Digiqole ad

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru

 Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru

John Pombe Magufuli yahaye umwanya uwo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ye

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru, Nape Nauye uherutse gutangaza ko hakwiye gukorwa iperereza ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta bashinjwa gutera ubwoba ibitangazamakuru byigenga bikunzwe mu mujyi wa Dar es Salaam.

Magufuli ntiyatangaje icyatumye yirukana Minisitiri w'Itumanaho
Magufuli ntiyatangaje icyatumye yirukana Minisitiri w’Itumanaho

Mu itangazo rito yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Perezida Magufuli ntiyatangaje impamvu yirukanye uyu Minisitiri w’Itangazamakuru.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kuwa kabiri w’iki cyumweru uyu wamaze gukurwa muri cabinet ya Magufuli yagaragaje ko atishimiye imyitwarire idahwitse ya komiseri wa Dar es Salaam Paul Makonda.

Uyu muyobozi wa Dar es Salaam ashinjwa gukoresha imbaraga ubwo yinjiraga mu biro by’igitangazamakuru Clouds Media Group (CMG) mu ijoro ryo kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Raporo yasohotse yavugaga ko Makonda atishimiye kuba iki gitangazamakuru kitaratangaje inkuru yo kugaragaza umurongo utari mwiza w’umwe mu bayobozi b’abanyamadini wo muri iki gihugu.

Uyu muyobozi mu mujyi wa Dar es Salaam yagaragaje ukutumvikana n’abanyamadini ku kibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

BBC ivuga ko perezida Magufuli yagaragaje ko ashyigikiye uyu muyobozi Makonda ndetse na we ngo yitangarije ko bafitanye umubano wihariye.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ninde urimukuri ninde urengana ikitwa amadini nabyo nibyokwitondera

Comments are closed.

en_USEnglish