Liliane Mbabazi uvuga neza Ikinyarwanda yaririmbiye abari mu gitaramo cye
Kuri uyu wa gatanu mu ijoro ryakeye umuhanzikazi wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda yaraye ataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kiswe “Jazz Juction” cyabereye muri Serena Hotel, imbaga y’abantu yatunguwe n’uko Mbabazi yaje akavuga Ikinyarwanda cy’umwimerere yerekana umubyeyi we.
Mbere y’uko Mbabazi yinjira ngo aririmbe, incurango y’umwimerere ya Neptunez Band, yari yabanje kunyura abari mu gitaramo.
Mu Kinyarwanda, Mbabazi akigera ku rubyiniro ati “Muraho, nishimye kuba ndi hano. Nitwa Lilian Mbabazi…”
Igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, maze Liliane n’ijwi ry’umwimerere aririmba mu Kinyarwanda.
Indirmbo Lilian Mbabazi yaririmbanye na Kitoko yitwa ‘Yegwe weka’ kubera uburyo yamamaye mu Rwanda yashimishije cyane abari aho bikirizaga uyu muhanzikazi.
Liliane Mbabazi ageze ku ku gitero cya Kitoko kiri mu Kinyarwanda, ntiyatinyaga kuharirimba kandi adategwa.
Mbabazi yaje guhagurutsa umubyeyi we amubwira ko amukunda.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi imyanya yose yo kwicaramo yari yarangiye byasabaga ko abaza nyuma bahagarara kuko ntaho kwicara hari hahari.
AMAFOTO @MUGUNGA Evode/UM– USEKE
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW