Digiqole ad

Episode 56: Eddy asimbuye Chris mu kazi agizwe Chief of Site Department!

 Episode 56: Eddy asimbuye Chris mu kazi agizwe Chief  of Site Department!

Epsode 56 ……Ndangije kumuha impano, turikubura dufata imodoka tugaruka i Kigali, twahageze numva ndi muri mood y’urukundo cyane, burya ubukwe na bwo burarema!

Narebaga ama couples hafi aho nkabona birasa neza mu maso yanjye, niba hari ikintu nishimira na n’ubu ni ukubona ibyishimo bitama bihumurira bose, kubibona birandyohera mba numva ari nk’umutako nagura ngashyira muri salon yanjye unsuye wese akabona ibyo byiza !

Burya uzabe ishema  ry’uwo wahaye urukundo rwawe, ni ukuri bishimisha benshi harimo na njye! Iyo uri wenyine ako kanya nibwo ubona ko urukundo ari kimeza!

Ibyo byose nabibonye neza narangariye umusore n’umukobwa twari twicaranye mu modoka, basaga nk’aho bari bavuye kuryohereza ku musenyi w’I Kivu, ibyo byose bikantera kumva ntakwihanganiye kuba njyenyine!

Ntibyatinze twageze Nyabugogo,  James wari ufite ibitotsi byinshi kandi koko birumvikana twari tumaze  amajoro tutaryama ku bw’agaciro Soso yari afite kuri twe, aransezera yurira  moto arataha na njye nkomeza njya mu rugo mu Gatsata!

Mu kugera yo natunguwe no gusanga ari njye usigaye mu gipangu njyenyine, sinamenye ko ngo inzu twabagamo zatejwe cyamunara kandi umuntu wahaguze yashakaga kuhashyira business ye! Birumvikana inzu twabagamo zagombaga gusenywa!

Ibyo byose nta na kimwe nari nzi, mbega nabimenyeye aho, abandi bose nsanga bagiye ntabizi! Maze  kubona uko ibintu bimeze nta kundi nakinguye ka ghetto kanjye bwa nyuma, ndaryama, mu gitondo nagiye ku kazi gahunda ari iyo gushaka umu commissionaire wo kunshakira indi inzu!

Nageze ku kazi ntangira kuganira n’abakarani, mbabaza niba hafi aho ntaho nabona inzu yo kubamo ngira amahirwe  nsanga umusore umwe  wadupakiriraga ibikoresho, gushaka inzu ubusanzwe ari byo yiberamo ambwira ko hari inzu nziza afite mu Biryogo i Nyamirambo!

Twahise duhana gahunda ya ni mugoroba, nkomeza akazi Paul wari umaze kumfata nk’umwana we yambaye hafi mbona ko nta kwiheba mu gihe ugifite ubuzima, numvaga ntuje, numvaga mfite icyizere cy’ejo hazaza bityo mbona ko koko umutima uciye bugufi udatinya inzira zigoranye, amaherezo atsinda!

Paul nari mfite nka Boss yinjiye mu buzima bwanjye amenya byinshi byaranze amateka yanjye, anyigisha  guha agaciro amateka yanjye ndetse no kwiha  intego! Yanyigishije kwigira, anyigisha kwimenya mbega ntacyo atakoze nk’ukorera umwana we!

Ni mugoroba njye na wa Musore wadupakiriraga, twajyanye kureba inzu mu Biryogo, tugezeyo ndayireba ndayishima ndetse uwo munsi mpita nimuka mbifashijwemo na James na  John, umushoferi mwiza twakoranaga!

Icyo gihe nimugoroba habaye akarori gato, James yakise kwirukana imbeba mu nzu! Ntumira Chriss nk’umuntu twari tumaze kumenyerana mu kazi! Chriss yari Umusore woroshya ubuzima cyane! Ni na we wamfashije kugura ibikoresho nari nkeneye ngo nimuke. Umusore wanyu Eddy nimukira mu nzu nziza y’ibyumba bitatu na solon!

Uwo munsi wari special kuko nicaranye n’abavandimwe ngura aga fanta bose babireba, iryo joro nari ntuje ntakintangira, natunguwe na James wazanye ifoto  yacu twifotoreje mu Ruhango ayimanika muri salon  nyibonye nibuka byose!

Guys, burya tujye tuzirikana ndakurahiye ni impano idasaza, iryo joro twaraye twirukana imbeba wa mugani wa James, mu gitondo  twazindutse tujya mu kazi nk’ibisanzwe, umunsi wa kabiri ushira mba mu Biryogo icyumweru kirirenga n’ukwezi!

Igihe kimwe nari ntashye mvuye mu kazi, naciye aho  Mignone yakoreraga ngo musezere nk’uko nari narabimumenyereje,  nkigerayo nsanga  hariyo abantu benshi mbega baseka cyane, ndabasuhuza batangira kunyereka umwana w’umuhungu wari uri hafi aho!

Mignone – “Yes Eddy, bite?? Ariko ntukajye ujya mu kazi cyane  ngo twe udusige!”

Njyewe – Umva yewe! Ndahari rwose humura, uzi ukuntu nari nkumbuye mood yanyu!

Mignone -“Hahhhhh, wapi sha, ahubwo twakubitanye n’akana kavuye mu cyaro twabuze uko tukabatiza!!”

Njyewe – Hahhhhhh gute se Migno!?

Mignone – “Nyine, ubundi umuntu uje muri Kigali bwa mbere agomba kubatizwa, ngaho dufashe umubatize”

Narebye abantu bose bari aho mbura icyo nkora sinzi umuntu wampamagaye mba nkuye telephone mu mufuka, nsanga ni James ndeba ka kana mfata telephone ndagahereza!

Njyewe – Umva sha Kado, itaba Gitifu wanyu araguhamagaye!

We – “Uuuuuu, ko nzi ko naje ntorotse ra! Babwiwe n’iki ko ngeze i Kigali?!”

Njyewe – Ubundi nshinzwe abana batoroka bava mu byaro baza hano i Kigali!

We – “Eeeeeeh nakubonye ndakumenya, ubanza  koko ari wowe uduhagarariye ahubwo ubwo uramfasha!”

Njyewe – Ni uko rero uba uje muri Kigali?

We – “Yewe, na njye si njye gusa nari nzi ko nsanga umuntu nkawe hano!”

Guys natekereje iryo jambo uwo mwana yari ambwiye, ndumirwa nongera  kwibuka ahashize hanjye, mba  ndamubwiye.

Njyewe – Eeeeh, none se ntabwo unyibeshyeho ?? Petit mbwira, urabona meze nte?!

We – “Ahubwo nshaka kukumenya neza, ndabona usa nk’umuntu mwiza kandi Imana yaguhaye umugisha kuva   ukivuka!”

Narebye abantu bose bari aho ndongera ndeba uwo mwana!

Njyewe – Yego sha  Petit, urakoze, none se kuki waje muri Kigali ntabwo  uzi ko ari amahanga ahanda!?

We – “Ahubwo Kigali uranyakire kuko niho uyu munsi nabonye amatara atukura!”

Twese aho twari turi twarasetse tugwa hasi!

Njyewe – None se sha urarara hehe?!

We – “Ndarara  i wawe, nabonye aho abandi bansekeye ari wowe wumvise  byibuze ijambo rimvamo, buriya wenda urampa n’akazi!”

Njyewe – Uuuuuuh reka sha, koko se? Uzi  guteka  se?

We – “Eeeh Boss, ibyo gusa, no gufura no gukoropa byose, icyo ntazi ni ukwiba! Ahubwo Boss, murakoze  mbaye mbashimiye!”

