Digiqole ad

Gisagara: Inzego z’ibanze zaregewe Umuvunyi ko zaka RUSWA

 Gisagara: Inzego z’ibanze zaregewe Umuvunyi ko zaka RUSWA

Ibibazo mu baturage biracyari byinshi bamwe bemeza ko bakwa ruswa

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga  abaturage b’Akarere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo no kuba inzego z’ibanze zibaka RUSWA kugira ngo zibakemurire ibibazo.

Ibibazo mu baturage biracyari byinshi bamwe bemeza ko bakwa ruswa
Ibibazo mu baturage biracyari byinshi bamwe bemeza ko bakwa ruswa

Rutabana Emmanuel umuturage wo mu murenge wa Gishubi akagari ka Nyeranzi, umudugudu wa Kigarama avuga ko nk’abaturage ba rubanda rugufi iyo bajyanye ibibazo byabo mu nzego z’ibanze, usanga bakwa ruswa ngo bakemurirwe ibibazo utayabonye akazinzikwa ku buryo ibibazo bye bidatambuka ngo bibe byakemuka.

Ati “Cyane cyane ibibazo by’amasambu iyo tubijyanye ku mudugudu, Mudugudu (umuyobozi) aratubwira ngo tuzane  2000 Rwf cyangwa ngo 5000 Rwf kugira ngo abashe kukwandika mu ikayi y’ibibazo by’umudugudu.”

Ugasanga ngo n’ubwo hariho gahunda ya buri wa gatatu yo gukemura ibibazo by’abaturage, bidashira kuko hakemuka ibibazo by’abafite icyo batanga.

Undi muturage witwa Nyirabenda Viriginiya avuga ko ikibazo cya ruswa gikomeje kugaragara aho batuye  mu cyaro. Avuga ko kenshi usanga abatabashije kugira icyo batanga bamusaba gushaka uko yikora mu mufuka, kandi ngo byamubayeho.

Ati “Jyewe inzu igiye kungwaho, ariko nabajije Mudugudu niba bamfasha, arambwira ngo apuuu!!! Shaka uko wikoramo kuko kugira ngo ugire icyo ugeraho uhombya ibyawe!”

Abaturage basaba ko bajya bakemurirwa ibibazo batagize icyo bakwa ngo kuko aya mafaranga  bakwa atuma batabasha guhabwa ibyo bakeneye bitewe n’ubushobozi buke bwo kutayabona.

Umuyobozi wungirije  ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul avuga ko nta serivisi n’imwe umuturage akwiye guhabwa agombye kuyigura kuko ngo serivise ni uburenganzira bwe.

Ati “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ubwo bimenyekanye tugiye gushakisha umuntu wese uzagaragaraho iri kosa azabihanirwa, kuko bamwe mu bagaragayeho aya makosa twamaze kubahagarika.”

Umuvunyi wungirije ushinwe gukumira no kurwanya  akarengane,  Kanzayire Bernadette yaburiye umuyobozi wese uzafatirwa mu cyaha cyo kwaka ruswa umuturage cyangwa kwaka ikiguzi umuturage ku cyo agenewe.

Ati “Ibi byose byo gukumira ruswa ni byo abaturage bagomba kumenya. Kuko ni ukwihemukira no guhemukira umuryango wose kuko n’abana bakura bazi ko ibibazo bikemuka ari uko atanze ruswa.”

Kanzayire yongeraho ko intego yo gusanga abaturage aho batuye, ari ukurushaho kubigisha no kubakangurira kumenya ibyo bagombwa n’ubuyobozi kandi ko batagomba kubigura ngo batange ruswa.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe hari ushatse kubaka ruswa kugira ngo abone kubakemurira ikibazo.

Uru rugendo ruri muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi  yo kumanuka mu baturage, bagendeye ku turere  dufite ibibazo byinshi badaheruka kugeramo mu rwego rwo kureba ibibazo bitabashije gukemurwa n’ubuyobozi bubegereye, bakabafasha kubikemura.

Abaturage bavuga ko udafite ibyo atanga adakemurirwa ibibazo iyo hasi mu cyaro
Abaturage bavuga ko udafite ibyo atanga adakemurirwa ibibazo iyo hasi mu cyaro
Hanganimana Jean Paul Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu
Hanganimana Jean Paul Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu
Kanzayire Bernadette Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane
Kanzayire Bernadette Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA

en_USEnglish