Digiqole ad

Episode 31: Uyu munsi ni ukwishimira insinzi. Hanyuma se aya magambo Soso abwiye Eddy arayakira ate?

 Episode 31: Uyu munsi ni ukwishimira insinzi. Hanyuma se aya magambo Soso abwiye Eddy arayakira ate?

Episode 31: ……….Soso – “Eddy, urakoze cyane, ndishimye! Gusa hari igihe njye bindenga! Uburyo nsigaye ngufata na njye byandushije imbaraga!”

Jyewe – Ooooh, Bb humura uko umfata birampagije!

Soso – “Eddy, hari ikintu nshaka kukubwira!!”

Jyewe – Mbwira humura ndakumva!!

Soso – “Eddy, urabifata gute?”

Jyewe – Wowe mbwira, gusa icyo nzi cyo ni uko ibihe byose intambwe ku yindi buri kimwe cyose ngifata nk’icy’ingenzi kuri njye!

Ubwo Soso yahise andeba mu maso adahumbya na njye ndangarira bya byiso biteye ubwuzu bye, mbona uturira dutangiye kuzengamo, numva imbamutima muri njyewe!

Mu by’ukuri nibazaga impamvu y’ibyo byose nkayibura ntangira gutekereza ko wenda haba hari icyo yibutse cyangwa hari impamvu yaba iturutse kuri njye ntangiye kumubaza cyane, hashize akanya aba arahagurutse aho yari yicaye araza anyicaraho, aba anshyize agatoki ku munwa, acisha amaboko inyuma amfata mu bitugu aranyegera, ako kanya James ngo baaa!!

James – “Ooohlala! Bro, kuva navuka ubanza mbihije, ariko mwihangane na njye mvuye kubahahira!!”

Jyewe -Ni uko wasanze ndi kumwe na Sister wanjye, naho ubundi wowe ndakuzi wanasanga waje kare ukaguma hanze uturebera mu idirishya!!

James – “Hahhhh wabimenye, erega wowe uranzi! Nyine nagumye kwirebere turiya dukino mwakinaga! Ewana mwakora film nziza cyane ya romantic iruta n’ibihinde njya ndeba!!”

Soso – “Ariko weeeeeee!! Mbega James! Ese ubwo, nako Eddy, njyewe James tuzarwana!!”

James – “Turwane n’ubu! Eddy nadusifurire nkwereke!”

Jyewe – Utazibeshya ugakora ku Mwamikazi se nkakwereka!

James – “Uzi ko twakomeje blague nkibagirwa ko nabatuye!!”

Ubwo twasetsemo, James ahita akura amacupa muri bag buri wese amuhereza irye, ubundi aradupfundurira !!

James – “A la sante nk’abandi bakire twese!”

Jyewe – Hahhhhhhhhhhh, ahubwo a la Djalia nk’abandi bakundana bose!

James – “Eeeeeeeh wimuvuga atiruma weeee! Ahubwo Eddy, nawe Soso a.k.a Queen Eddy, nagira ngo nyine twishimemo kuko uno munsi nashakaga kubashimira ko mwibohoye mu mbaraga zanyu nke mukagera ku nsinzi nyayo ya yindi izahora iranga amateka yanyu!

Njye buriya numiwe, burya nahise mbona neza ko ikintu cyose iyo kikuriho ari wowe ufata iya mbere mu gushaka igisubizo, uko byagenda kose nta wundi wakugirira impuhwe wowe utigiriye!

Kandi na none aho kugira ngo wirengere ingaruka z’amaherere wakwirengera iz’ubutwari, Eddy nawe Soso, coup de chapeau!

Ikindi rero nagira ngo mbisegureho ko cya gihe Queen Eddy ambwira ko aribuze kuduha amande ntabonetse, ariko na njye sinabuze gusa ahubwo rya somo nababwiye nari ngiye gusobanuza nararitsinze ngira aya mbere! Ubu ni jye wa mbere kuri we! Ni byo kwishimirwa nk’abavandimwe dusangiye byose.”

Jyewe – Eeeeeeh, Bro, congz kbsa!!

Soso – “Ese maama! na njye Congz James wacu! Muzahirwe!”

James – “Thank you! Kandi tunywemo ku bwo ibyo byose!”

Twese turavuga “hhhhhh wooow!!” Ubwo twakomeje kuganira twishimye birenze, Soso akanyuzamo akanyitaho ukuntu, mbega nari meze nk’icyana cy’inyoni! Hashize akanya James atureba.

James – “Ariko ndabareba nkabonamo byinshi, njye mbona mushimishije, iyo mbona muri kumwe mba mbona umwezi w’ibyishimo mu maso yanyu!!”

Jyewe – Uuuuuh, Bro, ngo turashimishije!!?

James – “Eeeeh, hhhhhhh, mumbabarire nshatse kuvuga ko mbishimira!!”

Ubwo twakomeje kuryoherwa n’ibyo bihe, kabisa hari hari mood ya bien, reka stories zo namwe murabyumva zari zose nk’uko bisanzwe iteka! Ubwo byageze nka saa mbiri, Soso biba ngombwa ko agenda n’ubwo ntawabyifuzaga hagati yanjye na we, Soso yari amaze kunyereka mundiba y’umutima we, nari nsigaye numva nahorana na we, muri iyo minsi numvaga nkunze urukundo rurenze, ni rwo rwampuzaga iyo natangiraga kwitekerezaho.

Gusa, iyo nibukaga urukundo nabonaga ishusho ya Kabebe nkibuka byose, oooh my God ubu se koko nzongera mubone? Cyangwa nzabura byose nk’ingata imennye!? Mbagarire yose se?

Ubwo natangiye kujya kure, ariko ndigarura  Soso asezera James njyewe ahita ampagurutsa turasohoka, tukigera ku muryango ahita amfata arankomeza kubera umwijima wari uri hanze! Turasohoka dutambika gato tumanuka ka kayira noneho Soso s’ubwoba yari afite nendaga kumuheka, bidatinze twinjiye muri ka karyango gato ka gate  turakomeza tugera kuri ghetto ya Soso arakingura !!

Jyewe – Bb rero reka nsubire home kandi merci kuri byose! Bb kuba wemeye gushyira ubuzima bwawe muri risk kugira ngo mbone amahoro n’umutuzo na njye nkomeze nige, kuri njye ni ikimenyetso kinyereka ko waje uhindura byinshi mu kubaho kwanjye!

Bb nzajya mpora nibuka byose nta na kimwe nteze kwibagirwa! Urare neza, see you next, ndazi ko nzaba nagukumbuye!!

Soso – “Uuuuh, ese ko ushaka kwihuta hari umwana usize mu nzu!!?”

Jyewe – “Umwana mfite ni wowe, kandi urabizi ko nje ngukikiye!!

Soso – “Hhhhhhh, Eddy uransetsa shahu! None se basi wakwinjiye ukabanza ukumva n’impumuro yanjye!!?”

Jyewe – Ooooh, Bb urabizi ko gushyumbwa ari utuntu twanjye !

Ubwo nahise ninjira negekaho negama ku rugi nitegereza Soso wari uri gukuramo agakote akamanika, ubwo mba ndamubwiye!!

Jyewe – Bb hari igihe njya mbona uko uteye nkagobwa, kuva navuka sindabona umukobwa uteye neza nkawe! Ibyo si ukugutaka ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa!!

Ubwo nari nkivuga ibyo, ako kanya menya ko akuzuye umutima kantanze ku munwa! Soso aba anshyize urutoki ku munwa aranyegera aryama mu gituza na njye nsa n’umuhobera ngo atuze! Ubwo hashize akanya Aba ahinduye amaso duhuza imboni ubundi arambwira!!

Soso – “Eddy, ntabwo wari kugenda ntakubwiye!”

Jyewe – Bb, na njye sinari kubyemera! Ni uko nanze gukabya amatsiko, ariko  nabonaga hari icyo ushaka kumbwira!!

