Digiqole ad

Gambia: Adama Barrow yatsinze Yahya Jemmeh mu matora ya Perezida

 Gambia: Adama Barrow yatsinze Yahya Jemmeh mu matora ya Perezida

Adama Barrow yatangajwe nk’Uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Muri Africa byari bikunze kuvugwa ko amatora aba hazi uzayatsinda, muri Gambia ibintu bisa n’ibihinduye isura, nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje imibare y’ibyavuye mu matora, Adama Barrow utari umenyerewe muri Politiki, ni we watsinze amatora.

 Adama Barrow yatangajwe nk'Uwatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu
Adama Barrow yatangajwe nk’Uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Adama Barrow yagize amajwi 263, 515, (45,54%) naho Perezida wari ku butegetsi Yahya Jammeh mu gihe cy’imyaka 22 agira  amajwi 212,099 (36,6%) undi mukandida bari bahanganye Mama Kandeh yagize amajwi 102 969 (17,8%).

Abaturage bagera kuri 890 000 ni bo batoye mu gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni ebyiri.

Mbere gato yo gutangaza ibyavuye mu matora, Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Gambia yatangaje ko Perezida Yahya Jammeh ari bwemere ko yatsinzwe amatora yabaye ku wa kane.

Mu murwa mukuru Banjul abantu benshi bagiye mu mihanda bishimira ko umukandida wari ushyigikiwe n’abatavuga rumwe na Leta ari we watsinze amatora, abandi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimye cyane haba abo muri Gambia n’abandi babona ko ari impinduka ziabaye muri Africa.

Perezida Yahya Jammeh yagiye ku butegetsi nyuma ya Coup d’etat mu 1994, yari amaze imyaka 22 ku butegetsi, ejo yahataniraga kuyobora mandat ya gatanu.

Kugeza ubu Perezida Jammeh ntacyo aratangaza ku byavuye mu matora.

Adama Barrow w’imyaka 51 asanzwe ari umushoramari ukomeye mu bijyanye n’ubwubatsi yamaze igihe kinini aba mu Bwongereza kuva muri 2000 mbere yo gutahuka muri 2006, ndetse yigeze kuba ushinzwe umutekano ku muhanda ahitwa Argos mu mujyi wa London.

Avuga ko azazamura ubutabera na Demokarasi, kandi yari yasezeranyije abaturage ko azashyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho mu gihe cy’imyaka itatu natsinda amatora buhuriwemo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yahya Jammeh.

Yahya Jammeh yari amaze imyaka 22 ku butegetsi
Yahya Jammeh yari amaze imyaka 22 ku butegetsi
Alieu Momar Njie Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Alieu Momar Njie Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • IBINTU NTIBIZOROHA, ABANYAFRICA BARAKANGUTSE.
    FORA MURI 2017 HATAHIWE NDE ?

    • @Muhire: Muri 2017 hatahiwe wowe kuko ibyo urota ntabyo uzabona!

      • @Kayihura, kanguka ubone ntabwo ari muhire urota ahubwo niwowe urikurota.

        • @Semusambi: U Rwanda si Gambia boss. Niba ukeka ko abantu basinziriye hano mu Rwanda urambabaje.

    • Njyewe nkuriye ingofero uyu wahise wemera ko yatsinzwe.Abere urugero abandi ndabizi bamwe baravuga ngo bafite amateka bihariye ko batagomba kuyoboka inzira nkabandi.Ariko bitinde bitebuke uwizirika ku mateka birangira amutamaje.Kuba warabayeho, ukaba uriho ukanazakomeza kubaho ntibishoboka, Ibyiza nukugenda inzira zikigendwa.

      • Mutama, amateka yihariye turayafite, kurira amarira y’ingona kwawe ntacyo bibihinduraho. Umva mbese! Ngo ” bayoboke inzira nk’abandi.” Iyihe nzira se ?

  • Umuntu watsinze Yayah Jammeh se ubwo asigaje iminsi ingahe yo kubaho?

  • Munyibutse , uyu watsinzwe ni wa nudjama wajyaga avuga ngo aba batinganyi bicwe ,…?

  • ibi bikwiye kubera anyafurika urugero, nta muntu kampara ubaho?

  • Ariko nanjye ndibaza? uwatsinze arabaho…igihe kingana iki? abasirikari baratuma aramba ra? burya njye afrika mbona idindizwa n’igisirikari nta kindi….kitivanze mu bintu cyangwa ngo kiba mu gicucu cya byose ibintu byatungana…njye igitangaza mbona si uwatsinze? kuko n ubundi buri gihe abaturage bagaragaza ugushaka bikibwa cyangwa se babireka bakica uwatowe nyuma yabanje kujyaho by’umuhango ( urugero Ndadaye…..)

    wait and see Yahya nabyemera ndamenya ko aftika izakira indrwara irwaye…harya nyuma ya 22 years ubundi icyo atakoze yari buzagikore ryari

  • Niko uriya mugabo watsinze amatora yaje Ava mumahanga( ubwongereza) ariyamamaza none atsinze amatora!!
    harya nikihe gihugu gifite abakandida bashaka kwiyamamaza bavuye mumahanga,buriya niwasanga nabo bazatainda? Mukinkibutse?

    • @ kc ntabwo guysinda k’umukandida uyu n’uyu byaterwa n’uko aturutse mu bwongereza cg mu bufaransa byaterwa n’uko abaturage bakeneye ko ibintu bihindika. Igihe babona uwaturuka iyo yazambya ibintu kuruta usanzwe mu gihugu, ntacyo bamumarira n’ubwo yaba aturutse mu ijuru. Nibwira y’uko Yahya Jammeh iyo aza kuba yaragize icyo abamarira bari kongera kumutora bashingiye kuri icyo yabamariye. Nuko rero batoye icyizere cy’impinduka ku buzima bwabo ntibatoye Barow kuko avuye mu bwongereza. Va mu bitekerezo bya neo-imperialism. Ubushobozi bwo kuyobora neza si uguturuka i Burayi

Comments are closed.

en_USEnglish