Digiqole ad

Kirehe: Umushinga KWAMP wakoresheje  miliyari 45 ukura abaturage mu bukene warangiye

 Kirehe: Umushinga KWAMP wakoresheje  miliyari 45 ukura abaturage mu bukene warangiye

Sgatare ahahingwa umuceri

Kuri uyu wa gatatu nibwo imirimo ya nyuma yo guhererekanya impapuro zikubiyemo ibikorwa by’uyu mushinga wa KWAMP (Kirehe Community Based Watershed Management Project) zashyikirijwe Akarere ka Kirehe imbere y’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence wasabye ko ibikorwa by’umushinga byazabungabungwa neza.

Digue yo kugeza amazi mu mirima y’umuceri yakozwe na Kwamp ku gishanga cya Sagatare gikora ku mirenge ya Musaza na Kirehe

Uyu mushinga wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 50 $ (Miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda) watangiye gukorera mu Karere ka Kirehe tariki ya 30 Mata 2009, wari umaze imyaka ndwi ukura abaturage mu bukene binyuze mu kuboroza inka n’amatungo magufi, gutanga akazi mu bikorwa byo guca amaterasi, gukora imihanda, gusibura imirwanyasuri, no gukora amadamu (digues) yo kuhira imyaka.

Gasirabo Pierre Claver umuyobozi w’imishinga iterwa inkunga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ari na we wari ukuriye KWAMP, yavuze ko uyu mushinga wari ufite intego nyamukuru yo guca burundu ikibazo cy’inzara mu karere ka Kirehe.

Mu bikorwa wagezeho, KWAMP yubatse ibigo bitatu bihurizwamo udushya mu buhinzi mu karere ka Kirehe, wafashije akarere gutanga ibyangombwa by’ubutaka 245 251, washyizeho ikigega cya miliyoni imwe y’Amadolari (Frw 800 000 000) kigamije gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi, cyamaze gutera inkunga imishinga 28 y’abikorera.

Umushinga wubatse amadamu (Digues) manini yo kuhira imyaka mu buhinzi bw’umuceri, ahitwa Sagatare na Cyunuzi, n’amadamu ane yo kuhira mu buhinzi bw’ibigori n’imboga imusozi, mu mirenge ya Nyamugari, Mahama na Kinoni I na Kinoni II.

Umushinga waciye amaterasi ndinganire kuri Ha 652, n’amaterasi asanzwe kuri Ha 18 613, utera amashyamba kuri Ha 523, wubaka amateme 7 afasha mu buhahirane ndetse wakoze imihanda ireshya na Km 76 unubaka inyubako nshya Akarere ka Kkirehe gakoreramo.

KWAMP yatanze inka 3 720 z’inzungu abazihabwaga banubakirwaga ikiraro cy’amabati kinafite sima, na bo inka yabyara bakitura kandi banagurira uwo bagiye kuyiha sima n’amabati azakoresha yubaka ikiraro, nyuma bikazakomeza gutyo gutyo borozanya, bijyana no kubaka ibikumba bitanu buri kimwe kirimo inka 30 mu rwego rwo kororera hamwe.

Ingurube 1 821 zatanzwe n’umushinga n’ihene z’inyama 2 937 n’izikamwa amashunushunu 357, bakoze uruganda ruto rukora ibiryo by’inkoko, wubaka biogas 451.

Muri rusange umushinga ngo wageze ku ngo 72 128 mu gihe byari biteganyijwe ko uzagera ku ngo 62 000, abaturage wagiriye akamaro bose ngo ni 292 000.

IFAD igenzura uyu mushinga uko washyizwe mu bikorwa, basanze warakoze neza cyane bawuha amanota 5/6.

Dushimiyimana Deogratias, ni umwe mu baturage bahingaga mu gishanga cya Sagatare gifite ubuso bwa Ha 205 kitaratunganywa, icyo gihe ngo bahingagamo amateke, amasaka, imboga ku buso buto kandi mu kajagari umusaruro ukaba muke.

Agira ati “KWAMP yaraje, turakora tubona amafaranga, ubu twashinze umuryango w’abakoresha amazi no kubungabunga ibikorwa remezo, umusaruro wariyongoreye n’ubuso bwahingwaga buriyongera kuko twabaga dufite ibikorwa remezo bitugezaho amazi, ni ryo terambere tugeraho, kuri Are (M2 10) dusarura Km 70 z’umuceri.”

Aba baturage ngo ni bo bazasigara bakurikirana ibikorwa by’umushinga bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe. Buri muturage atanga amafaranga 200 ku buso bwa Are 1 kuri buri gihembwe cy’ihinga, kandi bahinga umuceri inshuro ebyiri mu mwaka.

Mvuyekure Jerome wo mu kagari ka Rwesero, umudugudu wa Munini mu murenge wa Kirehe, ni umuturage wahawe inka na KWAMP yabwiye Umuseke ko inka bazihawe bakennye ariko ngo bamaze kwitura, kandi ngo iyo bagiye kwitura batanga amabati na sima mu mafaranga batanga mu mukamo babona nyuma yo kwishyira hamwe.

Ati “Narimfite agasambu gato ntafumbira, aho bampereye inka ndahinga nkeza, nkabona amata, abana bakamererwa neza, nari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ubu ndi mu cyagatatu, inka yanjye ikamwa L 10 mu gitondo na L 10 nimugoroba, umuryango umerewe neza, mu mukamo naguzemo indi sambu yo guteraho ubwatsi.”

Uyu muturage yahawe inka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600 000, hari mu 2014, yabyaye kabiri n’ubwo inyana ya mbere yapfuye, na we ngo yiteguye kwitura inyana inka ye yabyaye ku nshuro ya kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, yavuze ko nta mpungenge z’uko ibikorwa remezo bahawe bizangirika, ngo ku bufatanye n’abaturage bizabungwabungwa, ndetse ngo Akarere kanashyizeho ingengo y’imari izagenda ku kubibungabunga.

Yavuze ko akarere kabonye abakozi bahagije mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi n’abazita ku bikorwa remezo n’abashinzwe ibidukikije ngo bazafasha mu kubikurikirana no kubyitaho.

Aimable Ntukanyagwe uhagarariye IFAD, yavuze ko bakorana na Minagri mu bikorwa bateramo inkunga mu bworozi n’ubuhinzi, ubu ngo hari umushinga PASP uzafasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko na wo umaze imyaka itatu ukora.

Yavuze ko inkunga ya miliyoni 55 z’amadolari zizakoreshwa mu myaka itatu 2016-2018 uzibanda cyane ku bworozi bw’inka, no gutunganya amata, nibura agera kuri miliyoni 45 z’amadolari muri ayo akaba azakoreshwa ibyo bikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence yasabye abaturage kumva ko ibyo bikorwa remezo ari ibyabo, kandi abemerera gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ubwanikiro, icy’ubushakashatsi ku mbuto nziza y’umuceri muremure n’icy’uko mu gishanga cya Kibungo gihingwamo umuceri hakubakwa gigue nk’iriya ya Sagatare.

Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga muri MINAGRI ushinzwe Ubuhinzi, Muzungu Gerard na Gasirabo Pierre Claver na Aimable Ntukanyagwe uhagarariye IFAD basobanurirwa uko abaturage bacunga ibikorwa bya KWAMP
Gasirabo Pierre Claver ashyikiriza Umunyabanga wa Leta Nsengiyumva Fulgence inyandiko zikubiyemo ibikorwa by’umushinga KWAMP
Muzungu Gerard Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yakira inyandiko zikubiyemo ibikorwa umushinga KWAMP wagezeho
Mvuyekure Jerome wahawe inka ya Frw 600 000 amaze kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

Urugero rwa Digue ya Sagatare imwe muri 6 KWAMP yubatse:

Aha hantu hataratunganywa ubuhinzi bwakorwaga mu kajagari ngo umusaruro ari muke
Digue yakozwe Sagatare
Mu minsi ishize izuba ryari ryavuye ari ryinshi amazi asa n’agabanutse
Iyo ni imiyoboro ivana amazi aho yagomewe ikayageza mu mirima y’umuceri
Amazi ava muri Digue agakoreshwa mu mirima mbere si ko byari bimeze
Umusaruro w’umuceri ngo wariyongereye cyane kubera ko abahinzi bahawe uburyo bwiza bwo kubona amazi

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ko mutatweretse n’ifoto y’indi digue bakoze batanze hafi miliyari y’amanyarwanda, ngo yagombaga gufata amazi ava ku misozi, ikaba itagira n’igitonyanga?

    • Ibi se ntibizaba byasibamye ejobundi, muri 2024 IFAD ikongera ikagaruka ije gufasha; abirabura ugirango uwabaroze yarakarabye ! Icyo gihe muri 2024 Akarere ka Kirehe kazaba kamaze kuyoborwa na ba Mayor 3 naho MINAGRI imaze kunyuramo ba ministers 5; ndetse na biriya bitabo by’ibyakozwe ntawe uzamenya aho bibitse.

      Ushaka kuntera amabuye, abanze ajye kureba reports za World Bank z’ibikorwa yagiye ikora mu turere dutandukanye tw’u Rwanda guhera muri 1976, hanyuma yongere arebe abana barwaye bwaki muri utwo turere.

      • NEGATIVISTE…ESPRIT NEGATIF….TU ES AUSSI NEGATIF….PHWAAAA….NEGATIVE MIND…NEGATIVE BEHAVIOUR..OHH….

Comments are closed.

en_USEnglish