Digiqole ad

Ngoma: UNIK yamuritse ubushakashatsi kuri “Gender” bwerekana inzitizi zikirimo

 Ngoma: UNIK yamuritse ubushakashatsi kuri “Gender” bwerekana inzitizi zikirimo

Anuni Ngabonziza (Ibumoso) na Dr. Nsengimana Emmanuel (iburyo) nibo bashyize hanze ubushakashatsi bwabo

Mu Karere ka Ngoma muri Kaminuza ya Kibungo kuri uyu wa gatanu hamuritswe ubushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Anuni Ngabonziza (Ibumoso) na Dr. Nsengimana Emmanuel (iburyo) nibo bashyize hanze ubushakashatsi bwabo
Anuni Ngabonziza (Ibumoso) na Dr. Nsengimana Emmanuel (iburyo) nibo bashyize hanze ubushakashatsi bwabo

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abarimu bo muri iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) burerekana ko mu Rwanda hakiri inzitizi kugira ngo iyi politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye igende neza, nko kuba hari imvugo zimwe na zimwe zipfobya igitsinagore usanga zikoreshwa hirya no hino mu Banyarwanda.

Bamwe mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi baravuga ko buzafasha gushimangira gahunda zo guteza imbere igitsina gore mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa n’abarimu babiri bo muri iyi Kaminuza ya Kibungo, (UNIK) ari bo Dr. Emmanuel Nsengiyumva na Amin Ngabonziza Jean de Dieu, Umuyobozi w’ikigo kigisha indimi muri iyi kaminuza.

Ubu bushakashatsi bwibanze kuri politiki ya leta y’u Rwanda yo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu Banyarwanda.

Hagaragajwe ko hari bimwe mu bikiri imbogamizi mu muryango nyarwanda nko kuba hari amagambo agikoreshwa kandi apfobya ubushobozi bw’igitsinga gore ayangaya avugirwa mu migani nko kuvuga ngo “Nta nkokokazi ibika isake ihari” n’ayandi atandukanye.

Abitabiriye iki gikorwa baravuga ko bakishimiye kuko ngo bwerekanye ko abagore na bo bafite ubushobozi.

Habimana Kizito wari uhagarariye IPRC East muri iki gikorwa cyo gushyira hanze ubushakashatsi bwakozwe na UNIK, yagize  ati “Jyewe ubu bushakashatsi nabukunze cyane ndemeranywa n’ababukoze kuko bwerekanye inzitizi zigihari ku bijyanye n’uburinganire. Ntabwo barabyumva neza (Abaturage) ariko byumwihariko nakunze ko berekanye ko abagore bafite ubushobozi.”

Hari bamwe mu Banyarwanda bafashe nabi uburinganire ndetse babukoresha binyuranije n’igisobanuro cyabwo nk’aho igitsina kimwe ari ukwigaranzura ikindi.

Eugenie Mukankwiro umwarimu muri UNIK kuri ibi, avuga ko igikwiye ari ugukomeza gutanga inyigisho zihoraho.

Ati “Icyo dukeneye nka Kaminuza na sosiyete nyarwanda muri rusange ni ukwigisha. Turasabwa guhozaho kugira ngo abantu bumve ko uburinganire atari ukwigaranzura kuko niba ndi umugore nshoboye gukora nk’ibyo umugabo yakora ariko ntabwo ndibuze kuba umugabo.”

Amin Ngabonziza Jean de Dieu umwe na we mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko buzafasha gushimangira gahunda zo guteza imbere igitsina gore mu Rwanda.

Yagize ati “Ni itafari dushyize kuri gahunda zari zisanzwe zihari cyane cyane ku bijyanye n’uburemere bw’imvugo umuntu avuga ku wundi n’icyo bitanga iyo zikoreshejwe kuko burya imvugo ni yo ngiro kandi irarema.”

Leta y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye aho abagore n’abagabo bose basangwa mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda, iki kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko iyo gahunda ishyigikiwe.

Ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe inyandiko zirimo iz’Ingeri z’Ubuvanganzo nyarwanda na gahunda zigenerwa abagore z’umwihariko, na zimwe mu mvugo za raporo ngo “abakobwa barashoboye nka basaza babo” ibyo byo kubagereranya n’abahungu ngo bihita byerekana intege nke z’abakobwa.

Amini Ngabonziza Jean de Dieu umwe muri babiri bamuritse ubushakashatsi bwabo yavuze ko buzafasha gushyigikira gahunga y'uburinganire mu Rwanda
Amini Ngabonziza Jean de Dieu umwe muri babiri bamuritse ubushakashatsi bwabo yavuze ko buzafasha gushyigikira gahunga y’uburinganire mu Rwanda
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n'abarimu bo muri UNIK n'ibigo bituranye nayo
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abarimu bo muri UNIK n’ibigo bituranye nayo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwarakoze cyane ubu bushakashatsi bwari bukenewe kuko hakenewe ukuri gushingiye ku bushakashatsi kuri gender.iri jambo ryumvikanye mu buryo butandukanye n,igisobanuro nyakuri.Na none kandi ururimi rurarema nk’uko byavuzwe,twitondere imvugo dukoresha kuko zigira ingaruka nyinshi kubo zikoreshwaho.

  • Ese gender itandukanira he na sex ? Uwandusha kubyumva, yansobanurira.

    • “Sex” refers to biological characteristics of who we are; as individual human beings we are biologically either male or female;
      “Gender” refers not to our biological characteristics but to our social characteristics and the socialization process which we are exposed to as human beings.
      Gender refers to the social factors that determine what behaviour is considered acceptable for men and for women.
      Gender is a social construct that changes over time and across cultures.

      Source: Institute for Democracy in South Africa (IDASA)

  • gender ikubiyemo ubushobozi,ubumenyi,ubuhanga,etc bungana n ubwu umwana w umuhungu naho sex n igitsina gore cg gabo

Comments are closed.

en_USEnglish