Digiqole ad

Muhanga: Hagiye gukorwa urutonde rw’abajura b’amabuye y’agaciro

 Muhanga: Hagiye gukorwa urutonde rw’abajura  b’amabuye y’agaciro

Mu nama yahuje abahagarariye Kampani zicukura amabuye y’agaciro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abacukura amabuye babwiye Akarere ko bagiye gukora urutonde rwa bamwe mu bayobozi  mu nzego zitandukanye  bakora ubucukuzi nta byangombwa  bafite  bibemerera kuyacukura.

Col Nyemazi Umuyobozi wa Brigade ya 411, Kayiranga Innocent Visi Meya na Sindambiwe Simon uhagarariye  abacukuzi b'amabuye.
Col Nyemazi Umuyobozi wa Brigade ya 411, Kayiranga Innocent Visi Meya na Sindambiwe Simon uhagarariye abacukuzi b’amabuye.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe agkamaro amabuye y’agaciro afitiye abayacukura, abayagurisha n’igihugu muri rusange n’ibibazo biyabonekamo birimo bamwe mu bayobozi n’abaturage bayacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko ugasanga  bigize ingaruka  ku nyubako z’abaturage no ku bidukikije.

KAYIRANGA Innocent Umuyobozi wungirije  ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, ari na we wari uyoboye iyi nama, avuga ko  muri aka Karere harimo amabuye y’agaciro menshi kandi ko afitiye igihugu n’abagituye akamaro kanini, ariko ngo usanga hari bamwe mu baturage  bayacukura rwihishwa ari nako byangiza ibidukikije.

Ati: “Uyu ni wo mwanya wo gufata ingamba tugahashya abacukura nta byangombwa bafite.”

Kayiranga yavuze ko hakwiriye kubaho ubufatanye bw’impande zose  kugira ngo abakora aya makosa bafatwe bityo bahanwe hakurikijwe amategeko kuko ngo nta muntu n’umwe uri hejuru yayo.

MURIGO John  wari uhagarariye Kampani  icukura amabuye y’agaciro  yitwa Pyramide, avuga ko hashize igihe  kitari gito, iki kibazo cy’abajura b’amabuye y’agaciro kivugwa, ariko ngo usanga nta mwanzuro  ufatika uboneka, akavuga ko impamvu nyamukuru kidakemuka ngo ni uko abakora ubu bujura  harimo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze no kuzamura.

Yagize ati: “Jye numva bitashoboka guhashya aba bantu kuko iyo ukoze igenzura usanga abenshi bakora ubujura bw’amabuye y’agaciro ari abayobozi mu nzego zitandukanye.”

Col. NYEMAZI  Paul, Umuyobozi wa Brigade ya 411, avuga ko ibi byo kuba hari bamwe mu bayobozi bakora ubujura bw’amabuye y’agaciro ntawe bikwiriye guca intege, kubera ko  umujura aho ava akajyera nta mbaraga agira nubwo ngo yaba akomeye gute.

Muri iyi nama hafashwe icyemezo cy’uko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye gukora urutonde rugaragaza amazina ya bamwe muri aba bayobozi, ari narwo ruzashyikirizwa ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Kampani 50 ni zo zicukura amabuye y’agaciro muri Muhanga, 27 ni zo zifite ibyangombwa byemewe. Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2016 inzego z’Akarere zizasura ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Bamwe mu bakora mu bijyanye no gucukura amabuye y'agaciro
Bamwe mu bakora mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro

EliseeMUHIZI/Muhanga
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • MURANSEKEJE SI ABO BAHO SE BUZUYE MURI UBWO BUCCUKUZI. ABABUBAMO BABA BAKOOMEYE KWANGIZA IBIDUKIKIJ NTACYO BIBABWIYE NTANUWAHANGANA NABO MUBIREKE

  • aha!!! nimugerageze

  • ninde uzatinyuka kurukora se ubwo? nagerageze. azasiga nde areke nde se?

Comments are closed.

en_USEnglish