Huye: Isiganwa ry’amagare ryari ryatangijwe na Byemayire rizakomeza kuba ariko rimwitirirwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bifuza gushyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY), uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye.
Iki gitekerezo cyagarutsweho mu nama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye tariki 30 Ukuboza 2016.
Byavuzwe ko Byemayire yari yarashyizeho ihuriro ry’abanyeHuye basiganwa ku magare, anatangiza isiganwa ngarukamwaka, ryo kuzenguruka Akarere ka Gisagara ku magare kuva muri 2015.
Byemayire witabye Imana mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo 2016, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko buzakomereza aho yari agejeje, ariko noneho amasiganwa agakorwa mu izina ry’uyu Byemayire mu rwego rwo kumwibuka.
Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Huye avuga ko umurimo Byemayire yasize atangije utahagarara.
Ati “Ntabwo twifuza ko igikorwa cyiza yari yatangije cyagira ikibazo na kimwe kuko atagihari. Turashaka ko akarere gafata gusiganwa ku magare nk’umukino umaze kugira aho ugera, nk’uko bafasha Mukura VS, bagafasha n’amagare agatera imbere.”
Abatwara abantu n’ibintu bifashishije amagare, ni bamwe mu bakunze kwitabira isiganwa ryatangijwe na nyakwigendera.
Jean Pierre Nshimiyimana, umwe mubatwara amagare, avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Byemayire, bitewe ahanini n’icyizere yari yabaremyemo cyo kubatangiriza isiganwa ry’amagare akaba yifuza ko haboneka abakomereza aho yari ageze.
Agira ati “Bibaye byiza, abasigaye bakoranaga na we bakomeza bagafasha cyane cyane urubyiruko nkatwe, tugakomeza siporo y’amagare kuko irakunzwe cyane mu Rwanda.”
Avuga ko ibikorwa bya Byemayire bikomeje, byazamufasha kugera kure yifuza, akaba icyamamare nka Ruhumuriza na we ukomoka i Huye, akanarenzaho akamenyekana muri Afurika.
Innocent Bizimana we avuga ko amasiganwa yatangiye ataratangira umurimo w’ubunyonzi, Ariko ngo akomeje na we ubutaha yazajya ayitabira bityo akagera ku cyifuzo cyo kuba nka bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Africa no ku Isi.
Biteganyijwe ko Akarere ka Huye kazakora umushinga wo gukomeza ibikorwa bya Lambert Byemayire mu bijyanye n’amasiganwa y’amagare, ugashakirwa n’abaterankunga.
Ubuyobozi buvuga ko hazakorwa ibishoboka byose umukino w’amagare ugakomeza gutera imbere muri aka Karere.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye