Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe yasabye abalimu gukora cyane no mu mahasaha y’ikirenga

 Minisitiri w’Intebe yasabye abalimu gukora cyane no mu mahasaha y’ikirenga

Abalimu bari kuri Stade Ubworoherane ya Musanze mu gikorwa cyo gusoza itorero ryabo

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasoje itorero ry’Abarimu ryiswe Indemyabigwi, bari bamaze icyumweru batozwa indangagaciro nyarwanda, mu ijambo rye, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye kubabwira ko bagomba gukora cyane no mu masaha y’ikirenga kandi ngo azafatanya nabo kureba uko imibereho yabo yakomeza kuba myiza.

Abalimu bari kuri Stade Ubworoherane ya Musanze mu gikorwa cyo gusoza itorero ryabo

Umubare w’Abalimu bari mu itorero ry’INDEMYABIGWI mu gihugu hose ni 54, 895 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, n’ay’ubumenyingiro mu gihugu hose haba mu mashuri afashwa na Leta n’ayigenga.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, ni we wasoje ku mugaragaro iri torero kuri Stade Ubworoherane mu Karera ka Musanze aho Abarezi basaga 3000 bo muri ako karere n’utundi tukegereye bari babukereye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu gikora ibishoboka ngo umwalimu atere imbere, ababwira ko bakoresha amahirwe bafite arimo Koperative yo kuguriza Abalimu, Umwalimu SACCO, Girinka Mwalimu n’icumbi rya mwarimu.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Perezida Paul Kagame asaba Abalimu gukora cyane, bagakora no mu masaha y’ikirengakandi bakigisha abaturarwanda gahunda z’igihugu.

Yavuze ko Perezida Kagame yamutumye kubabwira ko azakomeza gufatanya n’abalimu n’inzego zibareberera gukomeza gushaka icyateza imbere mwalimu kuko ngo arashaka ko imibereho yabo ikomeza gutera imbere.

Yabasabye gushyira indangagaciro ku mutima, kwirinda amacakubiri, no guharanira ko igihugu kizagera ku cyerekezo 2050 igihugu kihaye.

Ati  “Ntimuzahe urwaho abatoza amacakubiri. Mwirinde amacakubiri aho muri hose. Ishema rya Mwalimu ni ukurerera igihugu.”

Abarimu bahigiye ibintu 10, birimo kuzirikana indangagaciro, kuzigisha abana no kubatoza siporo.

Mu itorero bigishijwe ibijyanye no Kuba Umunyarwanda, uko mwarimu yarema umwana akamwigisha amateka nyayo n’indangagaciro nyarwanda.

Itorero ry’abarimu ryatangiye mu 2008, aho mu biruhuko bikuru bahurira kuri site zinyuranye mu gihugu bakigishwa ibijyanye na politiki z’igihugu n’umusaruro bagomba kuzitangamo.

UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Mwalimu wanjye komera ku mihigo. Kabone naho iyongerwa ry’agashahara kawe leta yaryirengagije ariko nkushimira umurava wawe@. Uri umukozi ukagira ubwitanjye. Uri umubyeyi nkunganya mama. Ahari wenda manda itaha nutora neza dossier yawe izibukwa. Gira amahoro!

  • Hari abatoza b’izi ntore bigeze bava muri North Korea ra?

  • Abose sha Amakenga baba baje gutoza ibiki kweli, bazi ibyishyaka riri kubutegetsi mu Rwanda, bazi uko amatora agomba kuzakorwa nuzatorwa,bazi za gehuka kuriyo na kushoto,…. Ubwo urumva ibyibandwaho mu torero abo babizi, ntibarakujyanamo nakumvise, wumvise ibibamo wakumva abakwiye kuba baza gutoza, nawe bazakujyane mu torero kweli, abasoda bagushyiremo ideas zabo wiyumvire

Comments are closed.

en_USEnglish