Uwo mwana w’umuhungu yavuze byinshi numva ndamwishimiye koko nirengagiza byose mfata icyemezo cyo kumutwara mu rugo aho nabaga mu Biryogo. Iminsi yaricumye, uwo mwana muto w’umuhungu nitaga Kadogo yambereye  umwana mwiza koko, by’akarusho akansetsa cyane!

Igihe navaga kwa Paul, Kadogo yansanganizaga amafunguro, tugasangira ambwira utugambo dusekeje twamfashaga kuruhura mu mutwe, mbega nta stress icyo gihe nagiraga! Ibyo byose bikanshimisha cyane!

Maze amezi hafi atatu ashyira ukwa kane mba mu Biryogo, nagiye ku kazi nk’ibisanzwe ngeze yo banyohereza gukorera i Nyamirambo aho nasanze Chriss antegereje!

Twagezeyo mu gitondo tujyanye ibikoresho byo kubaka twirirwa ku izuba ry’igikatu bigeze nka saa moya Chriss aba arambwiye!

Chriss – “Muvandi, reka tujye ahantu umbwire neza ukuntu uhorana courage na njye nzajye nzihorana!”

Njyewe – Hahhhh ngaho se bikore dore mfite n’icyaka!

Chriss – “Hano hari akabari nikopeshamo ariko nako ndakubwira.”

Twaratambitse gato, turamanuka, Chriss  ahita ahanyereka, twinjiramo, turicara Chriss atangira kumbwira byinshi byerekeye akazi ke!

Chriss – “Bro, buriya rero  igihe tumaranye, nasanze uri umusore ufite icyerekezo, mbega buri umwe wese yakwigiraho gusa ni uko  ndi mu nzira!”

Njyewe – Uuuuuh ngo uri mu nzira?

Chriss – “Cyane rwose, ubu ngiye gucaho nerekeze USA.  Icyo nshaka rero ni uko wafatiraho ukinjira muri company yacu, byanshimisha utsinze examen ukansimbura mu kazi!”

Njyewe – Uuuuuh, Bro koko se??

Chriss – “Wirangara Bro, niyo nyungu yo kubana neza, ahubwo ejo mu gitondo ufate ibyangombwa uzansanga  kuri bureau, hari n’abandi bantu bazaza gupiganira umwanya nari ndiho!”

Guys  ibyo byose nta na kimwe numvaga ko cyaba, numvaga ko wenda zaba ari inzozi Chriss yatekerezaga, ubwo naramushimiye tunywa aga fanta turasohoka turataha. Mu gitindo nariraye ku ibaba nzindukira kwa Paul mubwira byose ampa umugisha wa kibyeyi niruka njya kuri bureau ya Company Chriss yakoreraga!

Natunguwe no  gusanga umurongo w’abakora examen, bari benshi cyane numva nikanzemo, ntanga ibyangombwa basanga biruzuye nta kibazo, mpita njya muri salle ako kanya dutangira ikizamini cyo kwandika, tugisoje tujya muri interview nsoje nsubira hanze nyuma y’amasaha ane mbona abantu babyigana bajya gusoma ibyo bamanikaga.

Ntambutse mbura aho nyura nkomeza kuguma inyuma, abarebaga bagenda bashira na njye ndatambuka ngikubita amaso hejuru handitse ngo uwa mbere ni Rwibutso Eddy ooooh !! Woooow!!!!! ntitaye ku bari aho, nahise nzamura ishimwe ku Mana, ooooooh My God, mbega ibishimo bigeretse  ku bindi!!

Aha niho natangiriye urugendo rwo gukora nka Chef of Site Department muri company ikomeye isana ndetse ikanubaka amazu hano mu mujyi wa Kigali……………………!

Ntuzacikwe na Episode ya 57 na Eddy muri My Day of Sprise…………..

UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Uburyohe bwa Life nyuma y’ubusharire bw’igihe kirekire, kuri Eddy warwaye neza buratangiye kandi ndahamya ko ntakizabuhagarika!!! Cong’s Eddy!!!

  • Waouhh mbega byiza ndishimye pe Eddy congz kbsa gusa ujye uhora ushima Imana kuko uri umunyamugisha kdi ufite impano ntarabonana undi muntu kuri iyi si nizeye ko atari ukubikina gusa no mu buzima busanzwe ariko umeze. Umuseke ndabemera cyane gusa dukeneye kumva James yongeye nawe kwishimana na Djalia.

  • Ndabatanze noneho

  • Byiza cyaneee Imana ni igitangaza Eddy arashubijwe. Komeza witware neza mwana ibyiza kuruta bili imbere. Mbaye uwa kwanza ntawe tubiburana. Ubu ni saa cyenda na 10 z ijoro.

    • pole sana. hari abazindutse kukurusha

  • Eddy Imana irikumwe nawe tu urumunyamugisha .nababajwe na Soso vagutwaye gusa

  • Woaaaaaaaaaaaaaaw Imana ihabwe icyubahiro

  • Yooooo, Eddy Imana ni nziza iteka ryose, ntacyo Yesu atagukoreye ibisigaye nawe ntuzamuveho. Eddy ngo nta habi Imana itabasha kukuvana kandi nta n’aheza itabasha kukugeza, Yesu akomeze aguhe umugisha ndagukunda

  • Ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga!!! Eddy atangiye kwitwa boss eddy ntakiri pauvre eddy!!! na kabebe azaza nshuti Eddy very soon … we are proud of u

  • Mbaye iwambereee!!!eddy ubuzia bwa ryoshye kbs

  • Oooh!haleluaaa! Haleluaaa! Haleluaaa!

    Eddy abonye gutabarwa n’IMANA nukuri.

  • wawuuuuuu amashimwe nayawe ibihe bidashira Mana,Eddy urongeye ubonye promotion byose ni Paul disi Imana yakoreyemo,guys ndababwiza ukuri mufite umugisha,Eddy ngushimiye umutima mwiza ukomeje kugaragaza disi waberetse ubumuntu ubwo baribabonye byendagusetsa warakoze Bro,unyibukije Ben disi ati uhindura imitima yabenshi ukoresheje ibikorwa byiza,courage akazi keza cyane,Niko ubu peeee James azaguma mu mwijima nta rumuri rwe Djalia kuki se atamenya ukuri koko?iyo ukoze neza cg nabi byose ubisanga imbere fille agombe aryozwe ibyo yakoze,murakoze MWe mutugezaho iyi nkuru

  • Eddy sibwo Abaye icyamamare byaje kbs

  • Imana ni nziza isubiriza igihe, itabara aho bikomeye, imiryango yagutereranye, inshuti zitakikwikoza, burya Imana niyo kwiringirwa.

  • Number 1
    eddy Imana yakwizeho guturuka mucyaro kugera kigali kbs. Ntagucika intege mubuzima ibyawe imana irabizi

  • God is so good!

  • Eddy murabona ko ibigenje neza, gusa nyuma yibyo kugira inshuti nziza nibyigiciro. nabaye the 1st kugasoma

  • Hahhhhh, ndabatanze nubwo ntajyaga ntanga comment nshimishwa niyi nkuru Eddy Imana ikomeze iguteze imbere, kk nubwo ibyawe bivanze n’ amakuba ariko byose ni amashimwe ku Mana

  • Nduwambere ubimburiye abando rose umuseke ndabashimye cyane mutwigisha kwihanga no kuzirikana

  • byiza cyane,Eddy courage,amarembo yimigisha yawe arimo gukinguka kabisa,n’Imana yaravuze iti sinzababaza umuntu wanjye iteka,nzamugirira ibambe

  • Kwihangana bitera kunesha!!! Congs chef of site departement Eddy????????????

  • Ndishimye Eddy atangiya kuba nkabandi di! Imana yo mu ijuru ikomeze ibane na mwene data kuko niyo idushoboza muri byose.

  • iyo ndangije akaepisode ndababara mba nibaza igihe ejo hazagerera

  • Umugisha burya uravukanwa, kd nkunda Eddy ko ibintu byose aba yabishyize mu Mana, Eddy komeza uyubahe izakubahisha nawe. Urakoze cyane kubwo kubaha buri wese no kumenya uwo uriwe n’aho ushaka kugana byo ni kubera kubaha Imana yawe.

  • Iyi nkuru twese tuyisoma ijye igira icyo iduhindura ho ntitugasome gusaa tudakuramo isomo rizaduherekeza mu buzima bwose. Kd twubahe Imana cyane tuyiharire byose. Murakoze ndabakunda

  • Wawouuuuuu.Eddy avuye mububabare agiye muburyohe sasa.agati kateretswe n’Imana nta kigahungabanya pe.harugikeneye kujya kurubuga rwa Whatsap y’inshuti za Eddy wakohereza ubutumwa cg ugahamagara kuri 0782848247.ohereza izina ryawe na nimero za,4ne ukoresha kuri whatsap

  • Kubasomyi bagenzibanjye,mureke dushimire Imana kuko irashoboye,mutekereze Eddy abura ababyeyi bamwitagaho?Mumutekereze murusengero yirukwanywe adafite aho arara?Mumutekereze ava mucyaro ararana numusaza?Mumutekereze acuruza imyenda ye kugirango abone uko abaho?Mbega Imana ukuntu arinziza!!!!!!!!!!!!Nshuti twihangane kubitugora byose,ntanakimwe Imana yacu idashoboye gusubiza kubibazo byacu,Mwese mukomere kd twizere Imana izadusubiza kubitugoye,murakoze umuseke,kunyigisho zanyu,Eddy courage ibyiza birimbere.

  • ndaje nkore urutonde rwabantu batakigoheka barara batekereza Eddy!

  • MFITE AMATSIKO YO KUMENYA AMAHEREZO YA JAMES NA DJALIA, NAHO EDDY WE NDABONA IBISUBIZO BITANGIYE KUZA.

  • Amahoro kubantu mwese mutakiryama ,mutekereza Eddy uko yaraye, wawuuuuuu,Eddy arasubijwe pe,gsa imana ikomeze igufashe kdi tukwigiraho byinshi cyane,humura urihafi yokubona kabebe wawe rwose,na James nakomeze yihangane jalia namenya ukuri azamugarurira ibyishimo bye!!!!!!!¡!!

  • James na Djalia ibyabo byararangiye

  • Nasabaga komwakonjyera mukadushyiriraho ya number kujyirango tubone ukotwajya muri groupe murakoze

  • Bwana Eddy,dore kuva kuri épisode ya mbere turacyari kumwe,kandi nta kintu ndiho;ndakwisabira job rwose!
    Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza,mbaye mbashimiye!!!

  • umuseke muri abambere kbsa!!

  • icyubahiro ni cyawe Mana!!!!gusa eddy afite ejo hazaza heza courage eddy,ngaho Kabebe wawe nagire aboneke ibyishimo byuzuye umutima bisandare.

  • byiza cyaneeeeeeeeeeee

  • burya koko iminsi irasa but ntihwana que DIEU soit loue Amen

  • Good kabisa!!!¡

  • Eddy umunyamugisha

  • Eddy urakaze brother gusa warampinduye kabisa twaratangiranye nanuyu munsi tukirikumwe gusa binsigira isomo rikomeye mubuzima bwange ntazibagirwa koko kwihangana bituma ugera kucyo wifuza cyose nikikirenze gusa uwomwana ntuzamurenze amaso amaso waciye mubuzima bukaze nuwo mwana wasanga mubuhuje uzamwubahe rero nkuko bikwiye muzagera kure cyane

  • wow eddy congs kd courag kbx

Comments are closed.

en_USEnglish