Digiqole ad

Syria: Israel irakekwa mu rupfu rwa Mustafa Amine Badreddine wahigwa na USA

 Syria: Israel irakekwa mu rupfu rwa Mustafa Amine Badreddine wahigwa na USA

Mustafa Amine Badreddine ntiharamenyekana icyamwishe kuko ngo bumvise urusaku rwinshi gusa ntibamenya niba ari inkuba, igisasu cyangwa kuraswa

Uyu mugabo yafatwaga nk’Umugaba Mkuru w’ingabo z’umutwe wa Hezbollah zagiye gufasha Leta ya Syria mu rugamba irimo, yiciwe ku murwa mukuru Damascus.

Mustafa Amine Badreddine ntiharamenyekana icyamwishe kuko ngo bumvise urusaku rwinshi gusa ntibamenya niba ari inkuba, igisasu cyangwa kuraswa
Mustafa Amine Badreddine ntiharamenyekana icyamwishe kuko ngo bumvise urusaku rwinshi gusa ntibamenya niba ari inkuba, igisasu cyangwa kuraswa

Mustafa Amine Badreddine yapfiriye mu kintu cyaturitse hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru Damascus (ahantu ubundi hagenzurwa n’ingabo za Perezida Bashar Assad), Hezbollah umutwe ukomoka muri Lebanon wabishyize mu itangazo wasohoye ku rubuga al-Manar.

Uyu mutwe washinje igihugu cya Israel kuba inyuma y’urupfu rw’uyu musirikare, Amerika yari yarashyize ku rutonde rw’ibyihebe bikomeye ishakisha.

Badreddine yakekwagaho kuba ari we wayoboye ibikorwa byo kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Lebanon, Rafik Hariri wiciwe i Beirut mu 2005.

Hezbollah yafashije cyane ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad wa Syria bwari bugeze mu marembera nyuma y’imyivumbagatanyo yahindutsemo intambara yeruye.

Ibiro bya America bishinzwe imari byafatiye ibihano Badreddine muri Nyakanga 2015, bivuga ko uyu mugabo ari we wayoboye ibikorwa bya Hezbollah muri Syria mu 2011, ndetse ngo yanajyanye abarwanyi ba Hezbollah abakura muri Lebanon abajyana muri Syria, gufasha ubutegetsi bwa Assad.

Televiziyo yo muri Lebanon yitwa al-Mayadeen TV yatangaje ko Badreddine w’imyaka 55 y’amavuko yishwe na Israel mu gitero cy’indege. Israel nta kintu yigeze itangaza kuri ibyo bivugwa.

Hezbollah yavuze ko uyu mugabo yatangiye kurwana mu ntambara ya Islam (Islamic resistance) mu 1982.

Mu rindi tangazo, urubuga al-Manar rwa Hezbollah rwavuze ko “Hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana niba, uyu mugabo yishwe n’inkuba, ibisasu bya  missile cyangwa yarashishijwe n’imbunda.”

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bamugandaguye kweri. kuburyo ntawamenye uko yapfuye!!!! Ahhhhhhh. Ikintu ngu gisa n’inkuba? Isi irikoreye. Nta mboga zitarya umutsima nawe niyumve epfo iyo nawe ntiyoherejeyo bacye

Comments are closed.

en_USEnglish