Digiqole ad

Papa Francis mu gukoresha iPad yirinda ko aba ‘hackers’ bayinjiramo

 Papa Francis mu gukoresha iPad yirinda ko aba ‘hackers’ bayinjiramo

Abahanga mu ikoranabuhanga bemeza ko muri camera ya telefoni cyangwa ya mudasobwa aba hackers banyuramo bakiba amakuru

Ibiro bya Papa Francis biherutse gusohora ifoto imwerekana ari gusoma kuri iPad ye camera ya yo ipfutse itagaragara.

Abahanga mu ikoranabuhanga bemeza ko muri camera ya telefoni cyangwa ya mudasobwa aba hackers banyuramo bakiba amakuru

Ibi abahanga mu ikoranabuhanga bemeza ko ari uburyo bwiza bwo gukumira abajura binjira muri mudasobwa cyangwa iPad bakibamo amakuru banyuze muri camera zazo.

Mark Zuckerberg uyobora Facebook yarabikoze ndetse na camera ya mudasobwa y’umuyobozi wa FBI witwa James Comey irapfutse.

Iyi foto ya Papa Francis yahise yongera gukwirakwizwa kuri Twitter inshuro3 085 abantu bamushimira ukuntu ari ‘smart’ kandi ifoto igira ‘likes’ 4000.

Abahanga bemeza ko za camera za telefoni zigendanwa, iza mudasobwa n’iza iPads zishobora kuba amarembo meza ku bajura bakoresha ikoranabuhanga bitwa ‘hackers’ kugira ngo bibe amakuru.

Isaac Kamana ushinzwe ikoranabunga ku Umuseke.rw yemeza ko ibi bishoboka.

Yavuze ko aba ‘hackers’ bashobora kwiba ‘data’ bakoresheje IP (internet protocol) ya camera y’icyuma cy’ikoranabuhanga (device) umuntu runaka ari gukoresha.

Mark Zuckerberg  ni we wa  mbere watangije ubu buryo bwo kwirinda abajura mu ikoranabuhanga, nyuma ifoto ye yapfutse mudasobwa ye ya Macbook ikwirakwira hose ku Isi.

Ntawakwemeza cyangwa ngo ahakane niba  ubwo Zuckerberg n’umugore we Pricilla Chan basuraga Papa Francis yaramugiriye inama yo kujya apfuka iPad ye ariko birashoboka.

Ibyo gupfuka camera ya mudasobwa ye, Zuckerberg yabikoze muri Kamena 2015 ubwo yishimiraga ko Instagram ye imaze kugera abantu miliyoni 500.

Papa Francis yapfutse camera ya iPad ye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish