Tags : Rwanda

Guhuza amakuru mu nzego z’ubutabera bizafasha gutanga ubutabera bunoze

Musanze: Abakozi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego 10 zigize urwego rw’ubutabera, bamaze icyumweru mu mwiherero wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangazamakuru n’itumanaho y’imyaka itatu irangiye. Muri uyu mwiherero banashyizeho indi gahunda ndende y’imyaka irindwi izafasha mu kubaka abakozi bashinzwe iyo myaya, kubaka inzego n’ubufatanye hagati y’izi nzego. Uyu mwiherero ngo ni inzira nziza […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yasabye abalimu gukora cyane no mu mahasaha y’ikirenga

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasoje itorero ry’Abarimu ryiswe Indemyabigwi, bari bamaze icyumweru batozwa indangagaciro nyarwanda, mu ijambo rye, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye kubabwira ko bagomba gukora cyane no mu masaha y’ikirenga kandi ngo azafatanya nabo kureba uko imibereho yabo yakomeza kuba myiza. Umubare w’Abalimu bari mu itorero ry’INDEMYABIGWI mu […]Irambuye

Gambia: Yahya Jammeh yagejeje ijambo ku baturage, nta byo kurekura

Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh yaraye agejeje ijambo ku batuye igihugu abasaba ko bategereza umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuko ngo nirwo ruzemeza uwatowe nka Perezida. Ijambo rye ryakurikiye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uvuga ko ruzaterana muri Gicurasi 2017 kugira ngo abacamanza basuzume ikirego cyatanzwe n’ishyaka rya Perezida Jammeh risaba ko amatora yasubirwamo. Urukiko rw’Ikirenga rwimuriye urubanza muri […]Irambuye

Ganira na Padiri Bernardin MUZUNGU wanditse ibitabo 100…

*Abita idini gakondo iripagani ni ubuswa bubibatera *Niba hari abimitse Umwami ni nk’uko wabyuka nawe ukavuga ngo wimitse umuhungu wawe *Umurongo Politiki y’u Rwanda irimo ni mwiza kandi reka ube mwiza ushingiye ku ivanjiri Padiri Bernardin Muzungu Umudominikani wabaye Padiri kuva mu 1961. Yize Amateka, umuco (anthropologie culturelle)  na Tewolojiya mu Rwanda, Ubusuwisi, Ubufaransa, Ubwongereza […]Irambuye

Huye: Isiganwa ry’amagare ryari ryatangijwe na Byemayire rizakomeza kuba ariko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bifuza gushyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY), uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye. Iki gitekerezo cyagarutsweho mu nama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye tariki 30 Ukuboza 2016. Byavuzwe ko Byemayire yari yarashyizeho ihuriro ry’abanyeHuye basiganwa ku magare, anatangiza isiganwa ngarukamwaka, ryo […]Irambuye

Episode 95: Jane na Eddy biyunze. Soso na we ngo

Episode 95 ……………Mama Sarah – “Eddy urihariye ni ukuri. Nguhaye Jane wanjye ahubwo gira vuba umushyire mu rugo dore ibisitaza mu rukundo ni byinshi.” Njyewe – “Mama Sa, humura wivunika kubita imfumbyi wowe gusa!” Jane na Grace bararekuranye amarira ashoka ku matama yabo ndabegera ndabiyegamiza nshira impumu maze ndababwira. Njyewe – “Boo, nguyu Grace amaraso […]Irambuye

Episode ya 91: Eddy na Jane bavuye mu by’Igipadiri n’Ikibikira

Episode 91……………. Twavuye kuri ya shusho ya Bikiramaliya mfashe akaboko Jane ariko numvaga nsa n’uri mu nzozi, tugeze mu Kiliziya dusanga bari gusenga hashize akanya basoje Padiri aba agiye imbere afata umwanya ubundi aravuga. Padiri – “Nyagasani Yezu Kristu nabane namwe” Twese ngo “Nawe kandi muhorane” Padiri – “Ndagira ngo nsabe Eddy na Jane bigire imbere […]Irambuye

Sobanukirwa ibiciro bishya by’umuriro n’impamvu kugura amashanyari byangaga

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2017, abayobozi ba Sosiyete icuruza umuriro (EUCL) basobanuye ko ibiciro by’amashanyarazi bijyanye na gahunda yo korohereza abakene guca no kugabanyiriza igiciro inganda kugira ngo ibyo bakora bihenduke, gusa kuri bamwe ibiciro ntibizagabanuka. Umuyobzi wa Sosiyete EUCL Maj. Eng Kalisa Jean Claude, yavuze ko ibiciro by’amashanyarazi […]Irambuye

en_USEnglish