Digiqole ad

Sobanukirwa ibiciro bishya by’umuriro n’impamvu kugura amashanyari byangaga

 Sobanukirwa ibiciro bishya by’umuriro n’impamvu kugura amashanyari byangaga

Maj Eng Kalisa Jean Claude Umuyobozi wa EUCL

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2017, abayobozi ba Sosiyete icuruza umuriro (EUCL) basobanuye ko ibiciro by’amashanyarazi bijyanye na gahunda yo korohereza abakene guca no kugabanyiriza igiciro inganda kugira ngo ibyo bakora bihenduke, gusa kuri bamwe ibiciro ntibizagabanuka.

Maj Eng Kalisa Jean Claude Umuyobozi wa EUCL

Umuyobzi wa Sosiyete EUCL Maj. Eng Kalisa Jean Claude, yavuze ko ibiciro by’amashanyarazi byashyizweho hagendewe ku byiciro bya buri wese n’ingano y’amashanyarazi akoresha n’icyo ayakoresha.

Yavuze ko umuntu ugura amashyanyarazi ari mu cyiciro cy’umuturage cy’uyakoresha mu rugo iwe, (Residential customer), bashyizwe mu byiciro bitatu bitewe n’ingano y’amashanyarazi bakoresha mu gihe cy’ukwezi.

Umuturage wo muri urwo rwego ugura kilowatts 1- 15 azajya yishyurura Frw 89 kuri buri kilowatt imwe hatabariwemo imisoro.

Uzajya agura amashanyarazi wo mu kiciro cyo kuva kuri kilowatt 1- 50, azajya yishyura kilowatts 15 za mbere kuri Frw 89, izindi kilowatts kuva kuri 15-50 (kilowatt izarenga kuri izi kilowatts 15 za mbere) imwe azajya ayishyura Frw 182.

Ikindi kiciro cyo muri aba babazwe nk’abakoresha umuriro mu rugo mu nzu batuyemo, uzajya agura amashanyarazi kuva kuri kilowatt 1- kurenza 50, kilowatt imwe irenga kuri 50 izajya ibarirwa Frw 189.

Ikindi cyiciro kirimo inzu z’ubucuruzi n’ibigo bya Leta, bazajya bishyura amashanyarazi kuva kuri kilowatt 1-100, imwe izajya itangwaho Frw 189. Abari muri iki cyiciro bakoresha umuriro urenze kilowatts 100, unite imwe ni ukuvuga kilowatt 1 izarenga kuri izo kilowatts 100, bazayishyura Frw 192.

Icyiro cy’inganda z’amazi n’iminara y’itumanaho, kilowatt 1 bazajya bayishyura Frw 126.

Inganda zicirirtse kilowatt 1 bazajya bayishyura Frw 90 ni ukuvuga iziri ku muyoboro wa kilovolt 0,4-15 naho inganda nini ni zo zizajya zibona umuriro uhendutse cyane aho kilowatt 1 izajya igurwa Frw 83, iki cyiciro kirimo inganda ziri ku muyoboro wa kilovolts 15 – 33.

Maj. Eng Kalisa Jean Claude yavuze ko ibyo biciro byose hatabariwemo imisoro.

Yavuze ko ibi biciro byatangiye gukurikizwa tariki ya 1 Mutarama 2017, ndetse icyo gihe ngo ni bwo n’uburyo bwo kugura amashanyarazi bwatangiye kugira ibibazo byo kugenda gake no guhagarara bitewe n’akazi imashini ibishinzwe ikora ko kuzengurutsa imibare myinshi kugira ngo buri wese agure umuriro bitewe n’urwego arimo.

Mu rwego rwo guteza inganda imbere, ngo ibiciro bizajya bihinduka bitewe n’amasaha, aho amasaha meza yo kugabanya ibiciro ari uguhera saa 23h00 kugera saa 8h00 za mu gitondo. Ngo igiciro cy’amashyanyarazi ku nganda kizajya kiba kiri hejuru guhera saa 18h kugeza saa 23h00.

System yo kugura umuriro yari ifite ikibazo, cyakemutse saa 2h00 a.m

Maj Eng. Kalisa avuga ko ubwo ibiciro bishya byatangiraga gukurikizwa nk’uko byari byasabwe n’Ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), saa 00h00 tariki ya 1 Mutarama 2017, bwakeye bigeze saa 9h00, system itangira kugira ibibazo byo kugenda gake no guhagarara, ubundi igasubiraho ndetse ngo bigera n’aho abagura umuriro kuri mobile money byanze ariko ngo kugurisha umuriro ntibyahagaze burundu.

Ati “Ibyo twakomeje kubikurikirana, dukomeza gukosora iryo koranabuhanga, twaraye tubikemuye nka saa munani z’ijoro, ubu system irakora.”

Yavuze ko imbaraga nyinshi system yatangiye gukoresha igihe batangiraga gukoresha ibiciro bishya bifitanye isano n’imbaraga nke system yagaragaje.

