Syria: Abasaga 78 bahitanywe n’ibisasu byateme mu mijyi ibiri
Ibisasu bibiri byatewe n’abiyahuzi n’ibindi byatezwe mu modoka mu mujyi wa Tartous na Jablen, byahitanye abasaga 78, hari n’amakuru avuga ko umubare wabapfuye muri iyo mijyi iri mu maboko y’ingabo za Leta ya Bashar al-Assad waba ugera ku bantu 120.
Ibisasu by’abiyahuzi n’ibyatezwe ahantu hahagarara imodoka zitwara abagenzi byahitanye abaturage batari bake.
Muri iyo mijyi yombi Tartous na Jablen biravugwa ko abasanga basaga 120 baba ari bo biciwe muri ibi bikorwa by’ubwiyahuzi.
Ibiro Ntaramakuru Sana byo muri Syria byatangaje ko abakekwaho kugaba ibyo bitero ari iinyeshyamba zigendera ku butagondwa bw’amahame akaze ya Islam, zo mu mutwe wa IS.
Sana byasubiyemo amagambo y’umwe mubayobozi ba Polisi ya Syria, wavugaga ko abantu 45 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi mu mujyi wa Jablen, abenshi muri bo ari abana n’abagore.
Muri uwo mujyi kandi ngo hari umwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu muryango w’ibitaro, hafi y’ahakirirwa indembe.
Ibiro ntaramakuru, Sana byatangaje ko mu mujyi wa Tartous abasaga 33 bishwe naho 47 barakomereka.
Ministiri ushizwe itangazamakuru Omran al-Zoubi yavuze ko imitwe y’abiyahuzi ihitamo gutega ibisasu bihitana inzirakarengane z’abasivile kubera ko yananiwe guhangana n’ingabo za Syria.
Umuryango ukurikiranira hafi ibibera muri Syria, ariko ukorera mu Bwongereza wo wavuze ko abantu bahitanywe n’ibyo bitero by’ubwiyahuzi bagera ku 120.
Iyi mijyi ibiri yagabwemo ibitero by’ubwiyahuzi, iri mu maboko y’ingabo za Leta, ndetse ni ahantu igihugu cy’U Burusiya gifite ibirindiro by’ingabo.
BBC
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndasaba Putine kongera kugarura za Sukoi maze avaneho uno mwanda ngo na IS.Ibyabanyamerica nabafaransa,UK,Germany abyime amatwi.
Comments are closed.