Abayobozi 46 b’Utugari i Karongi na 19 muri Nyamasheke beguye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko abayobozi b’utugari 46 two mu karere ka Karongi na 18 b’utugari two mu karere ka Nyamasheke beguye cyangwa begujwe ku mirimo yabo. Inzandiko zo kuva ku mirimo yabo ngo zatanzwe uyu munsi nimugoroba mu nama yabahuje n’abayobozi ku rwego rw’Akarere.
Aba baraba bakurikiye 26 nkabo basezeye ejo mu tugari tunyuranye tugize Akarere ka Rusizi, nabo bakaba bari bakurikiye bamwe mu bayobozi b’Imirenge mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Rubavu.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’aka karere ntacyo burabitangazaho, gusa bamwe mu baturage muri aka karere batangarije Umuseke ko badatunguwe n’aya makuru kubera imikorere mibi yavugwaga muri bamwe muri aba bayobozi b’utugari ndetse ngo hari n’abakorearaga urugomo abaturage.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko usibye aba beguye cyangwa begujwe hari n’abayobozi 26 bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’utugari nabo basezeye cyangwa basezerewe ku mirimo yabo.
Mu karere ka Nyamasheke naho abayobozi b’Utugari 19 basezeye ku mirimo yabo kuri uyu wa gatatu nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’aka karere.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Izi nkuru zo kweguzwa cg kwegura kwa Abayobozi butugari tumaze kuzirambirwa muzabihindurire inyito mubyite tour du Rwanda kuko Intara zose n’Umujyi wa Kigari mbona aramarushanwa barimo yo kurushwanwa kwirukana benshi,ahubwo muzatugezeho Umuyobozi w’Akarere uzatwara icyo gikombe cyokuba indashyikirwa mugusezerera benshi
Murakoze cyane kuri aya makuru muduha gusa ibi birababaje cyaneeee kuko mpora numva bagiye guhugurwa mu itorero ry’igihugu ese kuki batubahiriza ibyo basabwa ? hagati aho muba mwatubwiye utwo tugari two muri Nyamasheke
Rubavu se nibangahe? barashyiramo amaraso mashya abize nibenshi kdi bicaye nugusaranganganya
Aho bigeze iyi saga irimo urujijo. Ese ni minaloc ibeguza koko ? cg nayo byayiyobeye ?
Reka dushyiremo aba kada dore amatora
Aregereje.abasiviliani ntago tukibizera!!
wowe Kazimili irindi witwa nde, ibyo uvuga ni ugusenya jya uvuga ibintu byubaka kandi ujye ureba inyungu rusange.
Iri yeguzwa rya ba Gitifu ridufashekuzirikana nyir’ubutegetsi uwo ari we muri iki gihugu.
HARAKURIKIRAHO ….KARONGI……mwitegure ejo karongi hazegura 36 … niko bimeze
ibi babyita IKINAMICO. Leta irimo kubeguza kungufu kugirango hajyeho agandi bazashobore gutekinika amatora .Abandi ntabwo bazaba bamenyereye gutekinika,bityo bizoroha gukora icyo bashaka kubera ko abazaba baje azaba ari bashya ntacyo bazi.
Comments are closed.