Ati “System iyo uvuze ngo ngiye kugura umuriro ungana gutya, irabikora kugira ngo ibone aho igushyira. Uyu munsi ushobora kuvuga ngo ngiye kugura umuriro wa Frw 120 cyangwa Frw 500, iyo ugarutse ireba aho uri ikabara byagera kuri kilowatt 15 igahita ihindura ibiciro, bitewe n’uko ikora imibare myinshi n’ababa bagura umuriro ari benshi ni byo byatumye itangira kugaragaza intege nke.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Noneho tuvuge ko system yanyu yari yasaze?
    None se kobavuga ngo usara rimwe aho ntibizahumira ku mirari?
    Natebyaga ra, akabi gasekwa nkakeza. Nonese kuki iyo risk mutayitekereshe.
    Nkumu scientifiques mwarikuba muzi marge d’eurreur.
    Ubu se ibyo nibyo bisobanuro muli buhe abahombejibyabo kura kubura
    umuriro?
    Jye mbona mu Rwanda nta shyirahamwe rya ba consumers rivuganirabantu?

    Mu bihugu byateyimbere nabahurugero, jye mba mubuholandi, Trein yarakererewe gahunda zajye zose zirapfa kandimfiite abonnement nishura buli kwezi; icyakurikiyeho bandishye indishyi yakababaro.
    Iyo ntaza kuba mbizi byarikurangiriraho nyine. Nifuza gukangurira abakonsomateri bose kumenya uburenganzira bwabo, bitabibyo abakire bazahora bakandamizabakene….

  • NGENDEYE KUBICIRO BYATANGAJWE MU ITANGAZAMAKURU(umuseke.rw for example) MBONYE BIDAHUYE N’UMURIRO NAHAWE UNO MUNSI. NAGUZE UMURIRO WA 2000 FRW BAMPA kWT 9.3 BIVUZEKO kwt IMWE NAYISHYUYE HEJURU YA 215. UBWO NABARIWE HE KO NTAHO MBONA ICYO GICIRO MU BICIRO BISHYA? MU MFASHE MUNSOBANURIRE UKO BIMEZE.

    • Iyi gahunda Leta n’ibigo byacu badufitiye ni nziza, ariko ababishinzwe badukurikiranire n’abagurisha uwo muriro mu mujyi wa MUHANGA baratwiba bikabije. REG MUGANGA nigere hariya bita kuri TECHNO hafi yo kwa Jacques na BK, maze babatubarize ukuntu ari kugura umuriro wa 2.000Frw bakamuha units zitarenga 9 kandi ari uwo gucana mu rugo. Ese ubwo birahura n’igabanywa ry’ibiciro bivugwa, cyangwa ni bariya bacuruzi bari kutwiba? Murakoze EUCL na REG kuzabidukurikiranira.

    • Ibyo uvuze ni ukuri. Naguze uwa 3000 FRW bampa 13.9. Ibyo yasobanuye hariya ntaho bihuriye n’ukuri. Kuko abantu bose nasanza aho nawuguriye Nyabugogo bavagaga ko babashubije nka mbere. nanjye niko byagenze. Sindabona iryo gabanuka.

  • Muri make EUCL irimo GUKINISHA ABANYARWANDA. None se uretse umuturage ufite itara rimwe, undi wacana KWh 15 atuye mu mujyi wamuvana he. Kereka mu rugo hagiyeho konteri 5. Buri cyumba na konteri yacyo. Mujyane ibyanyu.

    Umva mbabwire, MUGABANYE UMURIRO Cyangwa mubireke, amaherezo muzabikora mutwinginga; Kuko amashanyarazi umunsi yababanye menshi, muzawutwingingira. Ngo mwaragabanije, comment? Ariko ubwo uzi KWh 15 icyo aricyo?
    M U R E K E G U C U R I K A A B A N Y A R W A N D A.

  • uyu Munsi naguze umuriro wa 3500 FRS bampa 16.30 kw ubwo naguriye ku kihe giciro muri biriya byatangajwe? Reg yabonye uburyo bwo kwiba abaturage. RURA nitabare abaturage naho ubundi turashyize

  • Ahubwo ikindi mutazi ni uko ubu noneho na za Unite uguze ubu zihita zishira vuba muri compteur. Ubu compteur ziriruka cyane ku buryo rwose ubona umuriro washyize muri compteur wibaza aho wagiye kandi wowe nta bindi byuma ufite mu rugo biwumara. Murebe neza.

  • REG ikorera he?harabo yashyize mucyiciro kidahari nkanjye naguze umuriro wa 3000 fr bampa unites 13.9 mbaze ndabona ndikugura kuri 215fr kuri unite umwe na Tva irimo.mukosore ibyo mwakoze neza kdi na cash power mwatanze menya harabo muha iziganda

    • Mujye mugira ukuri mureke kubesha abanyarwanda

  • igihe mubona mutarashyira ibintu kuri gahunda mwabanza mugakosora system mukareka kuvga ngo ibiciro byagabanutse unites ziyongereye kandi atari byo. Kuko umuntu wese akwiye gukurikirana imirimo ashinzwe neza akabona gutangaza amakuru

  • Nonese izo kwt 15 ni ukuzicana kumunsi cg kukwezi?nuwo umuntu ashyizemo urahita uguruka ubanza bari kuwiba ngo izo system zabo zihite zidushyira mubyiciro byinganda.iyo babeshya ngo system ukagirango ntizikoreshwa nabantu nka byabindi ngo ordinateur yagusimbutse yansimbutse ite se ko ifata ibyo uyihaye?

Comments are closed.

en_USEnglish