenegihugu, ndetse yiyemerera ko amaze imyaka itanu aza mu rwanda.
Police y’u Rwanda ivuga ko Minani Hussein wari wariyise Abdul Hussein Kitamba wabaga muri Tanzania akurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside no kurimbura imbaga yakoreye mu cyahoze ari komini ya Ngoma muri Perefegitura ya Butare.
Uyu mugabo umaze iminsi itanu afashwe avuga ko amaze imyaka itanu aza mu Rwanda gusura inshuti n’abavandimwe ndetse ko yageze i Ngoma ku ivuko ariko ko atigeze afatwa. Ati “ I Ngoma narahageze ariko nta muntu nigeze numva ngo aranshaka.”
Igipolisi cy’u Rwanda cyamufashe azanye imodoka mu Rwanda kivuga ko uyu mugabo wari wariyoberanyije yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka ushize ariko ko bitoroshye kumufata kuko yari yarahinduye umwirondoro urimo amazina ndetse ko yari afite ubwenegihugu bwa Tanzania.
Minani Hussein avuga ko amakuru y’uko ashakishwa yayabwirwaga ariko ko atigeze amutera impagarara.
Ati “Hari bamwe barambwiraga ngo mu Rwanda baranshakisha kuko nasize nishe abantu ariko jye nkavuga nti ntegereje niba hari umuntu uzamfata akambaza abo nishe.”
Uyu mugabo wumvikana nk’uwihagazeho ariko mu mvugo ye ikazamo kutagendera ku murongo avuga ko ababajwe no gushinjwa Jenoside.
Ati “Ni ibintu byantangaje cyane binateye ubwoba nk’umuntu nkajye kunshinja Jenoside, yego ndi umuntu nk’undi wese wayikoze ariko ku bwanjye,…(yahise ahindura umurongo)”
Hussein wumvikanaga nk’ucibwamo mu mvugo no kuvuga ibidahuye n’ibitumye acumbikiwe n’ubutabera avuga ko ashimira Imana kuba akiriho. Ati “…Kwanza ndashimira Imana kuba maze imyaka 22 nkiriho, ndakeka ko abantu bose bakoze amahano nta n’umwe ugihumeka.”
Uyu mugabo avuga ko koko mbere ya Jenoside yari umushoferi wa Pauline Nyiramasuhuko na we wahamijwe ibyaha bya Jenoside na ICTR, ngo bakaza gutandukana muri Jenoside agahita ahungira mu Burundi aho yavuye yerekeza muri Tanzania.
Houssen ashimira Kagame
Minani uhakana ko yakoze Jenoside avuga ko atigeze yanga cyangwa ngo yihishe u Rwanda rwamubyaye ndetse ko yanze gukurikiza inama z’abantu bamwangishaga u Rwanda ahubwo agahitamo gukurikira inyigisho z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Ndashimira perezida wa Repubulika yatumye tugira morale avuga ibintu akanabisishyira mu bikorwa ukabona ni sawa.”
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin avuga ko uyu mugabo yagoye inzego z’ubutabera kubera guhindura umwirondoro ku bufatanye bwa Police mpuzamahanga, Interpol, hatahuwe amakuru ko uyu mugabo aherereye muri Tanzania.
ACP Twahirwa avuga ko mu cyumweru gishize igipolisi cy’u Rwanda cyamenye amakuru ko uyu mugabo agiye kuva muri Tanzania, maze afatirwa mu Rwanda i Remera imwe mu modoka zicururizwa mu “Akagera Motor”.
ACP Twahirwa avuga Hussein ashinjwa n’abo bakoranye ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Komini ya Ngoma i Butare, bikaba biteganyijwe ko mu minsi micye ashyikirizwa Inkiko.
Photos/M.Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.rw
20 Comments
Njye narabivuze
Uwayikoze wese natayiryozwa ku isi nagera no mu ijuru bazamuta muri yombi!
Kwica abakecuru, ukica impinja, ugafomoza abagore inda! sha bamwe na Shitani ntazabemera ndakabaroga.
Ngaha aho nibereye ku Gikongoro
Hahahaaa! Ngo arashimira Kagame? Hanyuma agahindura izina akanahera mu mahanga? Nagume hamwe ahure n’akaboko k’amategeko kandi amenye ko uwububa abonwa n’uhagaze kandi ko icyaha aregwa kidasaza. Ikimenyimenyi ni uko yafashe icyemezo cyo kujya azana imodoka mu Rwanda aakeka ko byarangiye!
Uyu mugabo baramuvuze cyane muri Gacaca ya 2005 i Ngoma, agomba kuba yarakoze hasi none yari akihishahisha disi!!!
Francois ibyo avuze nibyo. genocide uwagizemo uruhare wese aho azajya amaraso y’abapfuye azamukurikirana, amubuze amahwemo, imizimu y’abo yishe imutere,azahora asaza nk’isabune. Ariko uzi gutegura genocide warangiza ukajya wicara ukarya, ukigisha abana bawe,ugakora business ukunguka, abo watemaguye, wateye udufuni, warashe ku manywa y’ihangu, wahambye babona,wataye muri nyabarongo, wateye grenade, wajombye ibisongo, wafashe ku ngufu ababo batagira kivurira.
