Digiqole ad

Syria: Ibisasu by’indege za Amerika ku kigo cy’ishuri biravugwa ko byahitanye abasivili 33

 Syria: Ibisasu by’indege za Amerika ku kigo cy’ishuri biravugwa ko byahitanye abasivili 33

Ibisasu byarashwe n’indege byaguye ku ishuri ricumbikiye abasivili

Ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria (SOHR) ryatangaje ko abasivile 33 ari bo  bahitanywe n’igitero cy’indege za Amerika, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu ishuri riri mu mujyi wa Raqqa ryari ricumbikiye abavanywe mu byabo n’intambara.

Ibisasu byarashwe n’indege byaguye ku ishuri ricumbikiye abasivili

Ibitero bikorwa n’indege z’intambara za Leta zunze ubumwe za Amerika mu guhashya umutwe w’abarwanyi bo biyita Leta ya kisilamu (IS) mu ntara ya Raqqa.

Iri shuri riherereye mu gace kitwa Al Mansoura ko mu burengerazuba bw’intara ya Raqqa, ngo ni agace karimo ibirindiro bikomeye by’abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilamu ba Islamic State muri Syiria.

Ishuri ryarashweho n’indege z’ingabo mpuzamahanga ziyobowe na Amerika, gusa ngo muri iri shuri nta barwanyi bari barimo kuko ryiberegamo imiryango igera kuri 50 y’abantu bavanywe mu byabo n’intambara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syiria, Rami Abdel Rahman yavuze ko kugeza kuri uyu wa gatatu bari bagishakisha imirambo munsi y’inkuta zasenyutse n’ibindi bintu byangiritse. Ngo abantu babiri ni bo bonyine bavanyemo ari bazima.

Igisirikare cya Amerika ariko ntacyo kiratangaza kuri icyo gitero bivugwa ko cyagabwe ku basivile.

Amerika yatangiye kugaba ibitero ikoresheje indege muri Syiria kuva mu mwaka wa 2014, irwanya umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya kislamu biyita Leta ya Islam (IS).

Kuva uku kwezi kwatangira ngo ibitero by’indege z’intambara za Amerika byahitanye abagera kuri 220 b’abasivile batari bagenderewe.

Muri Syiria abasaga 320 000 bamaze gupfa naho ababarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo kuva imvururu zatangira mu 2011 ubwo hatangiraga imyigaragambyo y’abamaganaga Perezida Bashar Al Assad, n’ubu imvururu zigikomeje.

CBS News

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish