Gatsibo: Amaze imyaka 7 ahohoterwa n’umugabo, yabibwiye ubuyobozi ntacyo bukora
Cyomugisha Rehema washakanye na Ndekezi Salim batuye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama, akagali ka Nyabicwanga mu mudugudu wa Gatunga, amaze imyaka irindwi ahohoterwa n’umugabo we, ngo umuhoza ku nkeke akamukubita ntahahire urugo, rimwe na rimwe akanamwirukana mu rugo.
Mu buhamya bwe Rehema agira ati “Maze imyaka isaga irindwi mbana n’umugabo wanjye twashyingiranwe byemewe n’amategeko, dufitanye abana babiri, ariko muri iyo myaka yose maranye na we arampohotera cyane, akankubita, akanyirukana mu rugo ariko kandi akabifashwamo n’umuryango we kuko twabanye batabishaka.”
Avuga ko muri iyo myaka iki kibazo kimaze, yitabaje inzego zose z’ibanze ngo zimurenganure ariko abayobozi bagakomeza kumurerega kuva mu mudugudu, yageze no mu kagari no mu murenge, ubu ngo ageze mu karere kandi ikibazo cyari gukemukira ku kagari kuko ngo niho hari abantu bazi ibibazo bye.
Rehema yavuze ko mu minsi ishize umugabo we yamubwiye ko azamwica yarangiza akigendera ntihazagire umuntu n’umwe umenya aho yagiye.
Ibi ngo bikaba bimutera guhora afite umutima uhagaze akaba ari yo mpamvu yagejeje ikibazo cye ku karere kugira ngo yishinganishe kuko yabonaga ubuyobozi bw’ibanze bwaramutereranye
Umuturanyi w’uru rugo witwa Ndayambaje Djuma avuga ko ibibazo by’uru rugo rwa Ndekezi bizwi na buri wese baturanye kandi ko bibangamiye buri wese.
Ndayambaje ati “Aba ni abaturanyi bacu ariko urugo rwabo ruhoramo induru. Gusa, ahanini umugabo ni we utuma mu rugo rwe hazamo amakimbirane, akunda gukubita umugore, akamwirukana mu rugo kandi umugore ahora ataka ko umugabo adahahira urugo.”
Ku bw’uyu muturanyi w’uru rugo ngo ibyo bisebya umudugudu wabo kubona urugo ruhoramo induru kandi abayobozi batabikemuye ngo niho hashobora no kuvamo ubwicanyi nk’uko bikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, aho wumva ngo umugore yishe umugabo cyangwa umugabo yishe umugore.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bw’akarere bugiye gukurikirana iki kibazo ndetse hagakurikiranwa n’ubuyobozi bwo hasi bwananiwe kugikemura.
Kantegwa Mary yagize ati “Tuzasura uwo mudugudu turebe ikibazo cy’uwo muturage uhohoterwa n’umugabo nidusanga ari byo koko, uwo mugabo agomba kubihanirwa.”
Yongeyeho ko nibasanga abayobozi bashobora kuba batarakurikiranye iki kibazo ngo bamurenganure na bo bazabiryozwa.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Bategereje ko akwica. Ese wowe urahamara iki? Mujya kubana wabanje kubahamagara? Ninde utegefeje uzagukemurira ibibazo? Abagore b irwanda we!!!
Ariko murumva koko hari ibintu usoma ukumva biguteye umujinya,umuntu arimo guhohiterwa abashinzwe ku murenganura baraho kandi babifitiye ubushobozi yewe ikindi kandi yarabibabwiye
Sha mfite ubushobozi kuri abo bayobozi bibanze ntabwo bankira,nuko erega mu Rwanda abantu bicana byabazwa abayozi bakakubwira ko ayo makimbirane yo mungo ntayo Bari bazi
Uyu mugore yakwifatiye abana be akigendera aho kugira ngo bamwicire mururwo rugo nubundi kuwo mugabo adahahira urugo
Arajyana iki se di ko ureba ubuzima abayemo bugoye,gusa hagumubuzima nagenda abana nkabacira incuro ariko ndi muzima,kuko buriya umugabo wasanga amuhahamura ngo agende yizanire undi,kdi nagumya gutinda azamuhuhura
Comments are closed.