Ntibyakugwa amahoro, yewe mu Rwanda ntutanafatwa, bizakurikirana urubyaro rwawe kugeza ku buvivi n’ubuvivure, no mu ijuru bazabikubaza. Mukomeze muhige abo bicanyi kabisa, kandi amaherezo ari abari mu Rwanda no hanze muzafatwa, mushatse mwaza mugasaba imbabazi abazibaha bakiriho. Cyakora harakabaho FPR yarokoye abanyarwanda
Ubu se uyu mugabo amaze imyaka itanu atwinjirana ntawurabukwa pe ! Aka nagahomamunwa.nonese aho ingoma ho niba ibyo avuga aribyo habuze numuntu warumuzi ngo amutungire agatoki inzego zumutekano ? Arega buriya hari nabandi bahinduye amazina tukaba duturanye tunasangira tutabazi.
Ibyo rwose birashoboka. Twebwe twigeze tugira umuntu w’inshuti wari waramenyanye n’umutware wanjye bakorana za business, ariko we agatura i Bugande. Akatubwirako kubera uburyo abantu b’i Gikondo bishe nyina n’abavandimwe be adashobora kuhakandagira. Yaba ari ino aha akaza akaba iwacu imisi. Yari inshuti pe. Twabyara bakaza kuduhemba, mbese twarabonye umuvandimwe. Umunsi umwe twicaye tureba television tujya kubona tubona police ya Uganda umuhererekeranya na police ya hano ngo yakoze yamaze abantu i Gikondo, ngo kandi bajya kumufata ngo nuko n’ubundi afatanijen’abandi bantu ngo bari bishe umunyarwanda wari uvuye ino hanyuma bakeka ko yaba ariho abashakisha. Ubu benya baramukatiye burundu.
Biragaragara ko harabantu bakorana kunyungu zabo bwite nkuko Karegeya yakoranaga na kabuga. wasanga harabandi benshi bibera murwanda
Niko Muco, Ngo Karegeya yakoranaga na Kabuga? Karegeye se Nyakwigedera? Kabuga se uvuga ni Feleciani? yewe aha urabeshye peeeepepe. Hari ibintu umuntu ahita abona ko ari ugupapira ngo uhindure minds z’abantu. Ntaubyemeye na gato, urabeshye, urabeshye. Iki n’ikinyoma cya SEMUHANUKA pe.
jyewe bamenyere niba yaratwaraga hilix ya nyiramasuhuko kuko jyewe ndi mubantu bahuye nizo nkora maraso mumugi wabutare,
bamubaze niba ari mubishe uwari conseye wa ngoma witwaga Hassan,
Nimuge mwicececyera uwo nuba abonetse,arikose nihehe abo bicanyi, baruharwa,abagome batihishe muraka Karere u Rwanda ruherereyemo nkubu hari umugabo witwa IBYISI REORAD Mana yanjye uyu mugabo we yarateye nkigikoko mugihe cya Jenocide ibyo yakoreye abanya Kamonyi byumwihariko abo mumurenge wa Nyarubaka avukamo,biteye ubwoba.Ariko igitangaje nuko yahungiye Uganda,akaba asurwa nabo mumuryango wumugore we ,nkibaza impamvu bitaba itegeko bagafata abo bazi aho aba bakajya kumwerekana maze bakamuta muri yombi?
Singobwa guhindura amazina. Ushoboye gucinya inkoro akaramya ubutegensi genocide bayimuhanaguraho. Umutahira mukuru utoza intore nyawe uyobewe ko yagize uruhare mugushyinga interahamw nkumujanama mukuru. Ntawe uyobewe imigenderanireye nodokaye yirirwaga igendamo interahamw.
amaraso y’abatutsi azabavumbura aho muzaba muri hose
s’ayabatutsi gusa, vuga uti umena amaraso wese bimugiraho ingaruka, kuri we ndetse n’abamukomokaho, bikababaho umuvumo
turashimira Polisi yacu ku bufatanaye na polisi mpuzamahanga mu guhashya aba banyabyaha turizerako n’abandi nabo bazafatwa bishyizwemo imabaraga kandi ubushake n’ubushobozi burahari
sha muzaza tu mwese .ntabyo wakoze se wahinduye amazina kubera iki ntukajye wijijisha ahubwo vuga na bandi
Icyo mbakundira ni ko mugira amarangamutima adasanzwe. Mujye mushyira ku munzani. Mumenye ko amahano yagwiriye amahano yagwiriye u Rwanda ndetse n’akarere abayagizemo uruhare BOSE bagomba guhanwa. Yego hari abari hejuru y’amategeko nka ba Clinton ariko amateka azabibabaza.
Wivuga umutahira w intore gusa , ahubwo se Rwarakabije amaze kuroha abana bu Rwanda mu mashyamba ya congo ntiyagarutse ubu ntari ku nkongoro….. politiki we……
Ntimuzongere gushukwa rero. iyo byakomeye nyine barakwigarika daa. Ubwo nizereko mwamenye ukuri ko umuntu wese afite agaciro nuburenganzira bwokubaho kd ko abanyapolitike ibyo bavuga bitaba arukuri. ubwo nukujya dushishoza
Uyu Minani Houssein Minalice alias Mujandi utamuzi ni nde ko aruwo kwa Houssein Barame i Ngoma hi Butare kurya munani, ubwo yiyibagije asohora uwari coach wa Mukura witwaga Charles Sitaki bitaga Matomati ? Niyicecekere twe tumuzi wese.
Comments are closed.