Soso – “Eddy, mfata mu biganza kandi unkomeze kuko ibyo ngiye kukubwira nkeneye ko umba hafi ngo numve ko uri iruhande rwanjye!!”

Jyewe – Humura ndahari Bb kandi kuva nakumenya sinigeze numva nakujya kure!

Soso – “Eddy, sure?!”

Jyewe – Yes, I’m sure Bb!

Soso – “Ahwiiiiiiiiii! Eddy, igihe cyose najyaga niyumvamo byinshi muri jye, cyane cyane iyo nabaga ndi njyenyine! Najyaga ntekereza uwo ndiwe na njye nkibura! Eddy, najyaga numva ntazakunda kubera amateka y’ubuzima bwanjye nawe uzi!

Hari ubwo nafataga umwanya nkibazanti ‘ese koko urukundo rubaho??’ Niba se rubaho, ni kuki Grande seour aheze ku muhanda yinginga abagabo ngo bararane abone ikimutunga?

Eddy, iyo natekerezaga ko mukuru wanjye nkurikira yagize echec mu buzima ubu tukaba  tugiye kurangiriza rimwe, nkibuka ko bose babitewe n’urukundo rw’uburyarya bitaga urw’ukuri, sha sinkubeshya numvaga urukundo aho ruva rukagera ndwanze!

Aywh, muri ibyo byose nakomeje kumva ntazahinduka nkomeza kumva ko nzabaho ndi ‘alone’ gusa! Eddy, mbaza uti na n’ubu!!?”

Jyewe – Bb nicyo nari ngiye kukubaza ahubwo, ngaho mbwira, na n’ubu?!!

Soso – “Sha Eddy, ubu maranye iminsi ibihe bidasanzwe!!”

Jyewe – Uuuuuuh, Bb ngo ibihe bidasanzwe!!??

Soso – “Yego sha, ndumva narahindutse wese, ndumva hari imbaraga zinkurura zimvana mu byahise!”

Jyewe – Wooooow!

Soso – “Eddy, mbega wowe! Wishimiye ko nibagirwa akahise nkazatandukira nkababaza Mama nagiriye isezerano!?”

Jyewe – Soso, icyi ni cyo gihe ngo amateka ahinduke! Bb uzi byinshi kandi byakubereye experience mu buzima, uko ushobora kuba warahuye na byinshi byatumye uzinukwa ukanga urukundo, ni na ko ushobora kubona byinshi byagukumbuza kandi bikagukundisha urukundo.

Bb, byose bisaba kumenya icyo umutima wifuza! Byose ni muri wowe, kuko muri wowe niho umunezero ushobora kuboneka cyangwa ukaburira!

Urukundo uzi mu mateka ya bakuru bawe si rwo rwitwa urukundo ahubwo igihe kimwe uzaba umugabo wo guhamya ko urukundo nyarwo rudasiga umwari ku muhanda.

Uzaba umugabo wo guhamya impanuro z’umubyeyi wawe wagendeyeho ugatsinda byose! Uzaba umugabo wo guhamya ko wigaranzuye Master wagushukaga, ugatsinda ikigeragezo cy’irari ry’ibyo uziha!

Soso – “Yoooh, Eddy urakoze cyanee! Iyaba abasore  bose batekerezaga nkawe, gusa ndumva nkeneye umunezero kandi ni wowe numva umutima wanjye uhora unyishyuza!

Eddy, kuva umunsi namenyanye nawe nabaye undi wundi! Narahindutse muri njye ku buryo ubwo ari bwo bwose! Ndakwishimira ku buryo mba numva nakora ibishoboka byose ngo mbe ndi iruhande rwawe! Eddy, nizere ko utanyumva nabi, gusa na njye si jye, kandi sinahisha amarangamutima yanjye!!”

Jyewe – Bb humura na njye ibyo umutima utavuga amaso yanjye arabihamya! Soso, ndakwishimira mukobwa Mwiza mbwira icyo ubura ngo ugire umunezero!!

Soso – “Eddy, nakomeje kenshi kumva ibyishimo ngira iyo ndi kumwe nawe, ibintu bitigeze bimbaho mbere hose,  numva ndushijeho kuguha umwanya uhagije ndetse no kugutekereza cyane!  Sha Eddy, ntacyo wumvamo………….!!?”

Ntuzacikwe na Episode ya 32 na Eddy My Day of Suprise………………………………….

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Ndabatanze mwese gusoma iyi episode

    • mbaye uwa 2

  • Sibwo umutoto abimubwiye??? kageze aho karyoshye kbsa!!! umuseke.rw mukomerezw aho

  • Oooooh!!! Bigera aho biryoshye ngo”Ntuzacikwe na Episode ya 32 na Eddy My Day of Suprise………………………………….” Mon Dieu!!!!!

  • Haha nanjye ndakurikiye hahaha, mbega gutinyuka kuvuga Ndqgukunda Eddy soso urikuryamisha

  • Eddy ntakijijishe. icyo atumva ni iki? gusa ibintu bigeze aharyoshye kbs

  • Mbega igeze aharyoshye
    Ariko Eddy plz ntuzahemukire Soso .dore akubwiye ikiri kumutima .fatira aho.
    Umuseke akandi ka episode vuba amatsiko ni menshi

  • Ahwiiiiiii!!!!!!

  • Like

  • Ngewe nsigaye ngira ubwoba bwuko iyi eposode izarangira Eddy wihangane ntizarangire wenda tuzagere kuri infinement episode.

  • mrc

  • soso ni nka sister kuri edy,kdi eddy ntacyo atabona,by ur heart is already taken,be carefully bro here is a dangerous zone kdi so so sinanamwizera kbs big@umuheha I.e umuseke

  • komuvugacyo se wamukunzi we wambere nagaruka bizamera gute??? azahitmonde se cg arekende??

  • Ntegereje iherezo rya eddy,…ese kabebe nagaruka ra? …gusa niba Soso atari biri hanze ngo abe afite umu sugar dady (umwe yita uncle),, nazishimira ko we na eddy bakomezanya urukundo rwabo rukaba nta makemwa. Romance iri hagati yabo ntizavemo amarira ndabasabye. Byakomeretsa benshi, nanjye nihereyeho. Dukeneye story ifite good ending atari imwe yo kuri makuruki.com yuzuyemo za deception. Nukuri nagize deception nyinshi,,sinshaka kongera kuzumva. umuseke muri aba 1, mukomeze mukurikire ibitekerezo by abasomyi.

  • Ahwiiiiiiii!ubuse ururu rukundo ruracyabaho Mana weeeeeee!soso,njyewe sinzi ko urukundo ruriho ari ukuri.naho eddy nukuri ntuzahemuke ujye wibuka ko soso yakoze ibikomeye kuruta kabebe.murakoze

    • Guy njye simpamya ko ukunda agendera kumirimo nkiyi ya soso bcs umutima ukunda uko ushatse kdi nta mpamvu niba ifatika ihari nb.Niko mbitekereza

  • hahhhh! sis biramunaniye kuvug ngo I lv u arko ariguca amarenga tu.amaherezo ya Kabebe?

  • Komutatugezaho 32 se mwaturyamishije

  • Ese ko mbona umuseke ufite ubugugu bwo kurekura episode zikurikiyeho

  • Sha baturyamishije rwose

  • Iyi story imaze kurambirana kbsa kubera gutinda

  • Amaso yaheze mu kirere pe

  • Harabura iki ngo muduhe indi episode koko? Twabakundaga ariko muragenda mudutenguha kubera kuyitinza cyaneeeeeeeeeee

  • iyi episode ya 32 muyihorere rwose igihe twategerereje ahubwo muduhe 33 iyo twayikuyemo.

    • Episode 32 mwayikereje kdi amaso twayahanze umuseke. Mutubabarire mugire vuba kdi hasohoke nibura episode ebyiri.

  • Mwiriwe abaha se 32 niryari kotwahebye

  • ko mwakabije 32 ntiraza?

Comments are closed.

en_USEnglish