Tags : Rwanda

Musanze/Remera: Abarema isoko rya Nyirabisekuru barasaba ko ryubakirwa

Kwimura isoko rya Nyirabisekuru ntibivugwaho rumwe hagati y’abaturage n’ubuyobozi, abaturage basaba ko ryubakirwa, ubuyobozi bwa Musanze bwo bukavuga ko buzafasha abahatuye kubona agasoko mu gihe aho hantu hari Centre y’ubucuruzi ikomeye. Muhawenimana Musa, umwe mu badodera inkweto mu isoko rya Nyirabisekuru, twamusanze yikinze mu mutaka kubera imvura yagwaga. Uyu muturage avuga ko ngo yatangiye gukorera […]Irambuye

Liliane Mbabazi uvuga neza Ikinyarwanda yaririmbiye abari mu gitaramo cye

Kuri uyu wa gatanu mu ijoro ryakeye umuhanzikazi wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda yaraye ataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kiswe “Jazz Juction” cyabereye muri Serena Hotel, imbaga y’abantu yatunguwe n’uko Mbabazi yaje akavuga Ikinyarwanda cy’umwimerere yerekana umubyeyi we. Mbere y’uko Mbabazi yinjira ngo aririmbe, incurango y’umwimerere ya Neptunez Band, yari yabanje kunyura abari mu […]Irambuye

Gatsibo: Amaze imyaka 7 ahohoterwa n’umugabo, yabibwiye ubuyobozi ntacyo bukora

Cyomugisha Rehema washakanye na Ndekezi Salim batuye  mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama, akagali ka Nyabicwanga mu mudugudu wa Gatunga, amaze imyaka irindwi ahohoterwa n’umugabo we, ngo umuhoza ku nkeke akamukubita ntahahire urugo, rimwe na rimwe akanamwirukana mu rugo. Mu buhamya bwe Rehema agira ati “Maze imyaka isaga irindwi mbana n’umugabo wanjye twashyingiranwe […]Irambuye

Muhanga: Ihame ry’uburinganire muri Koperative ntiriragerwaho

Mu mahugurwa yahuje amwe mu makoperative yo mu Ntara y’Amajyepfo, n’ayo mu Ntara y’Uburasirazuba n’umushinga w’abanyaCanada ushinzwe gutera inkunga amakoperative (Canadian Cooperative Agency), — USENGIMANA Emmanuel umuhuzabikorwa w’uyu mushinga atangaza ko ihame ry’uburinganire mu makoperative ritarimakazwa. Ni nyuma y’aho abaterankunga b’amakoperative agera ku 15 akorera mu Ntara y’Amajyepfo n’ay’Iburasirazuba baboneye ko uburinganire mu makoperative bukiri […]Irambuye

Abahinzi ntibagomba guhinga nk’abahamba amaboko – Mayor Habitegeko

*Asaba  abaturage guhinga ahashoboka hose kuko igihembwe cya kabiri imvura ijya ibatenguha ntibasarure. Nyaruguru – Mu gihe mu gihugu hose bamaze kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru asaba abaturage be guhinga ku buryo bizabazanira inyungu bakoresha amafumbire, bakirinda guhinga nk’abahamba amaboko.  Anabasaba guhinga ahantu hose hashobora guhingwa kuko ngo igihembwe cya kabiri […]Irambuye

EDCL yemereye PAC ko igiciro cy’amashanyarazi gishobora kuzagabanuka muri 2017

Mu biganiro byo gusobanura amwe mu makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu micungire y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG), n’icy’igishinzwe amazi (WASAC), Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL) yavuze ko hagendewe ku bimaze kugerwaho hari icyizere ko mu mwaka utaha amashanyarazi ashobora kuzagabanukaho nka 20% ku giciro. Abadepite barebaga aho REG igeze yishyuza amafaranga […]Irambuye

Mubyara wa Mbarushimana akaba n’umuhungu we muri Batisimu yaje kumushinja

*Yanze gutanga ubuhamya mu ruhame kuko ngo abo mu muryango wabo bazamutototeza, *Ngo Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 5…Na muramu we bamwishe arebera, *Mbarushimana yasabye ko avugisha umuhungu wari umaze kumushinja… Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 30 Nzeri, Umutangabuhamya urindiwe umutekano  akaba […]Irambuye

Tujye mu Majyepfo gusura Ibisi bya Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja,

Belise Kaliza ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB) yabwiye abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa Gatanu, hazatangizwa gahunda yiswe ‘Tembera u Rwanda’ igamije gushishikariza abaturage gusura ibintu nyaburanga biri hafi yabo, iyi gahuda ikazatangirira mu Bisi bya Huye. Iyi gahunda izakomereza mu tundi turere harimo Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Kaliza yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye

Gisagara: Inzego z’ibanze zaregewe Umuvunyi ko zaka RUSWA

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga  abaturage b’Akarere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo no kuba inzego z’ibanze zibaka RUSWA kugira ngo zibakemurire ibibazo. Rutabana Emmanuel umuturage wo mu murenge wa Gishubi akagari ka Nyeranzi, umudugudu wa Kigarama avuga ko nk’abaturage ba rubanda rugufi iyo bajyanye ibibazo byabo mu nzego z’ibanze, usanga […]Irambuye

en_USEnglish