Digiqole ad

Mozambique: Abatanzania, Abasomali n’abo muri Senegal birukanywe nabi, abagore bafatwa ku ngufu

 Mozambique: Abatanzania, Abasomali n’abo muri Senegal birukanywe nabi, abagore bafatwa ku ngufu

Abapolisi bo muri Mozambique

Abagera ku 5 000 birukanywe ni abo muri Tanzania, abandi babarirwa muri mirongo ni abanyamahanga, bahunze Mozambique mu gikorwa Leta yatangije cyo gufata no kwirukana ku butaka bwayo abimukira badafite ibyangombwa baba mu mujyi wa Montepuez, uherereye mu Majyaruguru, ukaba uzwi cyane kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gakomeye yitwa ‘Rubies’.

Abapolisi bo muri Mozambique

Abanyamahanga bari barajyiye muri uwo mujyi uherereye kuri km 800 ku rubibi na Tanzania, gukora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu binombe bivugwa ko byihariye 40% by’amabuye ya Rubies yose ari ku Isi.

Hashize ibyumweru bibiri abayobozi b’inzego z’ibanze batanze iminsi itanu ya nyirantarengwa ku banyamahanga bose bafatwa nk’abadafite ibyangombwa kuba bavuye muri ako gace.

Abageze ku mupaka wa Tanzania na Mozambique, baruhukiye ahitwa Kilamba, babwiye umunyamakuru wa BBC ko ibi bikorwa byo kwirukana abanyamahanga byaranzwe n’urugomo rukomeye Polisi ya Mozambique yiba imitungo y’abaturage, ibatwara ibyangombwa by’inzira ndetse ngo banafashe ku ngufu abagore.

Abanyamahanga bibasiwe ni abakomoka muri Tanzania, Somalia na Senegal.

Umwe mu bagabo birukanywe muri Mozambique yagize ati “Narindyamye mu iduka ryanjye, ako kanya numva urugi bararwishe, Abapolisi binjira mu nzu batangira kunkubita. Ku bw’amahirwe nabonye uko mbacika, mpungira mu ishyamba. Ubwo nari ngarutse nasanze ibyanjye byose babitwaye.”

Dotto Michael yabwiye BBC ko bagenewe imodoka yo kubacyura y’ubuntu ariko nyuma Abapolisi babasaba kwishyura amafaranga, ngo umwe mu bo bari kumwe yayabuze baramugonga.

Ati “Twari tugiye kwinjira mu modoka batuzaniye ngo tuyigendemo ku buntu, ariko Abapolisi bafashe icyemezo cyo kwishyuza amafaranga. Igihe imodoka yari igiye, umwe mu basore ukiri muto yashatse kwinjira nta mafaranga atanze, kandi ntayo yari afite, ndetse yari amaze iminsi itatu atarya, Umupolisi yamusunutse amanuka mu modoka, ageze hasi iramugonga ahita apfa ako kanya.”

Umugore witwa Emilia Jose, ukomoka muri Mozambique akaba yarashakanye n’umugabo w’Umutanzania, yavuze ko yiboneye inshuti ye ifatwa ku ngufu n’Abapolisi mu maso y’abana be, kandi ngo bamwambuye amafaranga make yari afite.

Yavuze ko ngo bamubwiye ngo ‘Duhe amafaranga nibitaba uko turakwica.’ Undi mupolisi muri abo yahise avuga ngo ‘tureke kumwica, tumufate ku ngufu.’

Ako kanya ngo bahise batangira kumufata ku ngufu, abapolisi babiri.

BBC

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • yewe africa we urababaje rwose erega narabivuze kandi nubu mbisubiremo gucumbikira abahekuye u Rwanda ntibizabagwa amahoro dore nawe RDC, RCA, Zambia,South Africa,Burundi ibi byose ni umuvumo babazanira iyo muba aribo mubanziriziho

    • Aho ni uko uba waravuze,igihe Idi Amin yirukanaga abanyarwanda? Abahekuye u Rwanda,ugirango abenshi bali hanze? Reka da,bicaye kuntebe,iruhande rwawe!

    • Non c willy mubihumbitanu bavuze wumvisemo abanyarwanda bangahe????

      • uramumbarije kabisa,mwihorere ejo niwe harubwo yajya gupagasa hanze,yagizengo iminsi irasa?ubwo se bamwohereje uko baje yanezerwa?akebo ugereramo abandi niko uzagererwamo nawe.

    • Nawe wivuga gutyo,abariyo bose siko bahekuye u Rwanda,ubu umuntu afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka,icyambere ni umutekano gusa.Ubuse ibyo urabishimye?mu Rwanda hari abanyamahanga bake?kuki se tutavuga ko bakoze ibyaha iwabo?tugendera kumategeko ntabwo twabikora.

