Digiqole ad

Icyifuzo cyo gufatira UBurusiya na Syria ibihano cyabuze abagishyigikira

 Icyifuzo cyo gufatira UBurusiya na Syria ibihano cyabuze abagishyigikira

Ingabo za Syria zihagaze ahabereye ibitero bya America bivugwa ko byahitanye abantu batandatu

Ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bya G7 banze gushyigikira icyifuzo cy’Ubwongereza cyo gufatira UBurusiya na Syria ibihano.

Ingabo za Syria zihagaze ahabereye ibitero bya America bivugwa ko byahitanye abantu batandatu

Bashakaga kumvikana ku cyerekezo kimwe ku ntambara ibera muri Syria mbere y’uko Umunyamabanga wa Leta muri America yerekeza mu Burusiya kumvisha abategetsi baho ko bagomba kureka gukorana na Perezida Assad.

Ibihugu bike, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bumvikanye ko intambara iri muri Syria itazabonerwa umuti igihe Assad azaba ari ku butegetsi.

Icyifuzo cy’UBwongereza cyo gufatira ibihano abayobozi bakuru barimo n’abingabo mu Burusiya no muri Syria cyigijwe ku ruhande kibura abagishyigikira.

Iyi nama yatumijwe nyuma y’igitero cyabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize mu mujyi wa Khan Sheikhoun bivugwa ko Syria cyangwa UBurusiya byakoresheje intwaro z’ubumara ku basivile hagapfa abagera kuri 89, nyuma ku wa gatanu indege za America zarashe missile 59 zisenya ahari ibirindiro by’ingabo zo mu kirere za Syria.

Rex Tillerson, Umumunyamabanga wa Leta muri America yavugiye muri G7 mu Butaliyani ko ibitero by’indege za America byari ngombwa ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu cya USA.

Ati “Ntitwifuza ko ububiko bw’intwaro z’ubumara bwa Leta budafite ubugenzura bwagwa mu maboko ya IS [Islamic State] cyangwa indi mitwe y’iterabwoba ishobora kugaba ibitero kuri America cyangwa inshuti zayo.”

Yongeyeho ko America itabona impamvu Perezida Assad yaba agifite igihe cyo kuyobora igihugu mu gihe akora ibitero nka biriya (USA imushinja kugaba ibitero by’ubumara ku baturage).

Tillerson arajya mu Burusiya kubonana na Sergei Lavlov kugira ngo amwumvishe impamvu bakwiye kureka Perezida Assad, ngo biranashoboka ko yahura na Perezida Vladimir Putin ubwe.

Angelino Alfano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’UButaliyani bwakiriye iyi nama yavuze ko bashaka gukorana cyane n’UBurusiya kugira ngo bushyire igitutu kuri Perezida Assad, ariko ngo si ibyo bihugu nta ngufu bishobora gushyira ku Burusiya.

Ati “Twibaza ko UBurusiya bufite ububasha bukenewe mu kotsa igitutu Assad, bukamusaba kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe.”

UBurusiya bwarakajwe cyane n’ibitero America yagabye ku birindiro by’ingabo za Syria ku wa gatanu, ndetse ifatanyije na Iran, bisohora itangazo ryihaniza America bivuga ko niyongera gukora igitero bizasubiza bikoresheje ingufu bifite kandi ngo America izi ko bibifitiye ubushobozi.

Iki gitero UBurusiya bwagifashe nk’ubushotoranyi no kurenga umurongo utukura.

Abasesengura basanga urugendo rwa Rex Tillerson mu Burusiya ntacyo rushobora kugeraho mu kumvisha icyo gihugu kureka Syria, kubera ko UBurusiya bukorana bya hafi na Syria mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

UBurusiya ngo bwashoye imari nyinshi haba mu bya gisirikare, muri politiki no mu bucuruzi muri Syria ku buryo butakwemerera uwo ari we wese gukura Bashar al-Assad ku butegetsi.

UBurusiya bwanyomoje amakuru yatangajwe na USA avuga ko yabashije gusenya ibikorwa remezo by’ingabo za Syria zirwanira mu kirere kugera kuri 20%.

Abategetsi mu Burusiya bavuga ko amakuru ya America ku gitero cyo ku wa gatanu arimo gukabya, kuko ngo hangiritse indege esheshatu MiG-23, zimwe mu nyubako, kandi ngo missile 23 muri 59 ni zo zabashije kugera ku birindiro by’ingabo za Syria.

BBC

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish