Digiqole ad

USA: Yemeye ko yishe abantu 7 barimo umuhungu yarasiye mu maso y’umukunzi we

 USA: Yemeye ko yishe abantu 7 barimo umuhungu yarasiye mu maso y’umukunzi we

Uyu mugabo Todd Kohlhepp yemeye ko yishe abantu barindwi harimo abo yarashe muri 2003

South Carolina – Umugabo witwa Todd Kohlhepp, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umukobwa yari yazirikishije iminyururu ‘nk’imbwa’ mu isambu ye iri muri Leta ya South Carolina, uyu mugabo yemereye abagenzacyaha ko yishe abantu barindwi.

Uyu mugabo Todd Kohlhepp yemeye ko yishe abantu barindwi harimo abo yarashe muri 2003
Uyu mugabo Todd Kohlhepp yemeye ko yishe abantu barindwi harimo abo yarashe muri 2003

Kohlhepp yabwiye Polisi ku wa gatandatu ko hari abandi bantu bane yishe mu 2003.

Uyu mugabo kandi yeretse Polisi ahantu avuga ko yashyinguye abandi bantu babiri mu isambu ye.

Ibyo byabaye nyuma y’aho hatahuwe undi murambo ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Kohlhepp, w’imyaka 45 y’amavuko, yari yariyandikishije nk’umuntu uhohotera abagore, yashinjwe ibyaha bine birimo iby’ubwicanyi n’ibyo gushimuta.

Yatawe muri yombi ku wa kane w’iki cyumweru nyuma y’aho Polisi yabonye umugore uziritswe ku minyuru ku ngunguru nini zari mu isambu ye.

Uyu mugore yabuze ari kumwe n’umuhungu bakundanaga, kuva muri Kanama 2016.

Uwo mugore yabonywe na Polisi ubwo yumvaga urusaku n’imiborogo muri contineri mu gace kitwa Woodruff, muri km 130 kure y’Umurwa mukuru wa Leta ya South Caroline, Columbia.

Umwe mu bagenzacyaha biboneye uburyo uwo mugore yari ameze, witwa Chuck Wright, avuga ko aho hantu hari nk’ikuzimu, kandi hashyushye cyane. Nta rumuri ruhari, nta dirishya nta n’umuyaga winjiramo.

Abapolisi bagiye mu isambu ya Kohlhepp nyuma y’amakuru bahawe n’umuntu ukora iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umugore wasanzwe aboshywe n’iminyuru, yabwiye abapolisi ko Kohlhepp yishe arashe umuhungu w’inshuti ye mu maso ye.

Wright, Umugenzacyaha yavuze ko umurambo watowe ku wa gatanu ari uw’uwo muhungu witwaga Charles Carver, w’imyaka 32.

Wright yabwiye abo mu muryango w’uyu muhungu ko bibabaje kandi bikaba biteye ubwoba.

Charles Carver yishwe n’ibikomere by’amasasu.

Kohlhepp yatangarije abagenzacyaha ko ari we warashe abantu bane barapfa mu 2003, mu gikorwa cyabereye ahantu hagurirwa amapikipiki, hitwa Chesnee, hafi cyane y’agace ka Spartanburg, muri Leta ya South Carolina.

Umugore yabaga muri ibyo bigunguru abohesheje iminyururu
Umugore yabaga muri ibyo bigunguru abohesheje iminyururu

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nkumbuye inkuru zifite akamaro

  • FDRL Ziba hose

  • sinkigiyeyo

Comments are closed.

en_USEnglish