  • Yewe will!! Urucira mukaso rugatwara nyoko. Wowe se wibwirako uzarama!! Nawe ukura arirwo usanga.ihangane ntawupfa igihe kitageze kandi ntabwo uteze gukomera nka kadafi,sadam,micheljackson,mandela,habyarimana nabandi.itinde rero kandi mbere yo kuvuga ubusa jyubanza urukarage7. Mozambique haradufasha wamusw……!!???

    • urakoze kumumbwirira,ubuse ababuze akazi mu Rwanda ntibari kujyayo bagapagasa ubuzima bukicuma?uzi gukenera mumaso yababyeyi baranagutanzeho frs bahita babona ko no kwiga ntacyo bimaze.mwihorere nitwe tuziko hadufatiye runini,sha willy bucya bwitwa ejo.

  • Aqui moçambique e assim quando policia apanhar dinheiro d etrangero e muito bem para ele’ e bandido só aqui Maputo tambem e assim, nibisambo gusa batunzwe nitsi yabsnyamahanga kdi leta ibahemba

  • Akandi abagifite imyumvire mibi uwagiye wese hanze yigihugu siko aba adakunda urwanda cg haribibi yskoze biterwa nimpamvu ukujysnye rero mutuze mureke umutima wurwango

  • NSHIMI, ruriye abandi rutakwibagiwe,nyuma y’uriya mugi, nimwe mutahiwe.

  • Niba iyi nkuru ari impamo ibikorwa bya police ya Mozambique biteye agahinda. Kurundi ruhande ariko abantu natwe ntitwumva niba barasabwe gutaha ku neza bakanga bakagera naho babaha iminsi ntarengwa nabo bari bakabije kutumva nubwo ntashyigikiye kwirukanwa muri buruya buryo. Gusa abimukira bajye basaba ibyangombwa nature aho bazwi kdi bafitiye uburenganzira niba ari nimpinzi zisabe ibyangombwa by’ubuhunzi.

  • Niba iyi nkuru ari impamo, biteye isoni kuri leta ya Mozambique kuko niyo ya mbere nyirabayazana! aba police bo bigaragara ko nta bu muntu bagira, kugeza aho bafata abagore ku ngufu koko, Mozambique izabibazwe nka leta, iza gawe rwose!

  • Afurika we! wa mugani wa Trump mbona hari ibihugu bimwe bya Afurika bikeneye gukoronizwa nanone pe!

    Iyi ni Mozambique ariko mu byukuri siyo yonyi ibi byarabaye muri Afurika y’epfo ndetse nanubu bikiba, biraba muri Tanzania, biraba muri Malawi, biaraba muri Zambiya nahandi nahandi! dore iyi niyo mpamvu tudatera imbere! aho kwita kubikenewe byateza imbere igihugu usanga abayobozi bari gukora ibidahesha agaciro bigaragaza imitekerereze yo hasi!

    Ubundi abimukira mubihugu bifite management nzima bateza imbere ibihugu baje bagana ingero zirahari ni nyinshi reba nka France, USA, Dubai usanga abimukira ari benshi cyane kuburyo usanga baba benda kungana nabenegihugu! mbibutse ko ibi bihugu mvuze haruguru urebye ubukungu bwabyo usanga buyoboye kuri iyisi! uti abimukira bateza imbere ibihugu barimo gute rero? icyambere usanga bose ari babantu bazi icyo gukora kuko urebye ahanini nicyo kiba cyarabavanye mubihugu byabo (gushakisha), aba rero baraza bagakorana imbaraga nyinshi cyane bigatuma ba creating competition environment mu benegihugu noneho bigatuma buri wese akorana imbaraga kugirango abashe kunguka!

    ndahamya neza ko no mubihugu byacu byacu by’ Afurika aba bimukira akenshi tubona nk’umutwaro bakorewe management nzima babyazwa umusaruro aho kubahoza kunkeke, basahurwa utwabo! ndebe nkaba bapolisi barikwirukankana ababusinessmen aho kunama ngo basukure iriya mihanda mbona wagira ngo ni mu iyarara! ni agahinda koko! inzira iracyari ndende ku iterambere ry’Afurika, usanga akenhsi tuvuga ngo abazungu nibo batuma tudatera imbere ubuse abazungu nibo bategetse akajagari nkaka!? ikibazo kiri muritwe guhera kubayobozi kugera kubayoborwa imitekereereze hari aho ubona ikiri primaire rwose!

Comments are closed.

en_USEnglish