Abahinzi ntibagomba guhinga nk’abahamba amaboko – Mayor Habitegeko
*Asaba abaturage guhinga ahashoboka hose kuko igihembwe cya kabiri imvura ijya ibatenguha ntibasarure.
Nyaruguru – Mu gihe mu gihugu hose bamaze kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru asaba abaturage be guhinga ku buryo bizabazanira inyungu bakoresha amafumbire, bakirinda guhinga nk’abahamba amaboko. Anabasaba guhinga ahantu hose hashobora guhingwa kuko ngo igihembwe cya kabiri ikirere gikunda kubatenguha, bityo bakazagobokwa n’ibyo bahinze ku Muhindo.
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu twakunze kwibasirwa n’amapfa cyane muri iki gihugu, mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga gishize abahinzi ntibasaruye kubera izuba ryacanye ari ryinshi imyaka iruma.
Umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois asaba abaturage be guhinga bagamije kubona inyungu atari uguhinga nk’uhamba amaboko.
Ati: “Ntabwo ari uguhinga nk’uhamba amaboko, bakwiye guhinga ku buryo buzabazanira inyungu. Guhinga nta fumbire ushyizemo, yaba imva ruganda n’imborera. Abaturage baka karere bafite amahirwe akomeye, Perezida yabahaye nkunganire ku ifumbire mvaruganda no ku ishwagara bagomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye.”
Asaba kandi abaturage guhinga igihingwa cyemeranyijweho ahantu hose hateganyijwe nko mu materasi, mu bishanga n’ahandi hahujwe ubutaka kuko ngo ari bwo bazabona umusaruro uhagije.
Yababwiye ko bagomba kumenya imihindagurikire y’ibihe bakamenya ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga ibintu bikunze kugenda uko batabiteganyaga.
Abasaba guhinga ahantu hose hari ubutaka bushobora guhingwa kugira ngo bazabone umusaruro uhagije babashe no kwizigamira mu gihe ikindi gihembwe byaba bibi ntibizabe ikibazo.
Ati: “Ikindi bakwiye kumenya ni imihindagurikire y’ikirere. Bagomba kumenya ko igihembwe cya kabiri gikunda kutatumerera neza, bivuze ko iki gihembwe iyo kigucitse haba harimo ibibazo bikomeye cyane.”
Abaturage nabo bavuga ko kubura imvura mu gihembwe gishize byabahaye isomo bityo ngo bagomba guhinga bateganya ko ikindi gihembwa bashobora kutazahinga.
Ildephonse Nshimiyimana aganira n’umuseke, ati: “Igihembwe gishize izuba ryaratwigishije, ubu tugomba gushyira imbara muri iki gihembwe kuko kiriya imvura ikunda kubura, … ubu ntaguhinga nta fumbire reka reka!”
Nyaruguru ngo bafashijwe cyane n’ibishanga bashyizemo imbaraga nyuma y’uko bari bamaze kubona ko imusozi bitagenze neza.
Nyaruguru ni akarere gahingwamo cyane ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ingano, muri iki gihembwe abahinzi barahinga ibishyimbo n’ibigori.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW