Digiqole ad

Syria yarashe ‘rocket’ indege ya Israel irayihusha

 Syria yarashe ‘rocket’ indege ya Israel irayihusha

Misile zitagera kure za Syria zakoreshejwe mu kurasa indege enye za Israel zagabye ibitero muri Syria ariko ntihagira iyo bahanura

Kuri uyu wa Kane indege za Israel zagabye igitero muri Syria zisenya ibirindiro by’imwe mu mitwe y’intagondwa z’Abasilamu. Ingabo za Assad na zo zagerageje guhanura izo ndege ariko zirazihusha, intwaro za Israel  zishinzwe gusama ibisasu zisama bimwe muri ibyo bisasu mu Majyaruguru ya Israel.

Misile zitagera kure za Syria zakoreshejwe mu kurasa indege enye za Israel zagabye ibitero muri Syria ariko ntihagira iyo bahanura

Iri kozanyaho ni ryo rya mbere ribaye nyuma y’Intambara yiswe iy’iminsi itandatu yahuje Syria na Israel nyuma y’uko iki gihugu kibonye ubwigenge muri 1948.

Minisiteri y’ingabo ya Israel yavuze ko ibisasu Syria yabarasheho bitari mu bigera kure itunze kandi ngo ni ubwa mbere byabashije kugera kuri za ntwaro twavuze haruguru zishinzwe gusama ibisabo, izi ntwari bakaba bazita Arrow System.

Igisasu ingabo za Syria zarashe indege ya Israel ngo cyahagurutse gitinze kuko indege zabo zari zamaze kugera mu kirere cya Israel.

Mu minsi ishize havugwaga ko Israel ifite amakuru ko hari intwaro zica muri Syria zigemuriwe umutwe wa Hezbollah ugizwe n’Abanya Palestine banga Israel.

France 24 yanditse ko ubwo igisasu cyambukaga kije muri Israel,  ibyuma by’intabaza byavuze cyane biburira abaturage kujya kwihisha kuko bari batewe.

Tariki 13, Mutarama 2017 Syria yavuze ko izihimura kuri Israel kuko hari amakuru yavugaga ko yateye imwe mu modoka zarimo abasirikare ba Syria ku kibuga cy’indege i Damascus.

Israel ngo ntizihanganira ko hari intwaro zicishwa muri Syria zijya muri Lebanon aho Hezbollah ikorera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Israheli yamenyeshejwe nuburusiya ko niyongera kurasa kuri siriya kandi hari abasilikari bu Burusiya ibyo bitazaplayinga uncuro2. bahamagaye amabasaderi wa israeli Moscou.

  • Nzaramba, waduha source y’ibyo utubwiye byavuzwe na Russia

    Thx

Comments are closed.

en_USEnglish