Tags : Syria

Icyifuzo cyo gufatira UBurusiya na Syria ibihano cyabuze abagishyigikira

Ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bya G7 banze gushyigikira icyifuzo cy’Ubwongereza cyo gufatira UBurusiya na Syria ibihano. Bashakaga kumvikana ku cyerekezo kimwe ku ntambara ibera muri Syria mbere y’uko Umunyamabanga wa Leta muri America yerekeza mu Burusiya kumvisha abategetsi baho ko bagomba kureka gukorana na Perezida Assad. Ibihugu bike, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bumvikanye […]Irambuye

Syria: Ibisasu by’indege za Amerika ku kigo cy’ishuri biravugwa ko

Ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria (SOHR) ryatangaje ko abasivile 33 ari bo  bahitanywe n’igitero cy’indege za Amerika, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu ishuri riri mu mujyi wa Raqqa ryari ricumbikiye abavanywe mu byabo n’intambara. Ibitero bikorwa n’indege z’intambara za Leta zunze ubumwe za Amerika mu guhashya umutwe w’abarwanyi bo […]Irambuye

Syria yarashe ‘rocket’ indege ya Israel irayihusha

Kuri uyu wa Kane indege za Israel zagabye igitero muri Syria zisenya ibirindiro by’imwe mu mitwe y’intagondwa z’Abasilamu. Ingabo za Assad na zo zagerageje guhanura izo ndege ariko zirazihusha, intwaro za Israel  zishinzwe gusama ibisasu zisama bimwe muri ibyo bisasu mu Majyaruguru ya Israel. Iri kozanyaho ni ryo rya mbere ribaye nyuma y’Intambara yiswe iy’iminsi […]Irambuye

Ikibazo cya Syria: Ibiganiro hagati USA n’u Burusiya byongeye kunanirana

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko USA igaragaza intege nke mu kuganira no kugera ku mwazuro watuma intambara ikomeje kuyogoza igihugu cya Syria ihagarara. Kuri we ngo ibiganiro byabo nta musaruro byatanze ariko ngo igihugu cye cyabashije kubyitwaramo neza kuko muri iki gihe cyabashije gukorana neza na Turikiya kandi […]Irambuye

U Burusiya na America byumvikanye ku guhagarika imirwano muri Syria

Ibi bihugu by’ibihanganjye byatangaje amasezerano byagiranye ku ihagarikwa ry’intambara muri Syria, imirwano ikazahagarikwa guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha nimugoroba. Muri aya masezerano, Leta ya Syria igomba guhagarika intambara mu bice bizwi ko bigenzurwa n’abayirwanya. U Burusiya na America bigiye gushyiraho itsinda rihuriweho n’impande zombi, rizafasha mu kurwanya imitwe y’abahezanguni bo mu Idini ya Islam […]Irambuye

Turkey: Leta yiyemeje kuvana IS ku mupaka wayo

Nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu bigambye igitero cyahitanye abantu 54 muri Turkey, kuri uyu wa mbere, leta ya y’iki gihugu yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose igakura abarwanyi b’uyu mutwe bashinze ibirindiro hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Syria. Iki gitero cyagabwe kuwa Gatandatu mu mugi wa Gaziantep mu bukwe bw’abazwi nk’aba […]Irambuye

Syria: Abantu 17 000 bamaze gupfira muri gereza kuva 2011

Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, kivuga ko abantu bakabakaba 18 000 bapfiriye muri gereza mu gihugu cya Syria kuva imvururu zo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Assad zatangira muri Werurwe 2011 kugeza mu Ukuboza 2015. Iki cyegeranyo gishya ngo cyashingiye ku buhamya bw’abantu 65 barokotse iyicarubozo rikorerwa mu magereza yo muri iki gihugu […]Irambuye

Germany: UmunyaSyria wimwe ubuhungiro yiyahuye akomeretsa 12

Ansbach – Umugabo wimwe ubuhungiro ukomoka muri Syria yiturikirijeho igisasu akomeretsa abantu 12 hafi y’ahari hahuriye imbaga y’abantu bari mu iserukiramuco mu gihugu cy’U Budage mu mujyi wa Ansbach. Minisiteri y’Umutekano mu gace ka Bavaria yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 27 yiturikirijeho icyo gisasu nyuma yo kwangirwa kwinjira mu iserukiramuco ry’umuziki. Abantu 2 500 bari […]Irambuye

Syria: Abasaga 78 bahitanywe n’ibisasu byateme mu mijyi ibiri

Ibisasu  bibiri byatewe n’abiyahuzi n’ibindi byatezwe mu modoka mu mujyi wa Tartous na Jablen, byahitanye abasaga 78, hari n’amakuru avuga ko umubare wabapfuye muri iyo mijyi iri mu maboko y’ingabo za Leta ya Bashar al-Assad waba ugera ku bantu 120. Ibisasu by’abiyahuzi n’ibyatezwe ahantu hahagarara imodoka zitwara abagenzi byahitanye abaturage batari bake. Muri iyo mijyi […]Irambuye

Syria: Israel irakekwa mu rupfu rwa Mustafa Amine Badreddine wahigwa

Uyu mugabo yafatwaga nk’Umugaba Mkuru w’ingabo z’umutwe wa Hezbollah zagiye gufasha Leta ya Syria mu rugamba irimo, yiciwe ku murwa mukuru Damascus. Mustafa Amine Badreddine yapfiriye mu kintu cyaturitse hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru Damascus (ahantu ubundi hagenzurwa n’ingabo za Perezida Bashar Assad), Hezbollah umutwe ukomoka muri Lebanon wabishyize mu itangazo wasohoye ku rubuga […]Irambuye

en_USEnglish