Digiqole ad

Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Israel aragenzwa n’iki mu Rwanda?

Avigdor Liberman Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Israel araba ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, ibiro bye byasohoye itangazo rivuga ko aje gutsura no gukomeza umubano Israel ifitanye na Africa, umubano ngo ugomba kurushaho gushingira ku bukungu, umutekano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Avigdor Liberman yigeze kuba Ministre w'Intebe wungirije wa Israel
Avigdor Liberman yigeze kuba Ministre w’Intebe wungirije wa Israel, aje mu ruzinduko rw’iminsi 10 muri Africa

Liberman si mu Rwanda aje gusa kuko mu rugendo rw’iminsi 10 ajemo muri Africa azasura Cote d’Ivoire, Ghana, Ethiopia na Kenya, azanye n’impuguke mu bintu bitandukanye ndetse n’abantu 50 bahagarariye kompanyi zikora ibintu bitandukanye muri Israel.

Mu Rwanda azahura na Perezida Kagame, anasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi we na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabokuri uyu wa gatatu. Azahura kandi na Ministre w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata mu gikorwa cyo gufungura centre y’amahugurwa ku buhinzi.

Israel ivuga ko ubufatanye n’umugabane wa Africa muri iki gihe ari ngombwa cyane mu by’umutekano, ubukungu na politiki.

Umwaka ushize Perezida wa USA n’ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA baje muri Africa, kimwe  na Perezida,  Ministre w’Intebe n’uwungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga b’Ubushinwa nabo basuye ibihugu bimwe bya Africa.

Ibihugu by’ibihangange bivugwa ko ubu biri guhindura ijisho byarebaga Africa mu gihe gitambutse. Israel ivuga ko Africa ari ahantu h’ingirakamaro mu bufatanye mpuzamahanga.

Liberman avuga ko abona Africa nk’ahantu hakwiye ho gushora imari, ndetse hafite akamaro mu bukungu na politiki. Akemeza ko Israel yafasha henshi mu iterambere rya Africa nko mu Ubukungu, gufata neza amazi, ubuvuzi, kurwanya iterabwoba n’ibindi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni karibu iwacu kandi ibi ni ibyerekana ko u rwanda rukomeje kubana neza n’amahanga

  • ndabona agenzwa namahoro erega biranakwiye ko tugirana umubano wihariye kuko duhuriye kuri byinshi ahawe ikaze mu gihugu cy’imisozi 1000

  • Arakaza neza aho Imana itaha yiriwe ahandi. Ntawutakubaha abayizirayeri kubera agaciro biha kandi bihesha kw’isi yose. Wabakunda cyangwa utabakunda nta muntu uwo aliwe wese kuli iy’isi ujya utinyuka kubavogera.

  • akeza karigura, kandi burya wowe jya uhangana no gukora neza abantu bazabona ibyiza byawe bakugire inshuti, ibi nibyo biri kuba kugihugu cyacu, ubumwe bwabanyarwanda , gusenyera umugozi umwe nibyo biri kugenda bitungura isi , ibikomerezwa byiyisi biri kugnde byegera abayobozi bacu barangajwe imbere na Mzee , bati ubigenza ute ubikora ute?

Comments are closed.

en_USEnglish