Digiqole ad

CHAN 2018: Umukino w’Amavubi na Tanzania uzakinirwa kuri CCM Kirumba, i Mwanza

 CHAN 2018: Umukino w’Amavubi na Tanzania uzakinirwa kuri CCM Kirumba, i Mwanza

Ikibuga CCM Kirumba kiri mu mujyi wa Mwanza

Umukino wa mbere wo guhatanira itike yo kuzakina imikono ya nyuma ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), u Rwanda na Tanzania bizakinira ku kibuga cya CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza. 

Ikibuga CCM Kirumba kiri mu mujyi wa Mwanza

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania, (TFF), Alfred Lucas Mapunda, yavuze ko uwo mukino uzabera Mwanza tariki 15 Nyakanga 2017.

Mapunda yavuze ko Taifa Stars igiye kwitabira imikino ihuza Africa y’Amajyepfo (COSAFA) bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma, bakazasubira muri Tanzania tariki 13 Nyakanga bahita berekeza i Mwanza kwitegura Amavubi.

Tanzania iramutse yitwaye neza mu mikino ya COSAFA yazaguma muri Africa y’Epfo aho izabera kugeza tariki 12 Nyakanga.

Alfred Lucas Mapunda  avuga ko akurikije uko umutoza wa Taifa Stars, Mayanga abivuga, ngo Tanzania igeze kure yitegura umukino wayo n’u Rwanda.

Ikipe izabasha gukuramo indi hagati y’u Rwanda na Tanzania, izakina n’izaba yabashije gukuramo indi hagati ya Uganda na Sudan y’Epfo tariki 11 Kanama 2017.

Irushanwa rya CHAN ryatangiye mu 2009, Tanzania ku nshuro ya mbere yabashije kuryitabira ariko ntiyarenze imikino y’amajonjora yo mu matsinda.

Imikino ya nyuma y’iri rushanwa izabera muri Kenya, hagati ya tariki 11 Mutarama kugeza ku ya 2 Gashyantare 2018, izitabirwa n’amakipe 16 azaba yitwaye neza mu mikino y’amajonjora.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish