Digiqole ad

DRC: Hatangajwe Guverinoma nshya, Lambert Mende yagumye ku mwanya we

 DRC: Hatangajwe Guverinoma nshya, Lambert Mende yagumye ku mwanya we

Samy Badibanga aramukanya na Perezida Joseph Kabila

Minisitiri w’Intebe Mushya, Samy Badibanga yatangaje urutonde rw’abagize Guverinoma, bose hamwe ni 67, hari abinjiye muri Guverinoma bashya, abandi baguma ku myanya bariho muri bo Lambert Mende Omalanga Tshaku National usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta.

Samy Badibanga aramukanya na Perezida Joseph Kabila

Iyi Guverinoma yaraye itangajwe ku wa mbere, igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe batatu, ba Minisitiri ba Leta barindwi, Abaminisitiri 34 na ba Visi Minisitiri 23.

Zimwe muri Minisiteri zikomeye, iy’Ububanyi n’Amahanga no kwishyira hamwe mu miryango y’Akarere, yahawe Senateri wo mu ishyaka rya Perezida Kabila, She Okitundu.

Emmanuel Ramazani Shadari yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho José Makila agirwa uw’Ubwikorezi n’ibikorwa by’itumanaho.

Muri Guverinoma yari isanzwe ya Matata Ponyo, hiyongereyeho imyaka 20, abagize Guverinoma bava kuri 47 bagera kuri 67.

Azarias Ruberwa, wabaye Visi Perezida wa Kongo Kinshasa yagizwe Minisitiri wa Leta ushinzwe Kwegereza ubutegetsi abaturage no gukora impinduka mu nzego.

Abandi ba Minisitiri nka Alexis Thambwe Mwamba, Modeste Bahati Lukuebo, Lambert Mende Omalanga, Crispin Atama (uw’Ingabo); Henri Yav Mulang (Imari), Martin Kabwelulu na Aimé Ngoy Mukena bagumye ku myanya barimo muri Guverinoma.

Maker Mwangu wabaye Minisitiri w’Uburezi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’umwuga kuva muri 2007, yasimbujwe Gaston Musemena.

Minisitiri w’Inganda ntoya n’ziciriritse yagizwe Eugène Serufuli Ngayabaseka.

Leta nshya ijyanye n’amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Perezida Joseph Kabila n’amashyaka atavuga rumwe na we yitabiriye ibiganiro, bumvikana ko hazashyirwaho Guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’Intebe utari mu ishyaka riri ku butegetsi, izayobora kugera muri 2018 igihe Perezida Kabila yavugiye ko azarekura ubutegetsi.

Gusa, itangajw emu gihe umwuka utari mwiza, kuko abadashyigikiye ko Perezida Joseph Kabila aguma kubutegetsi, bamusabaga ko aburekura tariki 19 Ukuboza 2016, igihe cyari kigenwe ko manda ye ya kabiri iba irangiye.

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • congratulation kubayobozi basha bakongo

  • jados
    KUKI ABAYOBOZI BO MURI AFULIKA BATSIMBARARA KU BUYOBOZI?NDABONA IBYA ZAMANDA ARI INDIRIMBO GUSA.

Comments are closed.

en_USEnglish